Ku itariki nk’iyi mu 2022 imitima y’ibihumbi by’abantu ntiyorohewe no kwakira urupfu rwa Yvan Buravan, umuhanzi wari ukiri muto wari umaze gushinga ibigwi!
Yari umuhanzi w’icyamamare cyane cyane mu njyana ya
R&B, inshuti ya bose witabye Imana ku myaka 27 y’amavuko azize cancer
y’impindura, aho yaguye mu bitaro byo mu gihugu cy’u Buhinde aho yari amaze
igihe yivuriza.
Impano ye yatumye benshi bamumenya yayiyumvisemo ubwo
yari afite imyaka 14 y’amavuko. Ni nyuma y’uko abaye uwa kabiri mu marushanwa
y'umuziki ku rwego rw’Igihugu.
Ku itariki nk’iyi mu 2022 benshi ntibagohetse nyuma yo
kubona itangazo ry’umuryango we, rigira riti “Tubabajwe no gutangaza urupfu rwa
Yvan Buravan rwabaye muri iri joro mu Buhinde aho yari ari kuvurizwa kanseri
y’impindura.”
Muri iri tangazo bavuze ko Buravan yasakaje ibyishimo
kuri buri wese wari hafi ye, kandi yashishikarije buri wese gukunda u Rwanda n’umuco.
Rev. Pastor Dr Antoinne Rutayisire yigeze kuvuga ko “Agaciro
ku buzima si umubare w’imyaka umara ku Isi ahubwo ni icyo uyikoramo.”
Buravan yasize icyuho mu muziki, ushingiye ku
mwihariko yakoreshaga ibikorwa bye bigoye kuzabona umuhanzi utera ikirenge mu
cye.
Imyaka irindwi yari imaze mu muziki yatanze icyo yari
afite! Yasezeweho mu muhango wabereye muri Camp Kigali, ibihumbi by’abantu
bakoraniye hamwe bagaruka ku buzima bwe, ku buryo hari n’ababuze uko binjira
bitewe n’ubwinshi bwabo.
Yvan Buravan wavutse tariki 27 Gicurasi 1995, azwiho
kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoze amateka mu mpera z’umwaka wa 2018, ubwo
yegukanaga igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radio y’abafaransa
RFI.
Ntibisanzwe mu buzima ko umusore w’imyaka 27 yagwiza
ibigwi bingana kuriya agataha nk’intwari. Yarakunze na we arakundwa
by’ikirenga.
Mu kumusezeraho, Pasiteri Rutayisire yavuze ko ibi ari
ikimenyetso cy’uko Buravan yabayeho ubuzima bufite intego kandi ko yasohoje
ubutumwa bwe ku Isi.
Ati “Iyo aba yarabayeho ubuzima bw’abanywarumogi,
akabaho ubuzima bw’umujura, akabaho ubuzima bw’umuntu ugenda utera abakobwa
inda cyangwa se akora ibindi bibabaza abantu, ntabwo tuba twicaye hano twaje
kumushengerera gutya.”
Mu bihe by’uburwayi bwe, ntiyigeze acika intege ndetse
yari afite icyizere cy’uko azakira agataha mu Rwanda rwamubyaye, agakomeza
imishinga ye irimo kumenyekanisha umuziki gakondo w’abanyarwanda.
Mukuru we, yavuze ko habura iminsi itatu ngo yitabe
Imana, iby’imishinga y’imiziki yarabiretse ahubwo avuga ko ashaka kugaruka mu
Rwanda ngo yamamaze ubwami bw’Imana.
Ati “Imana imfashe njye mu Rwanda kuvuga Yesu, kubera
ko nta bundi bwishingizi dusigaranye uretse Imana yonyine".
Buravan
yigishije urukundo anakangurira abantu gukomera ku muco
Uyu muhanzi yitabye Imana nyuma yo gushyira hanze
album yise ‘Twaje’ yumvikanaho indirimbo zubakiye ku rukundo n’umuco wa
Kinyarwanda.
Ibi biri mu byatumye hashingwa umuryango wamwitiriwe ‘YB
Foundation’ ugamije gutoza abakiri bato gukura biyumvamo umuco.
Yasize indirimbo zakunzwe nka ‘Just Dance’, ‘Si
Belle’, ‘Ye Ayee’, ‘Garagaza’ yakoranye na se Michael Burabyo n’izindi.
Umuryango we uherutse gutangaza ko washinze ishuri
bise 'Twaje Cultural Academy' rifite intego yo kwigisha, gukundisha no
gushishikariza abato bafite imyaka 4 kugeza kuri 18 kumenya umuco, ururimi
rw'ikinyarwanda, kubyina, ndetse n'amateka y'igihugu.
Bavuze ko iri shuri rije nka kimwe mu bikorwa
nyakwigendera Yvan Buravan yifuzaga gukora mu rwego rwo gukomeza gusigasira no
gukundisha abakiri bato umuco Nyarwanda.
Uyu muryango wavuze ko ku bufatanye 'bwanyu' barizera
ko intego z'iri shuri 'tuzazigeraho bityo inzozi za Yvan Buravan zikazaba
impamo.
Mu ndirimbo ‘Big Time’ Buravan yaririmbye yumvikanisha
ko atemeranya n’abavuga ko urukundo rwakonje mu bantu! Aririmba abashishikariza
gukundana.
Ni indirimbo yakoze y’inkuru nyinshi zigaruka ku mubano mu bantu udahagaze neza muri iki gihe, abatarambana mu rukundo, abashakanye batagihuza n’ibindi.
Hari aho avuga ngo “Iby'uko urukundo rutakibaho. Ni amahomvu
ni amahomvu (Ayee Uhm). Ngo ni gake gake. Agasigaye ngo ni gake gake. Ok, ese,
twemere barure akarura. Natwe akarura tukamire Reka no no.”
Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane, kuko tariki 21 Nzeri
2022 abayirebye bageze kuri Miliyoni 1 iba indirimbo ya gatanu y’uyu muhanzi
yabashije kugera kuri uyu mubare. Ni nyuma ya ‘Malaika’, ‘Oya’, ‘Garagaza’ ndetse
na ‘Si Belle’.
Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w’Urubyiruko,
yavuze ko Buravan yari umuhanzi ‘w’indashyikirwa mu gihugu cyacu.” Yabitangaje
ubwo yari mu muhango wo gusezera kuri uyu muhanzi wasize ibihangano by’ubutumwa
bwubaka.
Ati “Ndibuka mu nama imwe twakoze dukoresheje
ikoranabuhanga, Yvan ni we watanze igitekerezo ati ’ntabwo twacika intege kuko
ibihangano turabifite, inganzo turayifite reka dukoreshe ikoranabuhanga tugere
ku Banyarwanda benshi.”
Akomeza agira ati “Yari umwana w’igihugu, yari umwana
w’Imana. Turashimira ababyeyi ko mwamutoje neza. Yacaga bugufi bidasanzwe,
bitamenyerewe iyo umuntu amaze kugira izina rikomeye. Isomo twamwigiraho
nk’urubyiruko ni ugukunda igihugu ariko no gukunda Imana yatumye akivukiramo.
Yari ishema ku gihugu cyacu, yari ishema ku mugabane wa Afurika.”
Urukundo Buravan yigishije runashimangirwa n’amagambo
Uncle Austin yavuze ko ‘ubwo yasezeraga ku nshuti ye y’igihe kirekire’.
Ati “Nta kintu kinshimisha nko kubabona, ukuntu
kwinjira hano byabagoye ariko binyereka urukundo mwamukundaga. Mwarakoze kuba
mwaramwumvise uko nanjye namwumvise. Buravan yigishaga urukundo.”
“Yvan yigishije inshuti ze gukundana, reka twigishe
urukundo, dukunda kuvuga ngo urukundo rwabaye ruke ariko ibyo si byo.”
Dushime Burabyo Yvan [Yvan Buravan] ni bucura mu
muryango w’abana 3. Yatangiye muzika akiri umwana muto. Ku myaka 2 gusa mukuru
we yamuguriye piano y’abana yirirwaga akina nako kugeza aho akuriye akunda
muzika cyane.
Ibi byatumye yinjira muri korali y’abana nyuma yo
kwiyumvamo impano yo kumenya kuririmba n’ibyo atarigishwa.
Agasobanukirwa impuzarugwiro z’amanota bita “ACOR”
atarabyiga bikanamworohera vuba kumenya indirimbo, abana nabyo gahoro gahoro.
Ni amarushanwa ya sosiete imwe y’itumanaho hano mu
Rwanda ku myaka 14 gusa yaje kuba uwa 2 mu gihugu muri ayo marushanwa atsindira
million imwe n’igice ikintu cyamuhinduye imitekerereze umuziki awubona mu yindi
nguni kandi ngari.
Mu ntangiriro za 2016 ni bwo ibihangano ibihangano bya
Buravan byatangiye gusakara mu banyarwanda, nabo baramukundira barabikunda.
Icyo gihe ni bwo yari akimara kubona umujyanama (Manager) mushya.
Buravan yasize umurage w'urukundo no gukunda umuco wa
Kinyarwanda
Ibihumbi by'abantu bari bakoraniye Camp Kigali mu gusezera kuri Buravan witabye Imana ku itariki nk'iyi
Kuri uyu wa Kane, Umuryango wa Buravan urakora umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BIG TIME' YA BURAVAN
TANGA IGITECYEREZO