RFL
Kigali

Umugabo wa Britney Spears aramushinja kuryamana n'umukozi wo mu rugo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/08/2023 8:40
0


Nyuma y'uko bimenyekanye ko umuhanzikazi Britney Spears yatandukanye n'umugabo we Sam Asghari bari bamaranye amezi 14 barushinze, kuri ubu uyu mugabo yatangaje ko Britney yamuciye inyuma akaryamana n'umukozi wo mu rugo.



Amasaha 32 arashize bitangajwe ko urugo rw'icyamamarekazi Britney Spears n'umugabo we Sam Asghari rwamaze gusenyuka ndetse ko umugabo we ariwe wafashe iya mbere ajya kwaka gatanya mu rukiko avuga ko atakibashije kubana n'uyu muhanzikazi.

Ntibyatinze impande zombi zemeza aya makuru, by'umwihariko bemeje ko barekeye aho kubana mu nzu imwe kuva muri Gicurasi. Mu itangazo Sam Asghari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yasabye abantu kurekera aho kumutunga urutoki ko ariwe nyirabayazana wisenyuka rw'urugo rwabo ndetse anakomoza ku kuba ashenguwe no gutandukana na Britney Spears nyuma y'imyaka 6 bakundana.

Britney Spears yamaze gutandukana n'umugabo we Sam Asghari

Ntibyagarukiye aho, Sam Asghari yagiranye ikiganiro na TMZ maze avuga intandaro ya gatanya yabo, anavuga ko Britney Spears yamuciye inyuma ku mukozi wabo wo mu rugo. Yagize ati: ''Ninjye abantu bari kurenganya ko arijye kibazo kandi ntibazi ukuri. Ukuri ni uko Britney ariwe wabiteye. Ukuri ni uko yanciye inyuma n'umusore ukora mu rugo rwacu''.

Sam Asghari avuga ko Britney Spears yaryamanye n'umukozi wabo

Yakomeje agira ati: ''Murabizi mu mazu tuba dufite camera z'umutekano. Nabonye amashusho yabo bari gukora imibonano mpuzabitsina mu cyumba cy'uruganiriro. Iki gihe yansabye imbabazi ambwira ko yabitewe n'inzoga nyinshi yari yanyweye. Ndabizi ntimwabyizera ariko amashusho arahari kandi nzayatanga mu rukiko nka kimwe mu bimenyetso by'uko yampemukiye''.

Sam kandi yemeje ko afite amashusho ya Britney aryamanye n'umukozi wabo ndetse azayatanga mu rukiko

Sam Asghari w'imyaka 29 yakomeje avuga ko icyamubabaje kuri Britney Spears w'imyaka 41, aruko yakomeje kugirana umubano wihariye n'uyu mukozi wabo bikanatuma yirukanwa gusa ntibigire icyo bihinduraho kuko bombi bakomeje kujya bahura mu ibanga.

Ibya Britney Spears na Sam Asghari birangiye bamaranye amezi 14 barushinze ndetse bari bamaranye imyaka 6 bakundana

People Magazine yatangaje ko mu mpapuro zisaba gatanya Sam Asghari yagejeje mu rukiko kuwa Kabiri w'iki cyumweru, hari aho yavuze ko ibyo Britney Spears yakoze abifata nko kumusuzuguza kuba yaryamana n'umukozi wo mu rugo rwabo. Yanavuze ko kandi uwo mukozi w'umusore yanafashe amafoto ya Britney Spears yambaye ubusa kuburyo isaha n'isaha yayashyira hanze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND