Ngabo Karegeya uzwi cyane kuri Twitter yanditse avuga ko hambere yatekereza ko indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika zitaryoshye cyane, ariko kuva Josh Ishimwe yatangira urugendo rwo kuzisubiramo akabihuza na gakondo yamweretse ko ibyo yibwiraga ari ukwibeshya.
Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama
2023, mu gihe habura amasaha cyane Josh Ishimwe agahuriza ibihumbi by’abantu mu
gitaramo yise "Ibisingizo bya Nyiribiremwa" kibera muri Camp Kigali kuri iki
Cyumweru tariki 20 Kanama 2023.
Ni ubwa mbere Josh Ishimwe agiye gukora igitaramo cye
bwite. Azagihuriramo n’amatsinda akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza
Imana nka Chorale Christus Regnant ndetse na Alarm Ministries izwi cyane mu
ndirimbo zinyuranye.
Ngabo Karegeya avuga ko yakunze indirimbo zo muri
Kiliziya Gatolika, kugeza ubwo muri iki gihe asigaye yumva cyane indirimbo za
Josh Ishimwe ‘buri munsi’.
Uyu musore wateje imbere cyane ubukerarugendo binyuze
mu mushinga wo mu Bigogwe, aho yororera inka, yavuze ko Bigogwe ari kure ku
buryo atabona uko yitabira iki gitaramo, kandi ‘nta mushumba mfite uzansigarira
ku nka’.
Yavuze ko niba hari uwifuza kwitabira igitaramo cya
Josh Ishimwe, yiteguye kugurira itike ebyiri abantu babiri yo mu myanya isanzwe
(Regular Tickets).
Bamwe bagiye ahatangirwa ibitekerezo bagaragaza ko
bemeranya n’ibyo Ngabo Karegeya yatangaje, abandi bavuga ko batazacikwa n’iki
gitaramo.
Mu batanze ibitekerezo ku byo Karegeya yavuze harimo Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wavuze ko mu minsi ishize yitabiriye amasengesho, aho yabonye Josh Ishimwe
aririmba indirimbo nyinshi yaba izo mu gitabo, amakorasi n’iza Kiliziya
Gatolika.
Minisitiri Utumatwishima yasabye Josh Ishimwe kongera
ku rutonde rw’indirimbo aririmba indirimbo za Qaswida z’icyarabu. Yavuze ko uyu
muhanzi ashyira ‘udushya’ muri Gospel Music, kandi byose akabiririmba neza.
Uyu muyobozi yabwiye buri wese ushaka kwishima
kutazacikwa n’iki gitaramo cya Josh Ishimwe. Ati “Abifuza kugira umutima
wishimye, muzajye kwa Josh rwose, ibyo akora arabizi.”
Ni ubwa mbere Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo nka
‘Yezu wanjye’ yasubiyemo, agiye gukora igitaramo cye bwite nyuma y’imyaka ibiri
ishize ari mu muziki afasha abantu kwegerana n’Imana binyuze mu bihangano
bifasha benshi.
Yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa ‘Gospel’ ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy’imyaka ibiri ishize yarakunzwe.
Josh Ishimwe avuga ko mu 2000 ari bwo
yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y’abana
mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho
mu buzima bwe bwose.
Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yanyuze mu matsinda
atandukanye y’abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu
myaka ibiri ishize.
Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya
hafi n’abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu
muziki.
Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza
indirimbo zihimbaza Imana na gakondo ‘mbifashijwemo n’abahanzi nka Yvan
Ngenzi’.
Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo
za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka ‘Amasezerano’, avuga ko yibazaga
ibijyanye n’aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo
yabonye abamufasha atangira gukora umuziki.
Uyu musore avuga ko nk’abandi bahanzi bose yari afite
ubwoba bw’uburyo abakunzi b’umuziki bazamwakira.
Mperuka kwitabira amasengesho, uyu muhanzi aririmba zose, izo mu gitabo, amakorasi n’iza kiriziya.
— UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) August 19, 2023
✍🏿Azongeremo na #qaswida za kiarabu.
Akoresha #innovation muri gospel music
👍 He sings all in ONE.
Abifuza kugira umutima wishimye, muzajye kwa Josh rwose, ibyo akora arabizi https://t.co/uHrcjA9aom
Minisitiri Utumatwishima yasabye abakeneye kwegerana n’Imana
kuzitabira igitaramo cya Josh Ishimwe
Josh Ishimwe agiye gukora igitaramo cye cya mbere yise
‘Ibisingizo bya Nyiribiremwa’ yahurijemo Chorale Christus Regnat na Alarm Ministries
Kuri iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2023, Josh Ishimwe
azakorera igitaramo muri Camp Kigali
Josh Ishimwe avuga ko yishimira kuba yarabashije
guhuza gakondo n’umuziki uhimbaza Imana
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'SINOGENDA NTASHIMYE’ YA JOSH ISHIMWE
TANGA IGITECYEREZO