RFL
Kigali

Akari ku mutima wa Bruce Melodie nyuma yo guhura na Perezida Kagame-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/08/2023 22:18
2


Tariki ya 19 Kanama 2023, izahora mu ntekerezo z’umunyamuziki Bruce Melodie nk’urwibutso rudasaza, ni nyuma y’uko abaye umwe mu bahanzi bacye babashije guhura kandi bakagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.



Uyu muhanzi yaririmbiye imbere y’Umukuru w’Igihugu, kuri uyu wa Gatandatu mu gitaramo cyashyize akadomo ku iserukiramuco ‘Giants of Africa’ ryaberaga mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena ryahuje urubyiruko rwo mu bihugu 16 byo muri Afurika.

Yabaye umuhanzi wa kabiri wo mu Rwanda waririmbye muri iri serukiramuco nyuma ya Massamba Intore wahuriye ku rubyiniro na Diamond na Sherrie Silver mu gitaramo cyafunguye iri serukiramuco ry’umuryango ‘Giants of Africa’.

Bruce Melodie yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe mu gihe cy’isaha irenga. Yacurangiwe na Symphony Band, itsinda rimufasha cyane mu bitaramo bikomeye, yaba mu Rwanda no mu mahanga.

Yaririmbye indirimbo ye nka ‘Saa Moya’, ‘Akinyuma’, ‘Henzapu’ n’izindi zakomeje urugendo rw’umuziki amazemo imyaka irenga 10.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, uyu muhanzi yagiye guhura na Perezida Kagame wari muri iki gitaramo n’umuryango we.

Amashusho yasohoye amugaragaza ari kumwe na Perezida Kagame ndetse na Masai Ujiri washinze Giants of Africa, umuryango uteza imbere urubyiruko rufite impano mu mukino wa Basketball.

Bruce Melodie ubarizwa muri 1:55 Am, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko “Umenya ko wakoze akazi neza iyo Umuyobozi ukomeye muri Afurika abishimangiye/Abyemeje. Wakoze Perezida Paul Kagame.”

Uyu mugabo w’i Kanombe yashimye kandi ikipe ngari itegura Giants of Africa yamuhaye akazi akabasha kuririmba muri iri serukiramuco rikomeye muri Afurika. Hari amakuru avuga ko yishyuwe Miliyoni 30 Frw kugira ngo abashe kuririmbamo.

Bruce Melodie yavuze ko iki gitaramo ari icy’urwibutso, kandi ari kimwe ‘cyo kwandikwa mu bitabo’ abashije kuririmbamo.


Bruce Melodie yatangaje ko yashimishijwe cyane no guhura na Perezida Paul Kagame


Bruce Melodie yakozwe ku mutima no gushimwa na Perezida Kagame nyuma y'igitaramo yakoreye muri BK Arena


Bruce Melodie yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe, aha umwanya abakunzi be


Bruce Melodie yaririmbye acurangiwe na Symphony Band bakorana igihe kinini


Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa kabiri waririmbye muri Giants of Africa






Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo Bruce Melodie aririmba

AMAFOTO: Freddy Rwigema&Serge Ngabo-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndikubwimanatheogen1 year ago
    Komerezaho turakwemera
  • Sinai1 year ago
    Muturonderere ukuntu twazarya tu donlodinga amakuru





Inyarwanda BACKGROUND