Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye igitaramo cyaririmbyemo abahanzi Davido, Tiwa Savage, Tyla na Bruce Melodie, cyashyize akadomo ku iserukiramuco "Giants of Africa" ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda.
Iri serukiramuco ryubakiye ku guteza imbere urubyiruko
rwiyumvamo impano mu gukina umukino wa Basketball ryabaye mu ijoro ryo kuri uyu
wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena
iherereye i Remera.
Ni igitaramo kitabiriwe n’ibihumbi by’abantu, aho
umuziki wa Nigeria wiganje cyane bituma benshi mu bakunzi b’injyana ya Afrobeat
batahana ibyishimo.
Perezida Kagame yitabiriye iki gitaramo nyuma yo
kwifatanya n’urubyiruko rwitabiriye iri serukiramuco mu muganda udasanzwe wo
kubaka imwe mu mihanda ya Kaburimbo mu Kagari ka Mukoni mu Murenge wa Kigali, wabaye
mu gitondo cyo ku wa Gatandatu.
Nyuma y’iki gitaramo, Davido yatangaje ko atabona amagambo
yakoresha yakumvikanisha neza uko yiyumva ashingiye ku rukundo yeretswe n’abafana
be yataramiye i Kigali.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘If’ ari mu bashyize akadomo ku iserukiramuco ‘Giants of Africa’ mu gitaramo gikomeye yakoreye muri BK Arena. Ni ku nshuro ya gatatu, uyu mugabo ataramiye i Kigali, kuko yahaherukaga mu 2014 no muri 2018.
Yaririmbye yiteguye kujya gutaramira mu Mujyi wa
Detroit muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yifashishije konti ye ya Instagram akurikirwaho n’abantu
barenga Miliyoni 13, Davido yavuze ko atabona amagambo yakoresha asobanura
urukundo yeretswe n’abanya-Kigali n’urubyiruko rwo mu bihugu 16
bitabiriye iri serukiramuco.
Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ‘Unavailable’
yari i Kigali, kuva mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 17 Kanama 2023.
Muri iki gitaramo, Tiwa Savage yagaragaje ko yakozwe
ku mutima no kuba yabashije gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere.
Ni umwe mu bakobwa bahiriwe n’umuziki, ndetse benshi
bamufata nk’umwamikazi w’injyana ya Afrobeat ku Mugabane wa Afurika.
Ijwi rye, uburanga bwe, ubuhanga agaragaza ku
rubyiniro birimo kubyina n’ibindi biri mu bituma atumirwa mu bitaramo bikomeye
ku Isi.
Aherutse kuririmba mu muhango wo kwimika Umwami King
III Charles w’u Bwongereza, ndetse bivugwa ko yishyuwe arenga Miliyari 1. Frw.
Uyu mugore wavutse ku wa 5 Gashyantare 1980, ni we
washyize akadomo ku iserukiramuco ‘Giants of Africa’ ryari rimaze igihe ribera
mu Rwanda.
Asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa
filime, uririmba indirimbo ze mu Cyongereza ndetse no muri Yoruba. Kandi amaze
kwegukana ibikombe bikomeye mu muziki.
Ubwo yari imbere y’ibihumbi yaririmbiye muri iriya
nyubako, Tiwa Savage yavuze ko ‘ntewe ishema no gutaramira bwa mbere i Kigali’.
Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa kabiri wo mu Rwanda
waririmbye muri iri serukiramuco nyuma ya Massamba Intore wahuriye ku rubyiniro
na Diamond na Sherrie Silver mu gitaramo cyafunguye iri serukiramuco ry’umuryango
‘Giants of Africa’ bizihizaga imyaka 18.
Bruce Melodie yakoresheje imbaraga nyinshi ku
rubyiniro aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe mu gihe cy’isaha irenga.
Yacurangiwe na Symphony Band, itsinda rimufasha cyane mu bitaramo bikomeye,
yaba mu Rwanda no mu mahanga.
Yaririmbye indirimbo ye nka ‘Saa Moya’, ‘Akinyuma’, ‘Henzapu’
n’izindi zakomeje urugendo rw’umuziki amazemo imyaka irenga 10.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro, uyu muhanzi yagiye guhura
na Perezida Kagame wari muri iki gitaramo n’umuryango we.
Tyla waririmbye muri iki gitaramo ni umukobwa ukiri muto wubakiye umuziki we ku njyana y’amapiano, akaba umuhanzikazi w’imyaka 21 y’amavuko.
Mu Ukuboza 2022, yabwiye The Guardian ko yakuze akunda
kuririmba, kandi ko mu bihe bitandukanye yaririmbiraga umuryango we kandi ‘nkumva
bizaba urugendo rwanjye’.
Uyu mukobwa avuga ko urukundo rw’umuziki rwaganje muri
we kuva akiri muto, ku buryo yigeze kwegeranya amafaranga akora studio
y’umuziki mu rugo, ayikoreramo zimwe mu ndirimbo yumvishaga abavandimwe be,
izindi akazasingiza inshuti ze yifashishije Instagram.
Yavuze ko kuva afite imyaka 18 yataramiraga cyane
cyane mu mashuri yizemo. Uyu mukobwa wo muri Afurika y’Epfo, yavuze ko akimara
kubona umujyanama ari bwo yatangiye urugendo rw’umuziki mu buryo bw’umwuga.
Aherutse gusohora indirimbo yise ‘To Last’. Yasobanuye
ko ishingiye ku nshuti ye y’umusore yatandukanye n’umusore ikamuganiririza iyo
nkuru, kandi ko yamufashije gusohoka muri ibyo bihe by’akababaro.
Yavuze ko muri iki gihe ari gukora ku mishinga y’indirimbo n’abahanzi barimo Kiki Stewart, Ron James, P Prime, Lojay ndetse na Ayra Starr.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cyashyize akadomo ku iserukiramuco 'Giants of Africa'
Madamu Jeannette Kagame yihereye ijisho igitaramo cya Davido, Tiwa Savage, Bruce Melodie na Tyla muri BK Arena
Bruce Me yakabije inzozi nyuma yo guhura na Perezida Kagame
Masai Ujiri [Uri iburyo] washinze Giants of Africa
Perezida Kagame ubwo yari muri BK Arena akurikirana igitaramo cy'aba bahanzi bakomeye mu muziki
Ibihumbi by'urubyiruko bari bakoraniye muri BK Arena
Davido yari yitwaje umucuranzi wa Saxophone wanyuze benshi muri iki gitaramo cyihariye
Tiwa Savage yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere
Ikipe ngari yagize uruhare mu itegurwa rya Giants of Africa yashimiwe
Umuhanzikazi Tyla ugezweho muri iki gihe mu njyana ya amapiano yataramiye i Kigali
Itsinda ry'abasore n'inkumi ryafashishije Davido ku rubyiniro
KANDA HANO UREBE UKO TIWA SAVAGE YIGARAGAJE MURI IKI GITARAMO
AMAFOTO: Village Urugwiro-Flicker
TANGA IGITECYEREZO