Dj Drizzy ari mu gahinda ko kubura umubyeyi wamureze

Imyidagaduro - 17/08/2023 8:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Dj Drizzy ari mu gahinda ko kubura umubyeyi wamureze

Umuhanga mu kuvanga imiziki mu Rwanda umaze kubaka igikundiro mu banyarwanda, Dj Drizzy, ari mu gahinda nyuma y'uko umubyeyi wamureze yitabye Imana.

Uyu musore yabwiye inyaRwanda ko uyu mubyeyi yashizemo umwuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane kuya 17 Kanama 2023, azize indwara y'ubuhumekero yitwa Asthma.

Yakomeje avuga ko uyu mubyeyi witabye Imana ari umuntu ukomeye mu buzima bwe kuko ameze nka mama we wamubyaye kuko yamureze akiri muto cyane igihe mama we umubyara yari akiri mu ishuri.


Dj Drizzy yababajwe n'urupfu rw'umubyeyi wamureze

Drizzy yakomeje avuga ko uyu mubyeyi amusigiye ikintu gikomeye cyo kutikunda no gusangira n'abandi ibyo ufite kuko nawe yari umuntu usabana cyane.

Avuga ko babanye igihe kinini cyane gusa ariko ikimubabaza cyane ni uko hari hashize igihe kinini batabonana kuko baherukanaga kuri Noheli umwaka ushize.

Gusa yishimira ko uyu mubyeyi yitabye Imana ku itariki imwe n'iyo umuhanzi Yvan Buravan yapfiriyeho, kandi yari umufana we ukomeye.


Umubyeyi wareze Dj Drizzy yitabye Imana

Dj Drizzy yavuze ko uyu mubyeyi asize abuzukuru benshi bakaba barenga icyenda (9).

Gushyingura bizabera i Musanze saa munani (14:00h), byari kuzaba ejo ariko byimuriwe kuwa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023.

Asthma (soma asima) ni indwara y’ubuhumekero yongera ubukana bitewe n’umubiri w’umuntu ku giti cye, ihindagurika ry’ikirere, kwimuka cyangwa se aho umuntu ari.


Dj Drizzy ni umwe mu basore bavanga umuziki neza  mu Rwanda

">


Yanditswe na Dieudonne Kubwimana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...