Umuhanzi w’umunya-Nigeria wamenye nka David Adeleke [Davido] ari i Kigali aho yitabiriye iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ azaririmbamo ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023 guhera saa Munani n’igice z’amanywa.
InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko uyu muhanzi yageze
i Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023 ari kumwe n’abamufasha
mu muziki.
Azahurira ku rubyiniro n’abarimo Tiwa Savage, Tlya wo
muri Afurika y’Epfo ndetse na Bruce Melodie.
Ni ku nshuro ya gatatu agiye kuririmbira i Kigali,
nyuma yo gutanga ibyishimo bisendereye mu mwaka wa 2018 ndetse no mu mwaka wa 2014 ari na bwo bwa mbere yari ageze mu Rwanda.
Mu mashusho y'amasegonda 13' yashyizwe ku mbuga
nkoranyambaga, Davido yemeza ko yiteguye gusoza 'Giants of Africa
Festival' ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, ari nabwo azataramira
Abanyarwanda.
Yavuze ati "Ndabasuhuje bantu banjye! Ni umuhungu
wanyu Davido, ndashaka kubabwira ko nzaba ndi mu Rwanda tariki 19 Kamena 2023
mu birori bizaherekeza 'Giants of Africa Festival'.
Avuga ko yiteguye kongera guhura/kubonana n'abafana be n'abakunzi b'u muziki muri rusange.
Ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro kuri BK Arena, hazabera imikino y’iri rushanwa, ndetse ihuzwe n’ibikorwa by’imyidagaduro birimo n’ibitaramo by’abahanzi barimo abazatungurana.
Ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, saa munani
z’amanywa kugeza kumi n’ebyiri z’umugoroba, kuri BK Arena hazabera ibirori byo
gusoza ‘Giants of Africa Festival’.
Ibi birori bizasozwa n’ibitaramo by’abahanzi
Mpuzamahanga barangajwe imbere na Davido uherutse gushyira hanze album ye ya
Kane.
Azunganirwa na Tiwa Savage, umuhanzikazi
w’umunya-Nigeria benshi bafata nk’umwamikazi w’injyana ya Afrobeats.
Muri iki gitaramo cyo gusoza iri serukiramuco kandi,
hazaririmba Bruce Melodie ndetse na Tyla, umuhanzikazi utanga icyizere wo muri
Afurika y’Epfo.
Iyi mikino izahuriza i Kigali urubyiruko rurenga 250
bo muri Afurika, kandi bazahabwa amasomo azafasha mu mukino wa Baskteball.
Abatoza bo muri NBA, abo muri GOA ndetse n’abo mu bindi bihugu bizitabira bazifashishwa mu gutanga amasomo ajyanye n’uyu mukino azafasha benshi mu rubyiruko.
Umwe mu bakora muri RwandAir yafashe ifoto ari kumwe na Davido nyuma y'uko ageze i Kigali
Davido yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane
Ni ku nshuro ya kabiri Davido agiye gutaramira i Kigali
Nyuma yo gutaramira i Kigali, uyu muhanzi azajya kuririmba mu bihembo bya ruhago i London
Mu 2014 ubwo Davido yazaga mu Rwanda ku nshuro ya mbere yakiriwe na Perezda Kagame n'umuryango we (Photo: Eliel Sando)
TANGA IGITECYEREZO