RFL
Kigali

Umutoniwase Linda witabiriye Miss Rwanda yasezeranye mu mategeko na Apôtre Dan Ruhinda-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/08/2023 17:27
0


Umutoniwase Linda wambitswe ikamba ry’igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2017, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Apôtre Daniel Ruhinda [Dan Ruhinda], Umushumba w’Itorero Church of Life Rwanda, biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.



Buri umwe yavuze iyi ndahiro igira iti “Njyewe………..maze kumva icyo amategeko ategeka abashyingiranywe nemeye nta gahato ko wowe………umbera umugore/umugabo tukazabana uko twabyiyemeje kandi dukurikije uko amategeko ya Repubulika y'u Rwanda abiteganya.”

Bahanye isezerano ry’abo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kagarama mu Mujyi wa Kigali.

Imyaka itanu irashize aba bombi bari mu rukundo. Umutoniwase Linda yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, nyuma y’uko ahatanye muri Miss Rwanda 2017 akabasha kwegukana ikamba ry’igisonga cya Kabiri.

Icyo gihe Iradukunda Elsa witegura gukora ubukwe na Ishimwe Dieudonné, uzwi nka 'Prince Kid' niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017 nyuma yo guhigika abandi bakobwa bari bahatanye muri iri rushanwa ‘ryahagaritswe muri iki gihe’.

Ishimwe Guelda wabaye igisonga cya kabiri cya Iradukunda Elsa, akegukana n’ikamba rya Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage], ku wa 22 Ukuboza 2019 yarushinze na Habimana Hussein mu birori bikomeye byabereye muri Kigali Convention Center.

Abandi begukanye amakamba muri Miss Rwanda 2017 ni Umutesi Nadia wabaye Miss Photegenic, Uwase Hirwa Honorine wabaye Miss Popularity [Ari kwitegura kurushinga], Umuhoza Simbi Fanique wabaye igisonga cya Kane [Aherutse gusoza amasomo ya Kaminuza] ndetse na Kalimpinya Queen [Arazwi cyane muri iki gihe binyuze mu gukina umukino wo gusiganwa kw’imodoka].

Dan Ruhinda wasezeranye imbere y'amategeko na Umutoniwase Linda, asanzwe ari Umuyobozi w'Itorero Church of Rwanda rikorera kuri Sport View Hotel ku Kicukiro. Ni umuvandimwe wa David Bayingana, uri mu bashinze B&B Fm-Umwezi.

Dan Ruhinda afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ muri ‘Art in theorogy’.

'Invitation' y'ubukwe bw'abo igaragaza ko ku wa 25 Kanama 2023, ari bwo Daniel Ruhinda azasaba anakwe umukunzi we, ni mu gihe ku wa 26 Kanama 2023 aribwo bombi bazakora ubukwe.

Bisunze ijambo ry'Imana riboneka mu itangiriro 2:24 hagira hati “Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.”


Umutoniwase Linda yahamije isezerano rye n’umukunzi we Apôtre Daniel Ruhinda imbere y’amategeko


Umutoniwase Linda na Apôtre Daniel Ruhinda basezeraniye mu Murenge wa Kagarama 

Apôtre Daniel Ruhinda [Dan Ruhinda] ni Umushumba w’Itorero Church of Life Rwanda 


Linda [Uri hagati] asanzwe afite ikamba rya Miss University Africa Rwanda 2017- Uri iburyo bwe ni umunyamideli Kate Bashabe

 

Imyaka itanu irashize Daniel Ruhinda ari mu rukundo na Umutoniwase Linda rugamishije ku kwiyemeza kurushinga nk’umugabo n’umugore

 

Umutoniwase Linda ubwo yari mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017 ahataniye ikamba

 

Uhereye ibumoso: Umutoniwase Linda wabaye igisonga cya kabiri, Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 ndetse na Ishimwe Guelda wabaye igisonga cya Mbere 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE NA DAN RUHINDA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND