RFL
Kigali

Million Ways Entertainement yatangaje itariki nshya yo gutanga ibihembo bya Dreamers Talent Competition

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:17/08/2023 17:09
0


Amajonjora mu irushanwa Dreamers Talent Competition itegurwa na Million Ways Entertainement arakomeje, hatoranywa abanyempano mu muziki nyarwanda, aho abazarusha abandi bazahabwa ibihembo bitandukanye, bizamura impano zabo mu kuririmba.



Kompanyi ya Million Ways Entatainment yashinzwe hagamijwe gutegura ibitaramo, gushyira ku murongo ibirori, gutegura amarushanwa hahembwa abatsinze bakazamurwa, n’ibindi.

Kuya 4 Kamena 2023 ni bwo hakozwe ijonjora mu irushanwa Dreamers Talent Compeetition. Abagera kuri 26 batsinze amajonjora, bategereje ijonjora rya nyuma, abaritsinze bagashyikirizwa ibihembo bateganirijwe.

Byari biteganijwe ko ijonjora rya nyuma rizakorwa kuya 19 Kanama 2023, ariko ryimuriwe kuya 20 Kamena 2023 muri Greenwich Hotel, hakazakorwa ijonjora rya nyuma mu bahanzi batoranijwe 26, abatsinze bagahabwa ibihembo bizashyigikira impano zabo mu kuririmba.

Biteganijweko uzagira amahirwe yo kuza ku mwanya wa mbere azahembwa gukorerwa indirimbo 3 na video 1, agahabwa n’amafaranga angana na 100,000 Frw, Scholarship yo kwiga muri IBTC FILMS School ibijyanye na videography film making.

Uwa kabiri azakorerwa indirimbo 2 z’amajwi, ahabwe n’amafaranga angana na 50,000frw, na scholarship yo kwiga muri IBTC FILMS School videography film making.

Ni mu gihe uwa gatatu azakorerwa indirimbo 1, ahabwee n’amafaranga angana na 50,000frw, kandi ahabwe na scholarship yo kwiga muri IBTC FILMS School ibijyanye na videography ndetse na film making.

Kugeza ubu uri ku mwanya wa mbere ni Iriho Chanelle Nikita ufite amajwi 971, ku mwanya wa kabiri hariUmurungi Cynthia ufite amajwi 891, ku mwanya wa gatatu hari Rumanzi Steven ufite amajwi 802;

Ku mwanya wa kane hari Manirakiza Innocent ufite amajwi 744, naho ku mwanya wa gatanu hari Kaliza Honorne Fruit ufite amajwi 500. Ku mwanya wa nyuma hariho abanyempano batanu badafite ijwi na rimwe.

KANDA HANO UTORE UMUNYEMPANO UHA AMAHIRWE

Umuyobozi wa Milliyon Ways Entatainment atangaza ko bamwe mu bafatanyabikorwa b’imena barimo InyaRwanda.com, Fine FM 93.1, Asafi Printers, IBTC Films School, Ebenezer Streaming House, Kana Brands, Kigali Solution Sounds na Mento Sounds.

Niyigena Hussein Uzwi nka MC Cadman, Umuyobozi wa Million Ways Entertainment yagize ati “Bizaba bishimishije ku banyamuryango ba Million Ways Entertainment, abafatanyabikorwa, ndetse n'abandi bazitabira, hashyigikirwa abahanzi bashya mu muziki nyarwanda.


Hatangajwe ko ijonjora rya nyuma rizaba tarik 20 Kanama 2023


Iriho Chanelle Nikita niwe uri ku isonga mu kugira amajwi menshi kurusha abandi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND