Kigali

Miss Nacre Africa yizihije umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko-AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:18/08/2023 18:22
0


Umuryango Miss Nacre Africa uharanira iterambere ry’abakobwa wahurije hamwe abanyeshuri biga muri za Kaminuza 5 bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko. Ni igikorwa cyaranzwe no kwigira ku bikorwa byakozwe n’urubyiruko mu mishanga yo kubungabunga ibidukikije.




Miss Nacre Africa ishishakariza abakobwa kwitinyuka bakimenyereza ibijyanye n’imiyoborere ndetse no kugira uruhare mu gufata ibyemezo bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Frida Uwingeneye, Umuyobozi wa Miss Nacre Africa yabwiye InyaRwanda ko “Umunsi nk’uyu turahura nk’urubyiruko rwiga muri za Kaminuza tukishimira ibyakozwe na bagenzi bacu ariko tukaniyemeza kugira ibyo tuzakora kuko kubungabunga ibidukikije, kurinda ibihumanya ikirere ni inshingano z’abakiri bato”.

 Yasabye abakobwa kuzana impinduka mu muryango nyarwanda bagira uruhare mu miyoborere no gufata ibyemezo bitandukanye.
 

Ni umuhango wabereye muri African Leadership University witabirwa n’abanyeshuri bo muri Kaminuza  y’u Rwanda’UR’, abo muri Kaminuza ya Kigali”UK’, abo muri AUCA,Kepler na UNILAK.

 

REBA AMAFOTO YEREKANA IGIKORWA


Frida Uwingeneye uyobora Miss Nacre Africa asaba urubyiruko kugira impinduka mu kubungabunga ibidukikije





Urubyiruko rwasabwe kugira impinduka bakora imishinga igamije kurwanya ibihumanya ikirere


















AMAFOTO: SERGE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND