RFL
Kigali

Britney Spears yatandukanye n'umugabo we nyuma y'amezi 14 barushinze

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/08/2023 8:35
0


Umuhanzikazi Britney Spears yamaze gutandukana n'umugabo we Sam Asghari bari bamaze amezi 14 barushinze.



Itandukana rimaze iminsi rivuza ubuhuha mu byamamare rikomeje no kugera ku bandi. Kuri ubu ryageze ku muhanzikazi Britney Spears dore ko yamaze gutandukana n'umugabo we Sam Asghari nyuma y'amezi 14 gusa barushize.

Amakuru yatangajwe n'ibinyamakuru birimo People Magazine na TMZ, byavuze ko urugendo rw'urukundo rwa Britney Spears na Sam Asghari rwashyizweho akadomo muri Gicurasi gusa bakaba batangaje gutandukana kwabo ubu ngubu.

Britney Spears yamaze gutandukana n'umugabo we Sam Asghari

TMZ yatangaje ko uhagarariye Britney Spears yemeje aya makuru ndetse akanavuga ko aba bombi bari batakibana mu nzu imwe kuva muri Gicurasi. Nubwo yirinze kuvuga impamvu zatumye batandukana, yavuze ko bombi hari ibintu bari batakibasha kumvikanaho ndetse ko batangiye gushaka gatanya mu rukiko.

Kuva muri Gicurasi, Britney na Sam ntabwo bari bakibana mu nzu imwe

Andi makuru avuga ko Sam Asghari yaba ariwe watse gatanya nk'uko yarabifite mu mishinga ye dore ko ashinjwa kuba yararushinze n'uyu muhanzikazi amukurikiyeho ubutunzi. TMZ ivuga ko nyamara aba bombi nibasinya gatanya ntacyo Sam azakuramo kuko ubwo barushingaga Britney Spears atavanze umutungo nawe.

Britney Spears w'imyaka 41 yatangiye gukundana na Sam Asghari w'imyaka 29 mu 2018 gusa umubano wabo ntiwakirwa neza kuko byavugwaga ko Sam yaba ari gukoresha Britney kugira ngo yamamare anabone ifaranga ndetse benshi bakananenga uyu muhanzikazi ko yakundanye n'umusore arusha imyaka myinshi.

Aba bombi batangiye gukundana muri 2018 gusa umubano wabo ntiwakirwa neza

Ibi ariko ntibyababujije gukundana ngo bigere kure dore ko mu mpera za 2021 aribwo Sam Asghari yambitse impeta y'urukundo Britney Spears amusaba ko babana akaramata. Mu Kanama ya 2022 nibwo aba bombi basezeranye kubana akaramata mu birori byitabiriwe n'abasitari benshi bo muri Amerika.

Britney na Sam batandukanye bari bamaze amezi 14 gusa barushinze

Itandukana ryabo rimenyekanye nyuma y'ukwezi gushize PageSix itangaje ko urugo rwa Britney na Sam rurimo ibibazo ndetse uyu muhanzikazi agafotorwa inshuro nyinshi atambaye impeta bigacyekwa ko yaba yaratandukanye n'umugabo we dore ko yaraherutse no kujya mu biruhuko mu Butaliyani wenyine atarikumwe n'umugabo we nk'uko byari bisanzwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND