Umuramyi Munyaneza Fabrice ubarizwa mu itsinda rya Asaph Music, yashyize hanze indirimbo yise “Imirimo y’Imana” ikubiyemo ishimwe rye, yatewe no kugirirwa neza kw’Imana ikamukiza uburwayi n’ibindi byinshi.
Munyaneza Fabrice ubarizwa mu Itorero rya Zion
Temple, akaba umwe mu baririmbyi ba Asaph Music, yagarutse ku
gukomera kw’Imana no ku rukundo rwayo ikunda abantu, ikabakingira byinshi
byabahitana.
Umuhanzi Munyaneza yatangaje ko iyi ndirimbo ashyize
ahagaragara, iri kuri Album ye iri gutegurwa yitwa “Ni muzima”, ndetse ikaba
ibaye indirimbo ya 3 ashyize hanze kuva yagirirwa umugisha wo kuririmba ku giti
cye.
Ubwo yagarukaga ku nkuru y’indirimbo
ye, yavuze ko yibutse ubushobozi bw’Imana bwagaragaye ubwo
yari arwaye, arembye, ariko Imana ikamukiza akagarurirwa ubuzima, yumva akwiye
gushima no kuririmba izo mbaraga zamuzahuye.
Yagize ati “Nari nicaye, nibuka ukuntu nigeze kurwara cyane nkaremba ariko nkaza kubona ukuboko kw'Imana, insubiza ubuzima, ndongera mba muzima”.
Yakomeje agira ati “Cya gihe abaganga bananiwe, abakomeye babuze imbaraga, wabaye Imana yitamurura, undemera amashimwe ndaririmba”
Uyu musore w’umuhanzi yagize icyo atangariza abantu bose
bari mu buzima bwo kwiheba n'icyo basabwa, kandi abarangira intsinzi yihuse mu
kubaruhura, bagahindurirwa amateka.
Yagize ati “Abantu bari mu buzima bugoye, barwaye, batawe, ndetse
bumva bari bonyine, ndababwira ko hari Imana ibasha gukora ibikomeye kandi
ibasha kubahindurira amateka, muyizere”.
Yakomeje avuga ko abameze
batyo, bazitiwe n'ubuzima bugoye, batakoze icyaha kurusha abandi, cyangwa ngo babe bangwa n'Imana, ahubwo atangaza
ko ibyo byose biba kugira ngo imirimo y'Imana yerekanirwe muri bo.
Umuhanzi Munyaneza Fabrice yakiriye agakiza muri 2009 ubwo yari mu mashuri yisumbuye, muri 2010 yijira muri korari yo kwishuri yitwa Umucyo,.
Nyuma yo gusoza amashuri ye, yinjiye muri Asaph Music ishami rya Rusizi, ariko nyuma aza kwimukira muri
Kigali atangira kuririmba muri Asaph ya Zion Temple Kimironko akaba ari naho
yarerewe mu buryo bw’Umwuka.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Munyaneza Fabrice yatangaje
ko yagiriwe umugisha wo kuririmba indirimbo ze, ndetse avuga ko gukorera Imana
bitamutera isoni kuko yayibonye kenshi binyuze mu mirimo yayo n’ibitangaza
ikora.
Ashimira byimazeyo abakunzi b’ibihangano
bye, bakomeza kumutiza amaboko bakamuzamura, kugira ngo umurimo w’Imana waguke
binyuze mu bihangano by’Umwuka.
Yibutse uko yakijijwe indwara yari ikomeye maze yatura ishimwe rye ku Mana
Umuhanzi Munyaneza Fabrice yavuze ko imirimo y'Imana isumba iy'abantu
TANGA IGITECYEREZO