Jeff Bezos, umuherwe wa 3 ku Isi, arikumwe n'umukunzi we Lauren Sanchez hamwe n'inshuti ze zirimo ibyamamare nka Usher hamwe na Katy Perry baryohewe n'ubuzima muri Croatia aho bari mu kiruhuko.
Umuherwe wa Gatatu ku Isi, Jeff Bezos utunze akayabo ka Miliyari 161 z'Amadolari, akomeje kuryoherwa n'impeshyi we n'umukunzi we akaba n'umunyamakuru Lauren Sanchez, aho bamaze iminsi bazenguruka ibihugu byo mu Burayi. Kuri ubu aba bombi baryohewe n'ubuzima mu gihugu cya Croatia, aho barikumwe n'inshuti zabo zirimo icyamamare Usher n'umuhanzikazi Katy Perry.
Mu minsi ishije Jeff Bezos utajya utana n'umukunzi we Lauren Sanchez bari kuryohereza mu gace ka St. Tropez mu Bufaransa bakubutse mu Butaliyani. Ubu bari kubarizwa muri Croatia aho bagaragaye batemberana n'abarimo Usher hamwe na Katy Perry arikumwe n'umugabo we w'icyamamare muri sinema witwa Orlando Bloom.
Jeff Bezos arikumwe na Usher, Katy Perry na Orlando Bloom baryohewe n'ubuzima muri Croatia
PageSix yatangaje ko Jeff Bezos yajyanye izi ncuti ze kuruhukira muri Croatia m rwego rwo gusoza urugendo amazemo iminsi mu Burayi, byumwihariko yagiraga ngo afashe mushuti we Usher kuruhuka nyuma y'ibitaramo yaramazemo iminsi bizenguruka imijyi yo muri Amerika.
Jeff Bezos hamwe n'umukunzi we Lauren Sachez, barikumwe n'ibi byamamare batembereye umujyi wa Dubrovnik wo muri Croatia aho batambukaga barangariwe cyane kubera aba bahanzi bari barikumwe. Nyuma y'uko kandi berekeje mu bwato bunini bwa 'Yacht' ariho banagorobereje.
Mu mafoto akurikira irebere umuherwe Jeff Bezos wasangiye ubuzima n'abarimo Usher, Katy Perry muri Croatia:
Jeff Bezos n'umukunzi we Lauren Sachez muri Croatia
Jeff Bezos arikumwe n'abarimo usher na Katy Perry
Katy Perry arikumwe n'umukunzi wa Jeff Bezos hamwe na Usher
Ibi byamamare byatemberanye umujyi wa Dubrovnik wo muri Croatia
Banasangiriye hamwe muri resitora
Akanyamuneza kari kose ku muhanzi Usher ubwo berekezaga ku bwato
Jeff Bezos n'inshuti ze zirimo Usher na Katy Perry bakomeje kurya ubuzima mu bwato
Ni uko byari byifashe mu bwato umuherwe Jeff Bezos yasangiriragamo n'abarimo Usher na Katy Perry, Orlando Bloom hamwe na Scooter Braun
TANGA IGITECYEREZO