Kigali

APR FC yatunguranye inanirwa Gaadiidka FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/08/2023 14:47
0


Ikipe ya APR FC yatunguranye inganya na Gaadiidka FC mu mukino w'ijonjora rya mbere ry’imikino ya CAF Champions League.



Kuri uyu wa Gatandatu taliki 19  saa cyenda kuri Kigali PelĂ© Stadium habereye umukino ikipe ya APR FC yakiriyemo Gaadidka FC. Ni umukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze mu mikino ya CAF Champions League 2023-2024.

Ikipe ya APR FC yaserukiye u Rwanda muri CAF Champions League nyuma yo kwegukana shampiyona y'icyiciro cya mbere y'umwaka ushize w'imikino.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga:Pavelh Ndizira, Buregeya Prince, Ombolenga Fitina, Ishimwe Christian, Nshimiyimana Yunnusu, Nshimiyimana Ismael, Ali Shaiboub, Ruboneka Bosco, Apam Bemol, Kwitonda Allain Bacca, Thadeo Luanga na Victory Mbaoma

Abakinnyi 11 ba Gaadiidka FC babanje mu kibuga: Alkadi ARIAS, Osman MOHAMED, Pentecost IKEDINACHI, MOHAMMED Hussein, ZAKARI Soohyane, ABDIRAHMAN Abdiwali, ALUWATOBI Paul, MORO Christian, OUATTARA Said, LANDARY Francois na KAGABA Nicholas.

Uko umukino wagenze umunota ku munota:

Umukino urangiye APR FC yari yitezweho gutsinda mu buryo bworoshye inganyije na Gaadiidka FC yo muri Somalia  igitego 1-1

90+2' Niyibizi Ramadhan arase igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Mugisha Gilbert 

90+1'Abakinnyi ba Gaadiidka FC bari kuryama hasi batinza umukino 

Umukino wongeweho iminota 4

88' APR FC yongeye kubona kufura nziza ku ikosa ryari rikorewe Ruboneka maze iterwa na Niyibizi Ramadhan ariko iragenda ijya mu biganza by'umuzamu.

85' APR FC ibonye kufura nziza mu rubuga rw'amahina rwa Gaadiidka FC ariko Christian ayiteye ntihagira ikivamo 

78' Umutoza wa APR FC akoze impinduka mu kibuga havamo Shaiboub hinjiramo Mugisha Gilbert 

73' Apam Bemol asimbuwe na Niyibizi Ramadhan 

71' MOHAMMED Hussein watsinze igitego cya Gaadiidka FC aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga 

69' Shaiboub azamukanye umupira mu kibuga hagati ageze imbere y'izamu arekura ishoti ariko umuzamu wa Gaadiidka FC aba maso arawufata


Ruboneka winjiye mu kibuga asimbuye agakorerwaho amakosa menshi yagiye avamo kufura nubwo nta cyo zagiye zibyara

67' Ruboneka atsinze igitego ariko umusifuzi asifura kurarira 

65' LANDARY Francois wa Gaadiidka FC yari agerageje kurekura ishoti riremereye ariko umuzamu wa APR FC aratabara 

63' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo, Allain Bacca avuye mu kibuga hinjiramo Allain Bacca 

60' Nshimiyimana Ismael yari arekuye ishoti riremeye ariko rinyura hejuru y'izamu ku mupira mwiza yarahawe na Allain Bacca 

57' Fitina Ombolenga yazamukanye umupira neza ariko LANDARY Francois amutereka hasi bimuviramo no guhabwa ikarita 

55' Pentecost IKEDINACHI wa Gaadiidka FC aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga

53' Nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura, APR FC ikomeje gukina neza ikinira hagati mu kibuga 

48' Fitina Ombolenga azamukanye neza umupira ageze mu rubuga rw'mahina ahereza umupira, Victor Mbaoma ahita atereka umupira mu nshundura, APR FC iba ibonye igitego cyo kwishyura 

46' APR FC itangiye isatira ibona kufura nziza iterwa neza na Christian iragenda isanga Victor Mbaoma ariko ashyizeho umutwe ihita irenga

Igice cya mbere kirangiye Gaadiidka FC iyoboye n'igitego 1-0

Igice cya mbere cyongeweho iminota 2

44' Abakinnyi ba APR FC bari kwiharira umupira bashaka aho bakwinjirira ngo bashake igitego cyo kwishyura 

40' Ba myugariro ba Gaadiidka FC bakomeje gukora akazi gakomeye bakuraho imipira, Apam Bemol acenga neza arekuye ishoti ariko bahita baryitambika

37'Nyuma yo gutsindwa igitego, APR FC itangiye urugendo rwo kwishyura, Christian ateye kufura ashaka Victor Mbaoma ariko ba myugariro ba Gaadiidka FC bawushyira muri koroneri 


32' Gaadiidka FC ifunguye amazamu ku mupira umuzamu wa APR FC yihereye MOHAMMED Hussein ahita arekura ishoti rirerire ashiduka ryageze mu izamu

28' Abasore ba Gaadiidka FC bakomeje kubona kufura nyinshi  gusa ntibazibyaze umusaruro 

26' APR FC ibonye kufura nziza ku ikosa ryari rikorewe Shaiboub maze iterwa na Yunnusu ariko ba myugariro ba Gaadiidka FC bayishyira muri koroneri 

21' Gaadiidka FC ibonye uburyo imbere y'izamu rya APR FC Pentecost IKEDINACHI arekura ishoti ariko umuzamu wa APR FC arawufata 

18' Nshimiyimana Ismael arekuye ishoti ripima amatoni ariko Alkadi Alias arishyira muri koroneri 

17' Fitina Ombolenga ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu usanga Shaiboub nawe arekura ishoti ariko myugariro wa Gaadiidka FC ahita awushyira muri koroneri 


Munyakazi Sadate (iburyo) yicaranye na Jimmy Mulisa (ibumoso) bareba umukino

13' Ikipe ya APR FC ikomeje gucana umuriro imbere y'izamu rya Gaadiidka FC, Allain Bacca abonye umupira mwiza mu rubuga rw'mahina arekura ishoti riremeye ariko Alkadi Alias awufata nta nkomyi 

10' Abasore ba APR FC bari kugerageza kuzamura imipira miremire bashaka rutahizamu wabo, Victor ariko ba myugariro ba Gaadiidka FC bakawukuraho

7' Ishimwe Christian azamukanye neza umupira arawuhindura ashaka Victor Mbaoma ariko myugariro wa Gaadiidka FC witwa Abdiwali ahita ayikuraho

5'Umupira uri gukinirwa hagati mu kibuga abasore ba Gaadiidka FC bagerageza gushaka uburyo binjira mu rubuga rwa APR FC 

2'APR FC itangiye umukino neza isatira cyane ndetse inahita ibona koroneri iterwa na Apam ariko umuzamu arayifata 


Abakinnyi 11 ba Gaadiidka FC babanje mu kibuga 


Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga 



Allain Bacca wakinnye neza gusa akaza kuva mu kibuga acumbagira


Shaiboub utigeze yigaragaza muri uyu mukino cyane


Fitina Ombolenga watanze umupira uvamo igitego ari ku mupira


Victor Mbaoma watsinze igitego cya APR FC



Chairman wa APR FC,Lt Col Richard Karasira areba umukino


Abakinnyi b'amakipe yombi basuhuzanya mbere yuko umukino utangira


Abasifuzi basifuye uyu mukino n'aba kapiteni b'amakipe yombi


Perezida wa Gasogi United,KNC nawe yari yaje kureba uyu mukino


Abakinnyi ba APR FC bishyushya 


Mbere y'umukino abakinnyi ba APR FC bishyushya 

Abasifuzi basifuye uyu mukino bishyushya mbere yuko utangira 



Umukino utitabiriwe n'abafana benshi 


Uko abafana bagiye binjira mbere y'umukino 



Ushaka kureba amafoto menshi nyura hano

UWAFOTOYE: Ngabo Serge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND