RFL
Kigali

Davis D witegura gutaramira muri USA na Canada yahishuye ko ari kubaka ku inzu ifite pisine-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:19/08/2023 9:11
0


Umuhanzi uhagaze neza mu muziki nyarwanda Icyishaka David wamamaye ku izina rya Davis D umwami w'abana nkuko akunda kwiyita, yahishuye ko ari kubaka inzu nini ifite na Pisine mu mujyi wa Kigali.



Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, mu kanyamuneza kenshi ko kuba yari amaze gusinya amasezerano yo kuba Brand Ambassador n'urunganda rukora ibinyobwa rwitwa ROTTWYLER, Davis D yatangaje ko ari indi ntera amaze gutera nk'umuhanzi kuko nyuma yo kubamamariza banamuha amafaranga yo kubikora mu gihe ariko mu myaka yashize baguhaga igicuruzwa gusa.

Uyu muhanzi avuga ko mu gihe amaze mu muziki, byinshi mu byo yifuzaga yabigezeho gusa n'ubwo hari n'ibindi atarageraho.

Yakomoje ku bikorwa bidasanzwe birimo inzu ifite na Pisine iherereye mu mujyi wa Kigali arimo gukurikirana. Ati" Ese ugira ngo ubwo ntiri mu bikorwa ra! Ibyo biri mu buryo kano kanya ntabwo ari inzozi birimo gukorwa".


Davis D yatangaje ko ari kubaka inzu ifite na pisine i Kigali

Davis D yatangaje ibi nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye iri gukundwa cyane yise "Bermuda" afatanyije na Bulldogg na Bushali.

Kugeza kuri ubu iri hafi kuzuza Miliyoni y'abayirebye ku rukuta rwe rwa Youtube nyuma y'ukwezi kumwe gusa isohotse kuko imaze kurebwa nabasaga ibihumbi 757.

Davis D ari mu myiteguro yo gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Canada n'ahandi. Ni nyuma y'uko avuye i Burayi aho yeretswe urukundo rwinshi.

Kanda hano urebe indirimbo Bermuda ya Bushali na Bulldogg

">

Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye Davis D yagiranye na InyaRwanda

">

Yanditswe na Dieudonne Kubwimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND