Uwamahoro Antoinette bakunda kwita intare y'ingore, ukina filimi Nyarwanda, avuga ko yashimishijwe nuko yageze ku nzozi zo guhura n'umunya Nigeria wamamaye mu gukina amafilimi. Izina yahawe intare y'ingore avuga ko rimutuma abantu bamutinya.
Uwamahoro Antoinette wamenyekanye mu mafilimi nk'iyitwa intare y'ingore ndetse na Seburikoko yakinnyemo yitwa Siperansiya akaba yari umugore wa Seburikoko. Mu kiganiro yagiranye na Akeza.net mu gihugu cy'u Burundi, yemeje ko nta kandi kazi kamutunze uretse gukina filime.
Yavuze kandi ko yishimira kuba yarageze ku nzozi yahoraga arota zo kubona n'umukinnyi wa filime witwa Patience Ozokwor wamubereye icyitegererezo bituma nawe aharanira gukina ku rwego avuga ko rushimishije.
Uwamahoro ati: "Nishimira ibyo nagezeho mu gukina filime by'umwihariko nageze ku ndoto zanjye zo kubona Patience Ozokwor ,Umunya Nigeria mfata nk'umuntu wambereye urugero. Izo ndoto rero nazigezeho. Patience Ozokwor twarahuye, turamenyana ndetse tuganira byinshi."
Uwamahoro bakunda kwita Intare y'Ingore, yakomeje ati: "Natunguwe no gusanga muri Nigeria ibyo dukina babireba nk'uko tureba ibyabo tutabyumva."
Yakomeje avuga ko hari abamutinya kubera izina yiswe muri Filimi Intare y'ingore. Ati" Benshi barantinya ariko mu muryango wanjye bo nta kibazo bagize kuko nabanje kubaganiriza ibyo ngiye gukina kuburyo nta kibazo bagize."
Uwamahoro Antoinette ni umubyeyi ufite umugabo n'abana batatu. Yavutse tariki ya 25 Ukuboza 1975. Yakinnye filime guhera mu mwaka wa 2010 nku'ko yabitangarije InyaRwanda mu 2016.