Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yabwiye umunyamuziki Bruce Melodie ko ‘yaserutse neza’ mu gitaramo cyashyize akadomo ku iserukiramuco ‘Giants of Africa’ ryaberaga mu Rwanda ryari rihuje urubyiruko rwo mu bihugu 16.
Minisitiri Mimosa ari mu bihumbi byitabiriye gusoza
iri serukiramuco mu gitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri
uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023. Cyaririmbyemo Tyla wo muri Afurika,
Davido na Tiwa Savage bo muri Nigeria.
Ni ubwa mbere Tyla na Tiwa Savage bari baririmbiye i
Kigali, ariko ni ku nshuro ya gatatu Davido yataramiye i Kigali.
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter,
Minisitiri Mimosa yagaragaje ko yashimishijwe no kwihera ijisho igitaramo cya
Davido muri BK Arena. Avuga ko indirimbo zakorewe muri Nigeria, zatanze
ibyishimo muri iriya nyubako y’imyidagaduro.
Yashimye abateguye Giants of Africa ku bwo ‘kuyisoza
neza’. Abwira Bruce Melodie ko yaserutse neza, kandi ko atewe ishema nawe. Ati “Bruce
Melodie waserutse neza. Ntewe ishema nawe.”
Nyuma y’iki gitaramo, Bruce Melodie yatahanye urwibutso
rudasaza kuko yahuye imbona nkubone na Perezida Kagame ku nshuro ye ya
mbere.
Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa kabiri wo mu Rwanda
waririmbye muri iri serukiramuco nyuma ya Massamba Intore wahuriye ku rubyiniro
na Diamond na Sherrie Silver mu gitaramo cyafunguye iri serukiramuco ry’umuryango
‘Giants of Africa’ bizihizaga imyaka 18.
Bruce Melodie yakoresheje imbaraga nyinshi ku
rubyiniro aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe mu gihe cy’isaha irenga.
Yacurangiwe na Symphony Band, itsinda rimufasha cyane mu bitaramo bikomeye,
yaba mu Rwanda no mu mahanga.
Yaririmbye indirimbo ye nka ‘Saa Moya’, ‘Akinyuma’, ‘Henzapu’
n’izindi zakomeje urugendo rw’umuziki amazemo imyaka irenga 10.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro, uyu muhanzi yagiye guhura
na Perezida Kagame wari muri iki gitaramo n’umuryango we.
Amashusho yasohoye amugaragaza ari kumwe na Perezida
Kagame ndetse na Masai Ujiri washinze Giants of Africa, umuryango uteza imbere
urubyiruko rufite impano mu mukino wa Basketball.
Bruce Melodie ubarizwa muri 1:55 Am yifashishije
imbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko “Umenya ko wakoze akazi neza iyo Umuyobozi
ukomeye muri Afurika abishimangiye/Abyemeje. Wakoze Perezida Paul Kagame.”
Uyu mugabo w’i Kanombe yashimye kandi ikipe ngari
itegura Giants of Africa yamuhaye akazi akabasha kuririmba muri iri
serukiramuco rikomeye muri Afurika. Hari amakuru avuga ko yishyuwe Miliyoni 30
Frw kugirango abashe kuririmbamo.
Bruce Melodie yavuze ko iki gitaramo ari icy’urwibutso,
kandi ari kimwe ‘cyo kwandikwa mu bitabo’ abashije kuririmbamo.
Minisitiri Mimosa yabwiye Bruce Melodie ko yanyuzwe n’uburyo
yaserutse muri iki gitaramo
Bruce Melodie yakoresheje imbaraga nyinshi muri iki gitaramo atanga ibyishimo bisendereye
Bruce yaririmbye muri iki gitaramo nyuma yo gusohora indirimbo yise 'Azana'
Bruce yabaye umuhanzi wa kabiri wo mu Rwanda waririmbye muri Giants of Africa
Bruce Melodie yakabije inzozi ze ahura na Perezida Kagame ku nshuro ye ya mbere
BRUCE MELODIE YISUNZE INDIRIMBO ZE ZAKUNZWE YATANZE IBYISHIMO KU RUBYINIRO
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Giants of Africa
AMAFOTO: Freddy Rwigema&Serge Ngabo-InyaRwanda.com
VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO