Umuryango we, abahanzi bagenzi be, inshuti ze babanye, ababyeyi, abafana, abo mu nzego zinyuranye n'abakunze ibihangano bye n'abandi bahuriye mu muhango wo kwibuka no kuzirikana ubuzima buzima bwaranze umunyamuziki Yvan Buravan umaze umwaka umwe yitabye Imana.
Uyu muhango wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane
tariki 17 Kanama 2023, ku ishuri 'Twaje Cultural Academy' ryitiriwe Buravan,
nk'imwe mu ntego yari yarihaye yo kuzatoza abakiri bato umuco w'u Rwanda,
bakamenya byimbitse kubyina bya Kinyarwanda, bakavuga neza ururimi
rw'Ikinyarwanda n'ibindi bitegura umunyarwanda w'ejo hazaza.
Witabiriwe n'abahanzi barimo Tom Close, Aline
Gahongayire, Nel Ngabo, Ruti Joel, Ibihame by'Imana, Michael Makembe, Massamba
Intore, Producer Clement, Bukuru Christian, Sharon, Angel&Pamella, Uwitonze
Clementine [Tonzi], Ben Kayiranga n'umufasha we, Muheto Divine wabaye Miss
Rwanda 2022, Ngarambe Francois n'umugore we n'abandi.
Kwizihiza ubuzima bwa Buravan byahuriranye no gutaha
ishuri ryigisha abakiri bato umuco. Mutoni Raissa, mushiki wa Buravan wavuze mu
izina ry'umuryango yavuze ko iri shuri rigamije "gukuraho icyuho kiri
hagati y'abantu bakuru cyane bazi umuco cyane natwe turiho dukura, twifuza
kuwumenya kugirango uwo murage dukomeze tuwuhabwe natwe tuzawuhe abandi bazadukurikira.'
Ati "Icyo ni nacyo Yvan yifuzaga'.
Mutoni Raissa yavuze ko kuva umuvandimwe we
yakwitahira kwa Jambo yakomeje kumutekerezaho, asanga 'ntabwo yari amuzi neza'.
Ati "Nari nziko muzi, ariko nasanze ntari muzi neza."
Yavuze ko musaza we yari umuntu warangwaga n'urukundo rwinshi, ku buryo atari yarigeze abibona neza. Avuga ko yarangwaga n'umunezero, ku buryo nk'iyo umuryango wateranye, babona ko yasize icyuho cy'ibyishimo batakibona.
Mutoni yavuze ko basubije inyuma amaso basanga
ntawigeze ahitiramo Buravan icyo azakora. Kuko ubwana bwe bwaranzwe no gukunda
umuziki, kugeza ubwo yari afite imyaka 14 yitabiriye irushanwa ry'umuziki
ryamuhesheje igihembo cya Miliyoni 1.5 Frw.
Yavuze ko ubuzima bwa Buravan bumuha amasomo menshi.
Kuko yisobanukiwe akiri muto. Ngo ubwo yari afite imyaka 14, yababwiye ko
azakora umuziki mu buryo bw'umwuga, kandi ababwira ko adashaka kuwukora mu
buryo bwo kwishimisha.
Ubwo yari asoje amashuri yisumbuye ku myaka 18, Buravan
yagiye mu itorero yiga kubyina, agejeje imyaka 20 atangaza ko yinjiye mu muziki
mu buryo bweruye.
Mutoni avuga ko Musaza we Mukuru we ariwe wafashije
Buravan gutangira umuziki. Kandi ko ubwo yiteguraga kwinjira mu muziki
yakoresheje ibirori byo gutangira urugendo rwe rw'umuziki.
Uyu mubyeyi avuga ko Buravan yari afite intego zo
gukora umuziki, ariko kandi akubakira ku gukorana n'abandi kugeza umuziki w’u
Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko bitewe n'intego yari afite 'ibintu bye
byarihutaga'. Asobanura musaza we nk'umuntu 'wabaniraga neza abandi 'kugeza n'uyu
munsi mukaba mukitubanira'.
Raissa anavuga ko ubwo musaza we yahatanaga muri Prix Découvertes RFI 2018, yavugaga ko azayegukana. Ati "Koko nk'uko yabivugaga
arayitwara."
Buravan akimara kwegukana kiriya gihembo, nibwo yagize
igitekerezo cyo gutangira umuziki ufite umwimerere nyarwanda, bituma yinjira
muri gakondo 'kugirango azabone ibyo yereka Isi'. Ati "Urugendo yararutangiye
koko, arabikora."
Mutoni avuga ko ubwo musaza we yatangiraga urugendo rwa
gakondo, benshi batabyumvaga ariko yarashikamye kugeza agaragaje icyo ashoboye.
Buravan aho yagiye aririmba hose, yakoraga uko
ashoboye 'Band' imucurangira igatangiza ‘Rwanda Nziza’ indirimbo yubahiriza u
Rwanda.
Igihe cyarageza Buravan atangira kuvanga umuziki wo hambere
ndetse n'umuziki ugezweho kugirango ajyanishe n'ibyo urubyiruko rwiyumvamo.
Ibi byatumye atanga umushinga wahembwe na Imbuto
Foundation, kubera uruhare wari ufite mu guteza imbere umuco.
Mutoni Raissa yavuze ko Buravan yagize igitekerezo cyo
gushinga ishuri ryigisha umuco 'kubera uburyo yabonaga ko abakiri bato batari
kuvuga cyane ikinyarwanda'.
Mu gice cya Covid-19 nibwo yari yatangiye gushaka aho
azashinga iri shuri, ariko aza gufatwa n'uburwayi, Imana imwisubiza atarashyira
mu bikorwa igitekerezo cye.
Mutoni avuga ko ibikorwa byinshi bya Buravan byari
bizwi n'inshuti ze n'umuryango we, byatumye akimara kwitaba Imana bayemeza kusa ikivi cye.
Uyu mubyeyi yavuze ko umwaka ushize batangiye gushyira
mu bikorwa inzozi za Buravan. Avuga ko batunguwe n'uburyo musaza we 'yabanaga
n'abantu bake'.
Ati "Ni uko igitekerezo cyaje. Habaye igihe cyo
kuyifungura ku mugaragaro tumaze kubishyira hamwe byose. Dufungura Foundation
tuyishyira ku mugaragaro. Tugiye kumara igihe kinini dukora, twakoze byinshi
byatambutse, bimwe mwagiye mubimenya, hari ibindi wenda mutamenya, ndetse hari
n'ibindi byinshi duteganya gukora."
Mutoni yashimye ababyeyi babagiriye icyizere, kuko batangiranye
n'abanyeshuri 20. Iri shuri ryubakiye ku kwigisha umuco, gukora ibikorwa
by'urukundo ndetse no gukora ubukangurambaga bwo kwirinda indwara ya Kanseri y'impindura ari nayo yahitanye Buravan.
Bamwe mu bana biga muri iri shuri bagaragaje ibyo
bamaze kwiga birimo kubyina kinyarwanda,' kuvuga neza ikinyarwanda n'ibindi.
Muri iri shuri harimo ibyumba binyuranye bigaragaza amateka ya Buravan nk'ibikombe yegukanye, amfoto ye mu bihe binyuranye, ibikoresho by'umuco Nyarwanda abakiri bato bifashisha, ibikoresho by'umuco, imitako inyuranye n'ibindi.
Hatashywe ishuri "Twaje Cultural Academy" ryigisha abakiri bato bafite imyaka iri hagati ya 4 na 18
Muri iri shuri harimo imfanshanyigisho zifasha abakiri bato- Biga iminsi itatu mu Cyumweru
Kwiga muri iri shuri bisaba kwishyura ibihumbi 50Frw buri kwezi-Biga Ikinyarwanda, Indangagaciro z'umuco w'u Rwanda ndetse no kubyina
Aba banyeshuri biga ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu- Buri gihe kuva saa tatu kugeza saa tanu z'amanywa
KANDA HANO UREBE INCAMAKE Y'UKO KWIZIHIZA UBUZIMA BWA BURAVAN BYAGENZE
">
TANGA IGITECYEREZO