RFL
Kigali

Muri Village Urugwiro no ku kibuga cy'indege! Davido yongeye kwakirwa na Perezida Kagame-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/08/2023 19:33
0


Perezida Kagame yakiriye kandi agirana ibiganiro n’icyamamare mu muziki David Adedeji Adeleke wamenye nka Davido wo muri Nigeria, uri mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo kizasoza iserukiramuco rya "Giants of Africa Festival" bizihiza imyaka 20 ishize.



Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023 muri Village Urugwiro. Davido yari kumwe na Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa, uteza imbere impano mu rubyiruko rwiyumvamo umukino wa Basketball mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Mu 2014 Davido yataramiye i Kigali ndetse no mu 2018 atanga ibyishimo ku banya-Kigali. Ni ku nshuro ya gatatu agiye gutaramira i Kigali.

Mu 2022, Davido yavuze uburyo yiyumvise ubwo yabonaga Perezida Paul Kagame amwakira ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, mu 2014, ubwo yasesekaraga Kigali mu gitaramo cyo Kwibohora cyiswe 'Niwowe'.

Uyu munyamuziki ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo 'Unavailable' yavuze ko afitanye umubano na ba Perezida benshi batandukanye. 

Yavugaga ku bintu byaranze umwuga we, mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa gikunda gukora amakuru ku mideli n'ubuhanzi, 'French Fashion Magazine'.

Davido yavuze ko umwuga we wamuhiriye akaba yaragiye atungurwa na byinshi, nko guhura na ba Perezida batandukanye, ariko akagaruka ku rwibutso rwe ubwo yahurana na Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame muri 2014.

Davido yagize ati: "Ni ibintu biba bidasanzwe kugera mu gihugu no kubona ikaze rya Perezida. Ndibuka ko nageze mu Rwanda  ari ibintu byiza cyane, Perezida yaje kuntora/kumfata ku kibuga cy'indege ubwe”.

Akomeza avuga ko ari ibintu by'agaciro kuri we k'iteka. Ati "Ibintu nk'ibi bituma numva meze neza kuri njye, kandi nkishimira ibyo niyemeje."

"Kumenya ko nshobora kubona Perezida nkashobora kuvugana na we.  muri iki gihe, vuba aha nahuye na benshi mvugana n'abo imbona nkubone."

"Niyo mpamvu nkomeza kwibwira no gutekereza ko nazinjira muri Politiki, biba ari byiza nkazicara kuri iyo ntebe ibintu bigahinduka”.

Davido yageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa Kane ari mu ndege ya RwandAir ahita yerekeza kuri Marrioot Hotel.

Mu masaha y’umugoroba yatunguye abakinnyi bitabiriye imikino ya ‘Giants of Africa’ arabasura, kandi bagirana ibiganiro anabaririmbira agace gato k’indirimbo ye ‘Unavailable’.

Uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo kizaherekeza iserukiramuco ‘Giants of Africa’ kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2022 muri BK Arena. Azahurira ku rubyiniro na Bruce Melodie, Tyla ndetse na Tiwa Savage.

Mu 2016 Davido yasinye amasezerano mu inzu ifasha abahanzi ya muzika ya Sony Music. Nyuma y’amezi make yatangaje ko yafunguye Label ye yise ‘Davido Music Worldwide’ ibarizwamo abahanzi nka Dremo, Yonda ndetse na Peruzzi.

Mu 2019, Davido yasohoye album ye ya kabiri yise ‘A Good Time’ nyuma y’indirimbo nka "If", "Fall", "Assurance", "Blow My Mind" na "Risky".

Muri uriya mwaka kandi, ikinyamakuru New African Magazine cyamushyize ku rutonde rw’abanyafurika 100 bavuga rikijyana.

Ku wa 13 Ukwakira 2020 yasohoye album ye ya Gatatu yise ‘A Better Time’. Ku wa 31 Werurwe 2023, yasohoye album ye ya kane yise ‘Timeless’. Ni umwe mu bahanzi bo muri Afurika bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram na Twitter.   


Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, umunyamuziki Davido


Mu 2022, Davido yatangaje ko yakozwe ku mutima n'ukuntu Perezida Kagame yamwakiriye ku kibuga cy'indege- Aha yamwakiriye muri Village Urugwiro


Masai Ujiri washinze Giants of Africa [Uri uburyo] yari kumwe na Davido muri Vilage Urugwiro 


Mu 2014, Perezida Kagame ari kumwe n'umuryango we bakiriye ku kibuga cy'indege Davido

">KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UNAVAILABLE'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND