Abaraperi Nsikayesizwe David Junior Ngcobo [Nasty C] na Refiloe Maele Phoolo [Cassper Nyovest] bo muri Afurika y'Epfo mu ruhererekane rw'ibitaramo bari gukorera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bazagera no mu Rwanda no mu gitaramo bazakora kizahekereza imikino ya Ferwaba All Star Game Concert 2023.
InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko aba bahanzi
bashakaga gukorera igitaramo cy'abo i Kigali, ibiganiro bagiranye n'ubuyobozi n’Ishyirahamwe
ry'Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, bavamo ko bazaririmba muri iriya
mikino bashyiraho akadomo.
Ferwaba kandi yatangiye ibiganiro n'abahanzi bo mu
Rwanda bari hagati ya babiri na batatu ndetse na ba Dj babiri bagomba
kuzacuranga muri iki gitaramo. Ferwaba yitaye cyane ku kureba abahanzi
bagezweho muri iki gihe, ariko batakoranye mu mikino yabanje.
Aba bahanzi bakoranye indirimbo zirenze imwe bategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaherekeza umukino w'intoranywa
muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda "Ferwaba All Star Game Concert
2023."
Bazataramira mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena ku
wa 23 Nzeri 2023, mu gitaramo cyatewe inkunga n'uruganda rwenga ibinyobwa
bisembuye n'ibidasembuye rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Cheetah.
Nyovest utegerejwe i Kigali yatangiye kuririmba afite
imyaka 12 y'amavuko. Kugeza ubwo mu 2006 yatsinzwe ikizamini cya Leta cy'amashuri
yisumbuye, ava mu ishuri.
Icyo gihe, uyu musore yabwiye ababyeyi be ko ashaka
gukurikira inzozi ze zo gukora umuziki, bituma ku myaka 16 y'amavuko ava mu
ishuri.
Kuri iriya myaka yahise asinya mu inzu ifasha abahanzi
ya Motwaswako, batandukanye mu 2008 Cassper atangira gukora umuziki nk'umuhanzi
wigenga.
Mu 2013, uyu muhanzi yasohoye indirimbo ye ya mbere
yise "Gusheshe", mu 2014 asohora album ye ya mbere yise
"Tsholofelo". Iyi album yarakunzwe cyane ku rubuga rwa iTunes muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu 2014 Casper yashyizwe ku mwanya wa mbere ku rutonde
rwa MTV Base. Mu 2020, uyu muraperi yagiranye amasezerano y'imikoranire na Def
JamAfrica.
Ni Label ahuriyemo na Nasty C bazazana i Kigali, Larry
Gaaga, Boity, Nadia Nakai, Tellaman, Tshego, Ricky Tyler ndetse na Vector.
Ni ubwa mbere Cassper agiye gutaramira i Kigali. Ni mu
gihe Nasty C ari ku nshuro ya kabiri agiye gutaramira i Kigali, inkumi zimwibuka
cyane mu 2018.
Nasty C yabonye iziba ku wa 11 Gashyantare 1997, ni
umwanditsi w’indirimbo akaba na Producer ubimazemo igihe kinini.
Yagize igikundiro cyihariye binyuze ku ndirimbo
yakubiye kuri album ‘Sophomore’. Mu 2018 yegukanye ibikombe bibiri birimo ‘South
African Music Awards’ ndetse na ‘All Africa Music Awards’.
Uyu musore yakuriye mu gace ka Soweto mu Mujyi wa
Johannseburg. Ariko yabaye igihe kinini muri Durban arerwa na Se, David Maviyo
Ngcobo, ni nyuma y’urupfu rwa Nyina waguye mu mpanuka y’imodoka. Icyo gihe
Nasty C yari afite amezi 11.
Nasty C yigeze kuvuga ko yinjiye mu muziki bigizwemo
uruhare na Mukuru we Siyabongo Ngcobo wamwigishije uko abaraperi bitwara mu
ndirimbo. Kandi yamuhaye amasomo ashamikiye ku muziki.
Ku mwaka wa 14 y’amavuko, Nasty C yasohoye ‘Mixtape’ ye
ya mbere yise ‘One Kid, A Thousand Coffins’ yasohoye ku wa 12 Gicurasi 2012.
Ku wa 4 Mata 2014, uyu musore yasohoye Extended Play
ye ya mbere yise ‘L.A.M.E. (Levitating Above My Enemies)’, nyuma muri
Gashyantare 2015 yasohoye ‘Mixtape’ yay a kabiri iriho indirimbo yamamaye yise ‘Juice
Back’.
Ku wa 20 Ukwakira 2015, Nasty C yasubiyemo iyi
ndirimbo ayikorana na Davido na Cassper Nyovest.
Uyu musore afite album zirimo: Bad Hair (2016), Strings
and Bling (2018) ndetse na Zulu Man with Some Power (2020).
Arazwi cyane mu ndirimbo Said (and Runtown), Particular
(Major Lazer, DJ Maphorisa), Jungle, Switched Up, Mad Over You (Remix), The
Coolest Kid in Africa (Davido) n’izindi.
Nasty C agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya
kabiri. Uyu musore atunze arenga Miliyoni 1.2$. Akurikirwa n'abantu barenga
Miliyoni 2
Nasty C na Cassper bagiye gutaramira i Kigali mu gitaramo kizaba ku wa 23 Nzeri 2023
Cassper agiye gutaramira i Kigali nyuma y'indirimbo ze zakunzwe nka 'Gusheshe', 'Doc Shebeleza' n'izindi. Ni we washinze Label yise 'Family Tree Records'. Akurikirwa n'abarenga Miliyoni 4.4 kuri Twitter
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JUICE'
">
TANGA IGITECYEREZO