Kigali

Rayon Sports yatsinze Gasogi United, shampiyona iyitangirana imbaraga - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/08/2023 19:01
2


Umukino ufungura shampiyona umwaka w'imikino 2023-24, wahuzaga Gasogi United na Rayon Sports, warangiye Rayon Sports itangiranye amanota 3 nyuma yo gutsinda Gasogi Unite ibitego 2-1.



90+5 umukino urarangiye. Umukino wahuzaga ikipe ya Gasogi United yari yakiriye Rayon Sports, urangiye Rayon Sports itsinze Gasogi United ibitego 2-1.

90" umusifuzi yongereyeho iminota 5, yo kutagira ikosa rikorwa kurivRayon Sports

90" igitego cya Gasogi United. Malipangi wari ukorewe ikosa mu rubuga rw'amahina, umusifuzi agatanga penariti, Malipangi yaje no kuyiterera neza umupira uruhukira mu shundura.

89" Rayon Sports ikoze impinduka, Ojera na Mannuel bavuye mu kibuga, Ndekwe na Rudasingwa barinjira

88" Ganijiri Elie ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye myugariro wa Gasogi United Nshimiyimana Marc

Gasogi United nta gihindutse ishobora kuba ikipe ya mbere itangiye shampiyona itsindwa, 

80" Rayon Sports ikoze impinduka, Kalisa Rachid yinjiye mu kibuga, asimbuye Luvumbu, naho Ngendahimana Eric asimbura Aura Moussa

75" abafana bose ba Rayon Sports bacanye amatoroshi, ubona ko bizeye ko amanota atatu bari buyacyure.

63" Rayon Sports ikoze impinduka za mbere, Youssef ava mu kibuga, asimbuye na Iraguha Hadji




60" Gasogi United ikoze izindi mpinduka, Hamis Hakim ajya mu kibuga asimbuye Ishimwe Kevin

umuntu bita Luvumbu, Aruna Ojera na Youssef bari gutanga ibyishimo hano

Gasogi United iri mubuzima bugoye muri iyi minota, nyuma yo gukina iminota ibiri gusa

50" Rayon Sports ihushije igitego ku mupira utewe na Bbaale umunyezamu wa Gasogi Unuted awukuramo nta nkuru.

47" Gasogi United igarukanye imbaraga zikomeye ishaka kwishyura. Amakipe agarutse mu kibuga nta nimwe yakoze impinduka.

45" igice cya kabiri kiratangiye

45" igice cya mbere kirarangiye

45" Rayon Sports ihujije igitego ku mupira uzamukanwe na Youssef ahereza Luvumbu, wahise atera mu izamu, umupira ukorwaho n'umukinnyi wa Gasogi United, ugera mu izamu wahinduye icyerekezo, umunyezamu akozaho akaboko urasohoka.




Alain Kirasa atangiye inzira y'umusaraba mu buryo atumva neza

40" Mutima Isaac abaye umukinnyi wa mbere wa Rayon Sports ubonye ikarita y'umuhondo, ku ikarita yari akoreye Mudeyi, ariko ikosa barihannye umupira ufata mu rukuta

36" Gasogi United iteye ishoti rigana hafi y'izamu, ku mupira wari utewe na Muteyi, ariko umupira ujya hejuru

Gasogi United yabuze ibyo ikina ndetse ubona ko kugera kuri uyu munota itarinjira mu mukino. Rayon Sports irimo irakina uko ishaka kugera naho bagera imbere y'izamu bakajya gutangira.

28" Gasogi United ikoze impinduka kubera amakosa ari gukorwa mu kibuga, Udahemuka Jean ava mu kibuga hijira Mugabe Robert

21" Henou Yao Asse kubera ikosa akoreye Luvumbu, ahawe ikarita y'umuhondo, ahita aba umukinnyi wa mbere uhawe ikarita muri uyu shampiyona

Abakinnyi Gasogi United yabanje mu kibuga

16. DAUDA BERELI IBRAHIMA

10. MALIPANGI THEODORE Yawanendji

22. UDAHEMUKA JEAN

06. HENOU YAO ASSE

26. NIYITEGEKA IDDRISSA

02. NSHIMIYIMANA MARC GOVIN

24.MUDERI AKBAR

15.KWIZERA Amaible

17. LISELE CEDRICK LISOMBO

19.DJOUMEKU MAXWELL

07.ISHIMWE KEVIN

18" Igitego cya kabiri cya Rayon. Rayon Sports itsinze igitego cyiza cyane ku mupira uzamukanwe na Luvumbu, ahereza Bbaale nawe wahise apasa Ojera ashota mu izamu umunyezamu awugarura n'akaboko, usanga aho Youssef yari ahagaze ahita asunikira mu izamu.

11" igitego cya Rayon gitsinzwe na Charles Bbaale ku mupira azamukanye abakinnyi ba Gasogi United barebera, yifunga munguni arekura ishoti rikomeye cyane, umupira unyura mu maguru y'umunyezamu wa Gasogi United uruhukira mu shundura.

02” umupira utangiranye imbaraga nyinshi cyane ku mpande zombi. Rayon Sports yambaye imyenda y’ubururu hose, mu gihe Gasogi United yambaye imipira ya Orange ndetse n’amakabutura y’umukara.

19:03” umukino uratangiye. Ku mugaragaro shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda iratangiye, ikaba itangijwe na Charles Bbaale rutahizamu wa Rayon Sports.

18:57” Hadji Mudaheranwa ari gutanga ijambo ryikaze ndetse rinatangiza League ku mugaragaro

18:55” abayobozi ba League bayobowe na Mudaheranwa Hadji bagiye gusuhuza abakinnyi ku mpande zombi

18:50” amakipe avuye mu rwambariro

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Bonheur Hategekimana

Ally Serumogo

Isaac Mitima

Abdul Rwatubyaye

Elie Ganijuru

Aruna Moussa Madjaliwa

Emmanuel Mvuyekure

Heritier Luvumbu

Youssef Rharb

Charles Bbaale

Joakiam Ojera

1.Imibare ivuga iki?

Kuva mu 2009, Rayon Sports imaze gukina imikino 14 ifungura shampiyona. Muri iyi mikino Rayon Sports yatsinze imikino 10 inganya 3 itsindwa umwe. Rayon Sports yakiriye imikino 7 itsindamo imikino 5.

Muri iyi mikino, Rayon Sports ntabwo iratsindwa umukino n'umwe yakiriwe, gusa yanganyije imikino ibiri, harimo uwo yanganyije na Gasogi United ubusa ku busa mu mwaka w'imikino 2019-2020.

Muri iyi mikino yose Gasogi United niyo kipe rukumbi yatumye Rayon Sports mu mukino ufungura shampiyona, iminota 90 iyimara idatsinze igitego, ubwo 2019-20 banganyaga ubusa ku busa.

Rayon Sports iheruka gutsindwa umukino ufungura shampiyona tariki 29 Nzeri 2012, ubwo yatsindwaga n'Amagaju FC ibitego 2-1. Mu myaka 14 ishize ni ubwa kabiri Rayon Sports igiye gukina umukino ufungura shampiyona ari ku wa gatanu. Ubwo biheruka kuba byari tariki 14 Ukwakira 2016 itsinda Police FC ibitego 3-0.

Ku ruhande rwa Gasogi United, iyi kipe yatangiye gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w'imikino 2019-20 umukino wa mbere ufungura shampiyona, yahuyemo na Rayon Sports banganya ubusa ku busa. Gasogi United ntabwo iratsindwa umukino ufungura shampiyona, kuko mu mikino 4 imaze gukina yatsinze, 3 inganya

nu umukino uteganyijwe gutangira ku isaha ya saa 19:00 pm. Aya makipe agiye guhura ku nshuro ya 9, aho inshuro 8 ziheruka, Gasogi United yatsinze umukino umwe Rayon Sports itsinda 4 banganya imikino.




Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu mukino

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MK1 year ago
    Ariko nka KNC koko ko umupira udakinirwa ku rurimi,wagiye wigirira akabanga ukavuga make!! Bakwibye se Kandi? Ahubwo nabonye baguhaye penaliti Itari yo rwose!! Cyakoze iyo amagambo aba Akina,ubanza ikipe yawe wari kuzayijyana muri English premier league pe! Cyakoze urahasebeye ntubuze byose,gusa ufite ikipe nziza, ariko jya umenya ko umwana asya atavoma. Ntabwo Rayon na APR ari izo guhangana n'abana nkamwe. Ariya magambo ujye uyavuga ku makipe mungana.
  • Rayon bwite1 year ago
    Ariko ubundi gasogi igira abafana cg irifana



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND