RFL
Kigali

Umurage wasizwe na Buravan umaze umwaka umwe yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/08/2023 9:58
0


Ku itariki nk’iyi mu 2022 imitima y’ibihumbi by’abantu ntiyorohewe no kwakira urupfu rwa Yvan Buravan, umuhanzi wari ukiri muto wari umaze gushinga ibigwi!



Yari umuhanzi w’icyamamare cyane cyane mu njyana ya R&B, inshuti ya bose witabye Imana ku myaka 27 y’amavuko azize cancer y’impindura, aho yaguye mu bitaro byo mu gihugu cy’u Buhinde aho yari amaze igihe yivuriza.

Impano ye yatumye benshi bamumenya yayiyumvisemo ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko. Ni nyuma y’uko abaye uwa kabiri mu marushanwa y'umuziki ku rwego rw’Igihugu.

Ku itariki nk’iyi mu 2022 benshi ntibagohetse nyuma yo kubona itangazo ry’umuryango we, rigira riti “Tubabajwe no gutangaza urupfu rwa Yvan Buravan rwabaye muri iri joro mu Buhinde aho yari ari kuvurizwa kanseri y’impindura.”

Muri iri tangazo bavuze ko Buravan yasakaje ibyishimo kuri buri wese wari hafi ye, kandi yashishikarije buri wese gukunda u Rwanda n’umuco.

Rev. Pastor Dr Antoinne Rutayisire yigeze kuvuga ko “Agaciro ku buzima si umubare w’imyaka umara ku Isi ahubwo ni icyo uyikoramo.”

Buravan yasize icyuho mu muziki, ushingiye ku mwihariko yakoreshaga ibikorwa bye bigoye kuzabona umuhanzi utera ikirenge mu cye.

Imyaka irindwi yari imaze mu muziki yatanze icyo yari afite! Yasezeweho mu muhango wabereye muri Camp Kigali, ibihumbi by’abantu bakoraniye hamwe bagaruka ku buzima bwe, ku buryo hari n’ababuze uko binjira bitewe n’ubwinshi bwabo.

Yvan Buravan wavutse tariki 27 Gicurasi 1995, azwiho kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoze amateka mu mpera z’umwaka wa 2018, ubwo yegukanaga igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radio y’abafaransa RFI.

Ntibisanzwe mu buzima ko umusore w’imyaka 27 yagwiza ibigwi bingana kuriya agataha nk’intwari. Yarakunze na we arakundwa by’ikirenga.

Mu kumusezeraho, Pasiteri Rutayisire yavuze ko ibi ari ikimenyetso cy’uko Buravan yabayeho ubuzima bufite intego kandi ko yasohoje ubutumwa bwe ku Isi.

Ati “Iyo aba yarabayeho ubuzima bw’abanywarumogi, akabaho ubuzima bw’umujura, akabaho ubuzima bw’umuntu ugenda utera abakobwa inda cyangwa se akora ibindi bibabaza abantu, ntabwo tuba twicaye hano twaje kumushengerera gutya.”

Mu bihe by’uburwayi bwe, ntiyigeze acika intege ndetse yari afite icyizere cy’uko azakira agataha mu Rwanda rwamubyaye, agakomeza imishinga ye irimo kumenyekanisha umuziki gakondo w’abanyarwanda.

Mukuru we, yavuze ko habura iminsi itatu ngo yitabe Imana, iby’imishinga y’imiziki yarabiretse ahubwo avuga ko ashaka kugaruka mu Rwanda ngo yamamaze ubwami bw’Imana.

Ati “Imana imfashe njye mu Rwanda kuvuga Yesu, kubera ko nta bundi bwishingizi dusigaranye uretse Imana yonyine".


Buravan yigishije urukundo anakangurira abantu gukomera ku muco

Uyu muhanzi yitabye Imana nyuma yo gushyira hanze album yise ‘Twaje’ yumvikanaho indirimbo zubakiye ku rukundo n’umuco wa Kinyarwanda.

Ibi biri mu byatumye hashingwa umuryango wamwitiriwe ‘YB Foundation’ ugamije gutoza abakiri bato gukura biyumvamo umuco.

Yasize indirimbo zakunzwe nka ‘Just Dance’, ‘Si Belle’, ‘Ye Ayee’, ‘Garagaza’ yakoranye na se Michael Burabyo n’izindi.

Umuryango we uherutse gutangaza ko washinze ishuri bise 'Twaje Cultural Academy' rifite intego yo kwigisha, gukundisha no gushishikariza abato bafite imyaka 4 kugeza kuri 18 kumenya umuco, ururimi rw'ikinyarwanda, kubyina, ndetse n'amateka y'igihugu.

Bavuze ko iri shuri rije nka kimwe mu bikorwa nyakwigendera Yvan Buravan yifuzaga gukora mu rwego rwo gukomeza gusigasira no gukundisha abakiri bato umuco Nyarwanda.

Uyu muryango wavuze ko ku bufatanye 'bwanyu' barizera ko intego z'iri shuri 'tuzazigeraho bityo inzozi za Yvan Buravan zikazaba impamo.

Mu ndirimbo ‘Big Time’ Buravan yaririmbye yumvikanisha ko atemeranya n’abavuga ko urukundo rwakonje mu bantu! Aririmba abashishikariza gukundana.

Ni indirimbo yakoze y’inkuru nyinshi zigaruka ku mubano mu bantu udahagaze neza muri iki gihe, abatarambana mu rukundo, abashakanye batagihuza n’ibindi. 

Hari aho avuga ngo “Iby'uko urukundo rutakibaho. Ni amahomvu ni amahomvu (Ayee Uhm). Ngo ni gake gake. Agasigaye ngo ni gake gake. Ok, ese, twemere barure akarura. Natwe akarura tukamire Reka no no.”

Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane, kuko tariki 21 Nzeri 2022 abayirebye bageze kuri Miliyoni 1 iba indirimbo ya gatanu y’uyu muhanzi yabashije kugera kuri uyu mubare. Ni nyuma ya ‘Malaika’, ‘Oya’, ‘Garagaza’ ndetse na ‘Si Belle’.

Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w’Urubyiruko, yavuze ko Buravan yari umuhanzi ‘w’indashyikirwa mu gihugu cyacu.” Yabitangaje ubwo yari mu muhango wo gusezera kuri uyu muhanzi wasize ibihangano by’ubutumwa bwubaka.

Ati “Ndibuka mu nama imwe twakoze dukoresheje ikoranabuhanga, Yvan ni we watanze igitekerezo ati ’ntabwo twacika intege kuko ibihangano turabifite, inganzo turayifite reka dukoreshe ikoranabuhanga tugere ku Banyarwanda benshi.”

Akomeza agira ati “Yari umwana w’igihugu, yari umwana w’Imana. Turashimira ababyeyi ko mwamutoje neza. Yacaga bugufi bidasanzwe, bitamenyerewe iyo umuntu amaze kugira izina rikomeye. Isomo twamwigiraho nk’urubyiruko ni ugukunda igihugu ariko no gukunda Imana yatumye akivukiramo. Yari ishema ku gihugu cyacu, yari ishema ku mugabane wa Afurika.”

Urukundo Buravan yigishije runashimangirwa n’amagambo Uncle Austin yavuze ko ‘ubwo yasezeraga ku nshuti ye y’igihe kirekire’.

Ati “Nta kintu kinshimisha nko kubabona, ukuntu kwinjira hano byabagoye ariko binyereka urukundo mwamukundaga. Mwarakoze kuba mwaramwumvise uko nanjye namwumvise. Buravan yigishaga urukundo.”

“Yvan yigishije inshuti ze gukundana, reka twigishe urukundo, dukunda kuvuga ngo urukundo rwabaye ruke ariko ibyo si byo.”

Dushime Burabyo Yvan [Yvan Buravan] ni bucura mu muryango w’abana 3. Yatangiye muzika akiri umwana muto. Ku myaka 2 gusa mukuru we yamuguriye piano y’abana yirirwaga akina nako kugeza aho akuriye akunda muzika cyane.

Ibi byatumye yinjira muri korali y’abana nyuma yo kwiyumvamo impano yo kumenya kuririmba n’ibyo atarigishwa.

Agasobanukirwa impuzarugwiro z’amanota bita “ACOR” atarabyiga bikanamworohera vuba kumenya indirimbo, abana nabyo gahoro gahoro.

Ni amarushanwa ya sosiete imwe y’itumanaho hano mu Rwanda ku myaka 14 gusa yaje kuba uwa 2 mu gihugu muri ayo marushanwa atsindira million imwe n’igice ikintu cyamuhinduye imitekerereze umuziki awubona mu yindi nguni kandi ngari.

Mu ntangiriro za 2016 ni bwo ibihangano ibihangano bya Buravan byatangiye gusakara mu banyarwanda, nabo baramukundira barabikunda. Icyo gihe ni bwo yari akimara kubona umujyanama (Manager) mushya.


Buravan yasize umurage w'urukundo no gukunda umuco wa Kinyarwanda

Bacanye urumuri mu kuzirikana ubuzima bwa Buravan yabayeho 

Ibihumbi by'abantu bari bakoraniye Camp Kigali mu gusezera kuri Buravan witabye Imana ku itariki nk'iyi 


Kuri uyu wa Kane, Umuryango wa Buravan urakora umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BIG TIME' YA BURAVAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND