RFL
Kigali

Davido yahuye na Bruce Melodie, Element na Liban wayoboye ibiro bya Perezida wa Gabon

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/08/2023 8:22
0


Umunyamuziki w’umunya-Nigeria, David Adedeji Adeleke wamenye nka Davido yahuye kandi agirana ibiganiro n’abahanzi bagenzi be Bruce Melodie na Element, ahura kandi n’inshuti ye y’igihe kirekire Liban Soleman wahoze ari Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba.



Davido ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ‘Unavailable’ yakoranye na Musa Keys, yasohoye amashusho amugaragaza ari kumwe na Liban Soleman bari bakumburanye. Ni amashusho ubwe yifatiye akoresheje telefoni be, agaragaza ko bari mu biganiro byihariye.

Ni mu gihe inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 am ya Coach Gael nayo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki 17 Kanama 2023 yasohoye amashusho agaragaza Davido ari mu biganiro na Bruce Melodie ndetse na Producer Element.

Bruce Melodie yanditse kuri konti ye ya Instagram amenyesha abakunzi b’umuziki ko Davido ari i Kigali. Hari amakuru avuga ko abashinzwe kureberera inyungu za Bruce Melodie bamaze iminsi mu biganiro biganisha ku kuba bakorana indirimbo na Davido.

Davido yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ari mu ndege ya RwandAir ahita yerekeza kuri Marrioot Hotel.

Mu masaha y’umugoroba yatunguye abakinnyi bitabiriye imikino ya ‘Giants of Africa’ arabasura, kandi bagirana ibiganiro anabaririmbira agace gato k’indirimbo ye ‘Unavailable’.

Uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo kizaherekeza iserukiramuco ‘Giants of Africa’ kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2022 muri BK Arena. Azahurira ku rubyiniro na Bruce Melodie, Tyla ndetse na Tiwa Savage.

Mu 2016 Davido yasinye amasezerano mu inzu ifasha abahanzi ya muzika ya Sony Music. Nyuma y’amezi make yatangaje ko yafunguye Label ye yise ‘Davido Music Worldwide’ ibarizwamo abahanzi nka Dremo, Yonda ndetse na Peruzzi.

Mu 2019, Davido yasohoye album ye ya kabiri yise ‘A Good Time’ nyuma y’indirimbo nka "If", "Fall", "Assurance", "Blow My Mind" na "Risky".

Muri uriya mwaka kandi, ikinyamakuru New African Magazine cyamushyize ku rutonde rw’abanyafurika 100 bavuga rikijyana .  

Ku wa 13 Ukwakira 2020 yasohoye album ye ya Gatatu yise ‘A Better Time’. Ku wa 31 Werurwe 2023, yasohoye album ye ya kane yise ‘Timeless’. Ni umwe mu bahanzi bo muri Afurika bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram na Twitter

 

Bruce Melodie yagiranye ibiganiro na Davido, umunyamuziki wihagazeho mu bihangano no kumutumira


Producer Elemen yaramukanyije na Davido w’imyaka 30 wavukiye mu Mujyi wa Atlanta


Davido yafashe ifoto ari hanze y'inyubako ya BK Arena, ari kumwe n'abamucungira umutekano


Davido ari i Kigali nyuma yo kugura umukufi uhagaze ama-Pound, 500,000



Liban Soleman wahuye na Davido asanzwe ari umwe mu bantu Icyenda bari mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB 


Davido ari kumwe na Masai Ujiri washinze Giants of Africa, inshuti ye y'igihe kirekire 


Liban Soleman ari kumwe na Ali Bongo wa Gabon






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND