Umuryango ‘YB Foundation’ washyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ituro’ Yvan Buravan yahimbiye ababyeyi be. Muri iyi ndirimbo aririmba avuga ko atabona icyo yitura ababyeyi be kuko barusha agaciro, ifeza n’izahabu zo mu Isi.
Iyi ndirimbo yamuritswe mu muhango wo kwizihiza
ubuzima bwa Buravan umaze umwaka umwe yitabye Imana. Wabaye ku mugoroba wo kuri
uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023 ubera ku ishuri "Twaje Cultural Academy" ryigamo abanyeshuri 20.
Iyi ndirimbo Buravan yakoreye ababyeyi be
yatunganyijwe na YB Foundation igaragaramo Ngarambe François Xavier n’umugore we
Kagoyire Yvonne Solange n’abandi barimo Se.
Mu gitero cya kabiri, uyu muhanzi aririmba agira ati “Wowe
utonesha umutware utwarana ineza. Ugira iyo uva ugenda nka so sogokuru. Imfura
y’I Rwanda karuhorane papa. Nseko nziza. Uwukunda niwe Ikunda. Wowe ndwara
nkaremba. Nakwishima ukizihirwa mama nakwitura iki?"
Uyu muhango wo kwizihiza ubuzima bwe witabiriwe n'abahanzi barimo Tom Close, Aline
Gahongayire, Nel Ngabo, Ruti Joel, Ibihame by'Imana, Michael Makembe, Massamba
Intore, Producer Clement, Bukuru Christian, Sharon, Angel&Pamella, Uwitonze
Clementine [Tonzi], Ben Kayiranga n'umufasha we, Muheto Divine wabaye Miss
Rwanda 2022, Ngarambe Francois n'umugore we n'abandi.
Kwizihiza ubuzima bwe byahuriranye no gutaha
ishuri ryigisha abakiri bato umuco. Mutoni Raissa, mushiki wa Buravan wavuze mu
izina ry'umuryango yavuze ko iri shuri rigamije "gukuraho icyuho kiri
hagati y'abantu bakuru cyane bazi umuco cyane natwe turiho dukura, twifuza
kuwumenya kugirango uwo murage dukomeze tuwuhabwe natwe tuzawuhe abandi
bazadukurikira.' Ati "Icyo ni nacyo Yvan yifuzaga'.
Mutoni Raissa yavuze ko kuva umuvandimwe we yakwitahira kwa Jambo yakomeje kumutekerezaho, asanga 'ntabwo yari amuzi neza'. Ati "Nari nziko muzi, ariko nasanze ntari muzi neza."
Yavuze ko musaza we yari umuntu warangwaga n'urukundo
rwinshi, ku buryo atari yarigeze abibona neza. Avuga ko yarangwaga n'umunezero,
ku buryo nk'iyo umuryango wateranye, babona ko yasize icyuho cy'ibyishimo
batakibona.
Mutoni yavuze ko basubije inyuma amaso basanga
ntawigeze ahitiramo Buravan icyo azakora. Kuko ubwana bwe bwaranzwe no gukunda
umuziki, kugeza ubwo yari afite imyaka 14 yitabiriye irushanwa ry'umuziki
ryamuhesheje igihembo cya Miliyoni 1.5 Frw.
Yavuze ko ubuzima bwa Buravan bumuha amasomo menshi.
Kuko yisobanukiwe akiri muto. Ngo ubwo yari afite imyaka 14, yababwiye ko
azakora umuziki mu buryo bw'umwuga, kandi ababwira ko adashaka kuwukora mu
buryo bwo kwishimisha.
Ubwo yari asoje amashuri yisumbuye ku myaka 18,
Buravan yagiye mu itorero yiga kubyina, agejeje imyaka 20 atangaza ko yinjiye
mu muziki mu buryo bweruye.
Mutoni avuga ko Musaza we Mukuru we ariwe wafashije
Buravan gutangira umuziki. Kandi ko ubwo yiteguraga kwinjira mu muziki
yakoresheje ibirori byo gutangira urugendo rwe rw'umuziki.
Uyu mubyeyi avuga ko Buravan yari afite intego zo
gukora umuziki, ariko kandi akubakira ku gukorana n'abandi kugeza umuziki w’u
Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko bitewe n'intego yari afite 'ibintu bye
byarihutaga'. Asobanura musaza we nk'umuntu 'wabaniraga neza abandi 'kugeza n'uyu
munsi mukaba mukitubanira'.
Raissa anavuga ko ubwo musaza we yahatanaga muri Prix
Découvertes RFI 2018, yavugaga ko azayegukana. Ati "Koko nk'uko yabivugaga
arayitwara."
Buravan akimara kwegukana kiriya gihembo, nibwo yagize
igitekerezo cyo gutangira umuziki ufite umwimerere nyarwanda, bituma yinjira
muri gakondo 'kugirango azabone ibyo yereka Isi'. Ati "Urugendo yararutangiye
koko, arabikora."
Mutoni avuga ko ubwo musaza we yatangiraga urugendo
rwa gakondo, benshi batabyumvaga ariko yarashikamye kugeza agaragaje icyo
ashoboye.
Buravan aho yagiye aririmba hose, yakoraga uko
ashoboye 'Band' imucurangira igatangiza ‘Rwanda Nziza’ indirimbo yubahiriza u
Rwanda.
Igihe cyarageza Buravan atangira kuvanga umuziki wo
hambere ndetse n'umuziki ugezweho kugirango ajyanishe n'ibyo urubyiruko
rwiyumvamo.
Ibi byatumye atanga umushinga wahembwe na Imbuto
Foundation, kubera uruhare wari ufite mu guteza imbere umuco.
Mutoni Raissa yavuze ko Buravan yagize igitekerezo cyo
gushinga ishuri ryigisha umuco 'kubera uburyo yabonaga ko abakiri bato batari
kuvuga cyane ikinyarwanda'.
Mike Kayihura yaririmbye indirimbo 'Zuba', avuga ko Buravan yayikundaga cyane
Itorero Ibihame by'Imana, Yvan Buravan yaryigiyemo guhamiriza ryamutaramiye biratinda
Umuhanzi Ben Kayiranga ari kumwe na Mutoni Raissa, mushiki wa Buravan
Umuhanzikazi Bukuru Christian yaririmbye muri uyu muhango-Avuga ko hari byinshi yigira kuri Buravan
Abarimo Angel na Pamella bitabiriye kwibuka Buravan umaze umwaka umwe yitabye Imana
Umuhanzi Tizzo wo mu itsinda rya Active ari mu bitabiriye uyu muhango wabereye ku ishuri ryitiriwe Buravan
Umunyamakuru wa Kiss Fm, Sandrine Butera Isheja ari kumwe n'umugabo we Peter Kagame
Massamba Intore wizihiza imyaka 40 ari mu muziki yitabiriye uyu muhango wo kwibuka Buravan, umuhanzi yigishije igihe kinini
Massamba ari kumwe na Peter Kagame, umugabo wa Sandrine Isheja
Mutoni Raissa yashimye imiryango, inshuti n'abandi bababaye hafi cyane muri iki gihe
Umubyeyi wa Buravan [Uwa kabiri uvuye ibumoso] agaragara mu ndirimbo umuhungu we yamukoreye
Mutoni Raissa ari kumwe na Ngarambe n'umugore we Solange bagaragara mu ndirimbo 'Ituro'
Uwimana Basile wari umusangiza w'amagambo muri uyu muhango wo kwibuka Buravan
Producer Ishimwe Clement ari kumwe na Nel Ngabo bitegereza bimwe mu bikorerwa mu ishuri ryitiriwe Buravan
Umuhanzi Ruti Joel yaririmbye muri uyu muhango nyinshi mu ndirimbo za Buravan, babanye igihe kinini
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ITURO' BURAVAN YAHIMBIYE ABABYEYI BE
TANGA IGITECYEREZO