Ikipe ya Rayon Sports yasezeye k'uwari umuvugizi wayo, Nkurunziza Jean nawe ayisezeraho nyuma y'uko yerekeje muri Canada.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023 ,nibwo Nkurunziza Jean Paul yafashe rutemikirere yerekeza muri Canada aho agiye gukomereza ubuzima.
Nyuma y'uko avuye mu Rwanda uyu mugabo yahise anasezera ikipe ya Rayon Sports yari abereye umuvugizi mu gihe kingana n'imyaka 4.
Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze yanditse ati" Ndashimira buri mufana wa Rayon Sports wese ku bw'ibihe bitazibagirana bitangaje.Twanyuranye mu byiza n'ibibi kandi burigihe, twagiye dusubira inyuma turi kumwe"
"Mvuye ku mirimo nk'umuvugizi ariko nzahora mu bagize umuryango wa Rayon Sports.Ndabakunda mwese!
Usibye kuba Nkurunziza Jean Paul yasezeye kuri Rayon Sports nayo yamusezeyeho, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yanditse iti"Warakoze mu myaka itandatu myiza witanze nk'umuyobozi ushinzwe itumanaho n'ubuvugizi. Umusanzu wawe wabaye ingirakamaro rwose. Ibyiza byose mu rugendo rwawe rushya".
Nkurunziza Jean Paul yari yagiye ku mirimo yo kuba umuvugizi wa Rayon Sports muri 2019 ari umunyamakuru w'imikino kuri radiyo ya Isango Star.
Jean Paul agiye muri Canada nyuna y'iminsi mike arushinze na Nkusi Goreth uzwi ku izina rya Gogo gusa ntabwo bigeze bajyana.
Nkurunziza Jean Paul yasezeye kuri Rayon Sports ndetse n'abafana bayo muri rusange
Rayon Sports yashimiye Nkurunziza Jean Paul wari umuvugizi wayo
TANGA IGITECYEREZO