Mu gihe habura iminsi mike umuhanzi ukiri muto umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana ziri mu njyana ya gakondo agakora igitaramo cye cya mbere agiye gukora wenyine, Ishimwe Josh yagarutse ku rugendo rwe muri muzika anakomoza ku gitaramo cye.
Josh Ishimwe witegura
igitaramo cye cya mbere mu mpera z’iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2023 muri Camp Kigali, yavuze
aho gusubiramo indirimbo zihimbaza Imana byaturutse.
Ati: ‘‘Mbere na mbere ndashimira Imana yanshoboje gutangira uyu murimo, ni ibintu nari mfite nk’inzozi kuva niga Marie Merci i Kibeho, ari na ho nakuye igitekerezo cyo gukora zino ndirimbo zakunzwe zo mu Kiliziya.
Nagendaga nzumva nkazikunda za Reka ndate Imana,
Urumuri rutazima, Sinogenda ntashimye n’izindi. Najyaga nzumva nkazikunda cyane
ndetse n’izindi z’abarokore nakoze najyaga numva muri eglise mu rugo bisanzwe.’’
Josh Ishimwe ari kwitegura guhuriza abakunzi b'indirimbo ze mu gitaramo kizaba kuri iki cyumweru muri Camp Kigali
Josh ukunzwe mu ndirimbo "Reka Ndate Imana Data", aganira na Isimbi Tv yavuze ko kuva
icyo gihe yatangiye gusaba Imana ubushobozi kugira ngo azakore neza izo
ndirimbo zitandukanye yajyaga abona zikunzwe muri kiliziya no mu nsengero
zitandukanye akiga mu yisumbuye.
Ati: ‘‘Igitekerezo rero kiza
mvuga ngo nzagerageza nkore ibishoboka byose Imana ninshira inzira nzazikore.
Rero igihe cyari iki ngiki kugira ngo nzikore, kandi abantu barazikunda cyane
kuko iyo watangiye kubona indirimbo irebwa n’abantu miliyoni, ukabona 'feedback' nyinshi
cyane haba abanyarwanda, abarundi, abadiaspora, n’abandi benshi. Byarenze n’abanyarwanda
noneho bijya no mu banyamahanga.’’
Nyuma yo kubona ko ibyo akora
bikunzwe n’abatari bake, ni bwo Josh Ishimwe yatekereje guhuriza hamwe abakunzi
be mu gitaramo cyo gusingiza Imana kizabera muri Kigali Conference and
Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali kuri iki Cyumweru tariki 20 Kanama, akakita ‘‘Ibisingizo
bya Nyiribiremwa.’’
Abakunzi b'indirimbo zakunzwe cyane zirimo Reka Ndate Imana, Sinogenda ndashimye n'izindi, Josh yavuze ko bazaziririmba imbona nkubone bigatinda
Yagize ati: ‘‘Ni bwo nahise
nibaza ese igihe cyari iki ngiki ntangire noneho ndebe ko nahuza abo bantu bose
dusingize Imana? By’umwihariko noneho ni igitaramo kidashingiye ku idini kuko
muri kiriya gitaramo hazaba harimo korali yo muri Kiliziya Gatolika yitwa Christus
Regnat na Alarm Ministries y’abarokore.’’
Ati: "Ni ibisingizo bya
Nyiribiremwa. Ni ugusingiza Imana twe twaremwe dusingiza Imana itugejeje magingo
aya tukiri bazima. Urumva ni igitaramo kitazaba gishingiye ku idini runaka kuko
rwose Padiri azaba yicaranye na Pasiteri, n’abandi benshi. Ni igitaramo
kizaduhuza twese hamwe, abantu bose baremwe n’Imana tuje kuyisingiza".
Josh yavuze ko iki gitaramo nta dini na rimwe gishingiyeho bityo ko abantu bose Imana yaremye bemerewe kuza kuyisingiza
Josh Ishimwe yabwiye abazitabira igitaramo cye kwitega ko hazaba hari ubwiza bw’Imana ndetse n’ibindi bintu byiza. Ati: ‘‘Ikintu cya mbere ni uko hazaba hari presence y’Imana. Ni ukuvuga ngo igitaramo twakora cyose twakora tuvuga ngo turasingiza Imana yo ubwayo idahari ntacyo byaba bimaze".
"Kandi buri
wese azaze yiteguye ko azabona Imana, ushobora kutayibonesha amaso yawe ariko
ukayumva muri wowe. Ikindi turimo turategura ibintu byiza, harimo byinshi
bizatungurana. Navuze abahari, ariko hari n’abandi basobora gutungurana.’’
Josh yanakomoje ku muntu
wigeze kumuhanurira ko azakora igitaramo nk’iki k’Ibisingizo bya Nyiribiremwa
agiye gukora.
Yagize ati: ‘‘Inzozi narotaga
zigiye gusohora zigendanye n’iki gitaramo. Urebye si no kubirota neza ahubwo
hari umuntu wigeze kubimpanurira kera.’’
Josh kandi yavuze ko akunda Mama
we cyane ndetse ko anamushimira kubwo
kumurera neza no kumutoza gukunda Imana.
Ati: ‘Mama ni byose! Namubwira
ko musabira umugisha ku Mana, yarakoze kundera neza no kuntoza gukunda Imana. Ikindi
namubwira, ni uko mu gitaramo azishima, azaterwa ishema n’umuhungu we. Ni we wanyigishije
indirimbo nyinshi nka Sinogenda ntashimye kuko yarayikundaga kuva kera cyane.’’
Josh Ishimwe yavuze ko mu myaka 22 amaze ku isi, ubuzima bwamwigishije guca bugufi no kwitonda muri byose.
Yagize ati: "Mperutse kuririmba ahantu hari haje umubyeyi wacu First Lady numva abivuzeho nawe ko umuntu wicisha bugufi ashyirwa hejuru, ariko uwishyira hejuru ashyirwa hasi. Ni na byo byabaye kuri satani yishyize hejuru birangira bimubayeho ava mu ijuru ajya hasi.’’
Yakomeje avuga ko yishimiye
cyane kuba yaragiriwe umugisha wo kuririmbira ahantu hari Nyakubahwa Madamu
Jeanette Kagame, byongeye kandi akanahaguruka akizihirwa, ibintu avuga ko zari
inzozi ze kuva kera.
Kwinjira muri iki gitaramo
Josh Ishimwe yise "Ibisingizo bya Nyiribiremwa", ni 5,000 Frw mu
myanya isanzwe, 10,000 Frw mu myanya y'imbere, 15,000 Frw muri VIP ndetse na
20,000 Frw muri VVIP. Ameza y'abantu batanu ni 250,000 Frw, bivuze ko umuntu
umwe ari 50,000 Frw.
Amatike ari kuboneka ku
Isomero rya Regina Pacis, Zion Temple Gatenga, Bethesda Holy Church Gisozi,
Sainte Famille, EAR Remera, Camelia (CHIC). Kuri Momo ni *182*8*1*604473#.
Ushobora no kugura itike kuri interineti unyuze kuri www.eventixr.com. Kanda HANO ugure itike. Ukeneye
ko bayikugezaho aho uri wahamagara nimero: 0782051627.
Josh Ishimwe aherutse kubwira
InyaRwanda ko muri iki gitaramo ari gutegura hazabonekamo ibyishimo bidasanzwe
no gutaramira Imana, ndetse akaririmbira abakunzi be imbona nkubone bagafatanya
kuramya Nyagasani
Josh Ishimwe aherutse kuririmba inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe mu masengesho yitabiriwe n'abarimo Madamu Jeannette Kagame
REBA "SINOGENDA NTASHIMYE" YASUBIWEMO NA JOSH ISHIMWE
TANGA IGITECYEREZO