Umunyamuziki Tiwatope Omolara Savage wamenye nka Tiwa Savage, yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba yabashije gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere.
Ni umwe mu bakobwa bahiriwe n’umuziki, ndetse benshi
bamufata nk’umwamikazi w’injyana ya Afrobeat ku Mugabane wa Afurika.
Ijwi rye, uburanga bwe, ubuhanga agaragaza ku
rubyiniro birimo kubyina n’ibindi biri mu bituma atumirwa mu bitaramo bikomeye
ku Isi.
Aherutse kuririmba mu muhango wo kwimika Umwami Charles w’u Bwongereza, ndetse bivugwa ko yishyuwe arenga Miliyari 1.2 Frw.
Biravugwa ko i Kigali yishyuwe Miliyoni 150Frw, ariko hari n'abavuga ko yahawe Miliyoni 70 Frw.
Uyu mugore wavutse ku wa 5 Gashyantare 1980, niwe
washyize akadomo ku iserukiramuco ‘Giants of Africa’ ryari rimaze igihe ribera
mu Rwanda.
Ryasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19
Kanama 2023 mu gitaramo cyabereye muri BK Arena.
Asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa
filime, uririmba indirimbo ze mu Cyongereza ndetse no muri Yoruba. Kandi amaze
kwegukana ibikombe bikomeye mu muziki.
Ubwo yari imbere y’ibihumbi yaririmbiye muri iriya
nyubako, Tiwa Savage yavuze ko ‘ntewe ishema no gutaramira bwa mbere i Kigali’.
Avuga ko yashimishijwe cyane no gutaramira ibihumbi by’urubyiruko
‘biganjemo cyane abakobwa n’abagore’. Ati “Murasa neza, mwikomere amashyi’.
Tiwa Savage wabaye mu Bwongereza kuva ku myaka 11 y’amavuko
ari n'aho yize amashuri yisumbuye, yabajije abitabiriye iki gitaramo niba
bashaka ko azongera gutaramira i Kigali bose basubije mu ijwi ryo hejuru ko
bamwiteguye. Ati “Nzagaruka.”
Tiwa yabaye igihe kinini umuririmbyi wa George Mary J.
Blige wamamaye cyane mu muziki, amufasha mu miririmbire (Backup Vocals).
Muri iki gitaramo yagowe cyane n’urubyiniro, kuko atabonye
uko yisanzura ngo abyine nk’uko asanzwe abikora. Ariko igihe gito yari afite
yagikoresheje neza.
Tiwa Savage ari mu bahanzi bahatanye muri The X Factor. Ndetse afite Impamyabumenyi y’umuziki yakuye muri Berklee College Music.
Mu 2009 yasinye mu inzu ifasha abahanzi ya Sony/ATV
Music, nyuma y’uko mu 2012 atangira gukorana na Mavin Records.
Mu 2018 yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere
wegukanye igihembo muri MTV Europe Music mu cyiciro cya ‘Best Africa Act’. Mu
2019 yatangaje imikoranire mishya na Universal Music Group nyuma yo kuva
muri Mavin Records.
Ni umugore ufite indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye
kandi mwiza. Nko mu 2020 yasohoye album ya gatatu iriho indirimbo zakunzwe nka “Attention",
"Dangerous Love", "Koroba", "Temptation" n’izindi.
Muri Nyakanga 2022, uyu mugore yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga
y’icyubahiro ‘PhD’ yakuye muri Kaminuza ya Kent yo mu Bwongereza, ashimirwa
uruhare rwe n’imbaraga ashyira mu rugendo rwe rw’umuziki.
Muri iyi Kaminuza ni nahoze Tiwa Savage yakuye
Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na ‘Business
Administration’.
Tiwa Savage yatangaje ko yitegute kongera gutaramira i Kigali, ni nyuma yo kubyinisha urubyiruko rwitabiriye 'Giants of Africa'
Tiwa Savage yasohoye amashusho kuri konti ye ya Instagram
ashimira uko yakiriwe Ati "Mwakoze Kigali."
Tiwa yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa
Gatandatu tariki 19 Kanama 2023 ahita ajya gusuzuma ibyuma yaririmbiyeho
Ubwiza bwe, uburyo yitwara ku rubyiniro, bituma Tiwa
Savage akomeza kwigwizaho igikundiro
Tiwa Savage afite Impamyabumenyi y'Ikirenga 'PhD'
y'icyubahiro mu muziki
Tiwa yigeze kuvuga ko akiri muto yashyizweho iterabwoba
mu Bwongereza bituma ahagarika ishuri
TIWA SAVAGE YATARAMIYE I KIGALI KU NSHURO YE YA MBERE YIMARA URUKUMBUZI
Kanda hano urebe uko Tiwa Savage yitwaye ku rubyiniro muri 'Giants of Africa'
AMAFOTO: Freddy Rwigema&Serge Ngabo-InyaRwanda.com
VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO