RFL
Kigali

Ruremesha niwe mwarimu! Ibyo wamenya ku batoza 16 bagiye gutangira shampiyona y'u Rwanda ariko hakazasoza mbarwa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/08/2023 22:17
1


Ni ibintu utakirirwa ujyaho impaka ko abatoza 16 bagiye gutangira shampiyona y'u Rwanda y'umupira w'amaguru, abazasosa bazaba ari mbarwa, ndetse hari abazasoreza mu makipe batatangiriyemo.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama, hatangira urugendo rw'amezi 10 ya shampiyona y'u Rwanda, aho abatoza 16 bangana n'amakipe 16 azakina iyi shampiyona, ariko bagiye kugurutsa indege. 

Ntibizagutungure ku munsi wa 5 gusa wa shampiyona, umutoza wa mbere cyangwa urenze umwe, yaramaze guhambirizwa kubera umusaruro udahwanye n'uwo ubuyobozi bwamukekeraga.

Ntuzatungurwe no kubona umutoza uzasoza Shampiyona mu ikipe atatangiriyemo, cyangwa tukabona abatoza bashya baje mu butabazi shampiyona igeze aho rukomeye.

Mu batoza 16 bagiye gutangira shampiyona, abatoza 11 ni abanyarwanda, mu gihe abatoza 5 aribo bakomoka mu mahanga.

Ugereranyije n'indi myaka wavuga ko uyu ari umwe mu myaka shampiyona igiye gutangira harimo abatoza benshi b'abanyarwanda, nyuma yaho Musanze FC, Amagaju FC na Gorilla FC nazo ubu zifite abatoza b'abenegihugu.

Mu batoza bagiye gutangira shampiyona Ruremesha Emmanuel uri gutoza Muhazi United, niwe mutoza umaze igihe kinini muri shampiyona kuko mu 2004, Ruremesha yabaye umutoza mukuru wa Mukura ubwo iyi kipe yari ku mwanya wa nyuma muri shampiyona. 

Umukino we wa mbere yatoje muri Shampiyona yatsinze Kiyovu Sport ibitego 3-0 bituma Kiyovu Sport itakaza umukino wayo wa mbere wa shampiyona uwo mwaka.

Tugiye kugaruka kuri aba batoza tugendeye ku nyuguti zibanza z'amakipe batoza

Niyongabo Amars

Ni umutoza mukuru w'ikipe ya Amagaju FC ndetse iyi kipe akaba yarayizamuye mu cyiciro cya mbere umwaka ushize w'imikino. 

Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy'u Burundi, ni umwe mu batoza b'abanyamahanga bamenyereye shampiyona y'u Rwanda kuko yigeze no kuba umutoza mukuru wa Musanze FC mu 2019-2020.

Thierry Froger

Ni umutoza mushya w'ikipe ya APR FC, akaba ari ubwa mbere agiye gutoza mu Rwanda. Uyu mutoza ungana na Mukura mu myaka, (60) ni umwe mu batoza bitezweho byinshi muri shampiyona y'u Rwanda kuko yanatojeho amakipe akomeye arimo Lille yo mu Bufaransa, TP Mazembe USM Alger n'andi.

Andre Cassa Mbungo

Ni umwe mu batoza b'abanyarwanda bitezweho byinshi dore ko ari n'umwe mu batoza bagiye gusubirana ikipe bari bafite umwaka ushize w'imikino.

Cassa umaze iminsi atoza As Kigali afite ikizamini cyo kongera kwiyereka abanyarwanda bigendanye n'abakinnyi ikipe ya As Kigali yasinyishije kuko uyu mwaka izakoresha abakinnyi b'abanyarwanda cyane bigendanye n'uko byari bimeze mu myaka 4 itambutse.

Eric Nshimiyimana

Ni umutoza mukuru wa Bugesera FC. Uyu mutoza, we n'ikipe ye umwaka ushize bagarukiye mu marembo y'icyiciro cya kabiri Imana ikinga akaboko. Eric nawe ni umwe mu batoza bamaze igihe kinini muri shampiyona nyuma yo kunyura mu makipe arimo APR FC na As Kigali.

Radjab Bizumuremyi

Ni umutoza mukuru w'ikipe ya Etincelles FC. Radjab ni umwe mu batoza bafite ikipe itaravuzwe ku isoko, ikipe abantu bibazaga niba umwaka w'imikino izawitabira, ariko Etincelles ikaba ikipe itangira bigoye ariko mu kibuga ukayumva.

Maurice Nshimiyimana

Bakunze kumwita Maso akaba ari umutoza mukuru wa Etoile de L'est. Uyu mutoza yari amaze igihe kinini ari umutoza wungirije, gusa kuri ubu akaba yarahawe ikipe atangiramo shampiyona nk'umutoza mukuru.

Maso waciye mu makipe nka Musanze FC Police FC yungirije, mu Gisaka bari kumusaba ko yagumisha ikipe yabo mu cyiciro cya mbere.

Alien Kirasa

Ni umwe mu batoza bakiri bato, ndetse akaba akiri umunyeshuri w'ibyangombwa by'ubutoza. Uyu mutoza ugiye gutangirana Gasogi United, azafatwa nk'umutoza wungirije, nyuma y'umutoza w'umugore Caroline ukomoka mu Bufaransa, bivugwa ko akiri ku ishuri ashakisha ibyangombwa.

Gatera Moussa

Ni umutoza mukuru wa Gorilla FC, ikaba imwe mu bakipe agiye gukina iyi shampiyona. Gatera Moussa ni umwaka we wa kabiri agiye gutoza Gorilla FC yagezemo mu ntangiriro z'umwaka w'imikino ushize. Gatera nawe ni umwe mu batoza bazi shampiyona y'u Rwanda, ndetse akaba azwiho kugora abandi batoza bigendanye no gusoma umukino.

Petros Koukours

Ni umutoza mukuru wa Kiyovu Sports. Ni umwe mu batoza bafite ikipe zitajya zihanganira abatoza, ndetse akaba aje mu rugamba rukomeye rwo guhesha Kiyovu Sports igikombe cya shampiyona imaze imyaka 2 yirukaho.

Rwasamanzi Yves

Umutoza mukuru wa Marine FC. Niwe mutoza ugiye gutangira iyi shampiyona afite ikipe amazemo igihe kinini kuko kuva mu 2015 ariwe mutoza mukuru wa Marine FC. Marine FC niyo kipe itagira intego zihambaye kuko itajya irwanira igikombe cya ndetse iba yifuza kuguma mu cyiciro cya mbere, ubundi ikizamurira abakinnyi.

Ruremesha Emmanuel

Ni umutoza mukuru wa Muhazi United. Iyi kipe, niyo igiye gukina shampiyona iheruka guhindurirwa izina kuko Ruremesha Emmanuel yayifashe yitwa Rwamagana City, gusa kuri ubu ikaba igiye gukina shampiyona yitwa Muhazi United.

Lotfi Afahmia

Afahmia ni umutoza mukuru wa Mukura Victory Sports akaba umwe mu batoza bagaragaje ko bigoye kugutsinda by'umwihariko mu mwaka ushize w'imikino. Lotfi azaba ari umwe mu batoza batahinduye ikipe ndetse n'abakinnyi yari afite umwaka ushize, abenshi akaba aribo azakoresha.

Habimana Sosthene

Habimana ni umutoza w'ikipe ya Musanze FC yari imaze iminsi ikoresha abatoza b'abanyamahanga. Habimana Sosthene ntabwo ari ubwa mbere agiye gutoza Musanze FC kuko n'umwaka w'imikino 2017-2018, yari afite iyi kipe. Sosthene umwaka ushize w'imikino yari umushomeri, twavuga ko Musanze FC imugaruye ku isoko ry'ihangana.

Mashami Vincent

Mashami ni umutoza mukuru w'ikipe ya Police FC. Ni undi mutoza ugiye gutoza ikipe yari afite umwaka utaha. Mashami Vincent ni umwe mu batoza bafite ibigwi mu mupira w'amaguru mu Rwanda, nyuma yo gutoza ikipe y'igihugu "Amavubi" mu gihe kigera ku myaka isaga ine, ndetse akaba umwe mu batoza batoje APR FC.

Yamen Zelfani

Yamen ni umutoza w'ikipe ya Rayon Sports akaba nawe ari umwaka wa mbere agiye gutoza mu Rwanda. Yamen uherutse gutsinda APR FC agakanga abantu, niwe witezwe mu gufasha Rayon Sports kuba yakwegukana igikombe nyuma y'imyaka hafi ine itagikoraho.

Hassan Muhire

Muhire ni umutoza mukuru w'ikipe ya Sunrise FC. Uyu mutoza, yari amaze igihe adafite akazi, kuko yari umusesenguzi kuri Radio, ndetse akazi yaherukaga kakaba kari ak'ubutoza bwo mu cyiciro cya kabiri, ubwo yatozaga Rugende FC.

Aba ni bo batoza bagiye gutangira shampiyona y'u Rwanda umwaka w'imikino 2022-23 gusa abazayisoza ni mbarwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manishimwe 8 months ago
    Ndabona iyi champion irimo amaraso Mashya namazina tutaritumenyereye nubwambere champion yurwanda mubagabo hagiye gutoza mo umugore ndumva iyi champion izaba ityaye





Inyarwanda BACKGROUND