Umuraperi Bushali, Sintex, Papa Cyangwe ndetse n’abahanzi babiri bo mu gihugu cya Uganda bahurijwe mu iserukiramuco “Ikirenga Cultural Tourism Festival” rizabera mu Mujyi wa Musanze rizaherekeza umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi.
Ni ku nshuro ya kabiri iri serukiramuco rigiye kuba mu
murongo wo guteza imbera ubukerarugendo no gufasha abatuye umujyi wa Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda kwizihirwa.
Ryatumiwemo Bushali, Papa Cyangwe, Sintex, Navy Climax
na Mr Large bo mu bihugu cya Uganda. Navy ni umuraperi uririmba cyane mu
Kinyarwanda akavangamo na zimwe mu ndimi zikoreshwa muri kiriya gihugu, azwi mu
ndirimbo zirimo nka ‘Nkaragira’.
Mr Large watumiwe muri iri serukiramuco yavutse yitwa
Mugisha Fred. Ni umunya-Uganda kavukire wakuriye mu gace ka Mubende muri
Makindye.
Iri serukiramuco kandi ryatumiwemo Selena Rosy,
umuhanzi w’indirimbo zubakiye ku muco w’u Rwanda.
Niwe uzaririmba mu birori byo gufungura ku mugaragaro
iri serukiramuco, aho azifatanya na Mushabizi Jean Marie Vianney ndetse Ntamukunzi Theogene bazwi mu ndirimbo zo hambere.
Iri serukiramuco rizamara icyumweru riba, kuva ku wa
26 Kanama 2023 kugeza kuya 1 Nzeri 2023 ari nabwo hazaba umuhango wo Kwita
Izina.
Rizarangwa n'ibikorwa byo gususurutswa n'abahanzi batandukanye ndetse n'ibikorwa bitandukanye biranga umuco w'abanyarwanda mu duce dutandukanye
tw'umujyi wa Musanze.
Nyuma y'umuhango wo Kwita Izina, bamwe mu bawitabiriye
n'abandi bazahurira ahitwa Goico basusurutswe n'abahanzi Sintex, Bushali, Papa
Cyangwe, Jaz, Q Boy, Navy Climax na Mr Large.
Iri serukiramuco ritegurwa n’umuryango udaharanira
inyungu ukorera mu Rwanda ‘Ikirenga Art and Culture Promotion’ ufite intego yo
guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse no gufasha urubyiruko
kwihangira imimo by’umwihariko mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.
Rifatwa nk’urubuga rugamije guteza imbere imico
itandukanye ndetse no kumenyekanisha u Rwanda bishingiye ku muco warwo.
Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Hakizimana Pierre
aherutse kubwira InyaRwanda ko bazasoza iri serukiramuco bakira abashyitsi
bazitabira igikorwa cyo Kwita Izina abana b'ingagi.
Ati "Ni ukuvuga ngo twe tuzatangira mbere y'uwo
munsi. Gusoza kwacu iserukiramuco bizaba bamaze kwita izina abana b'ingagi. Ni
ukuvuga ngo bizaba ari ku wa Gatanu."
Kuri iyi nshuro iri serukiramuco rizitabirwa n'Igihugu
cya Uganda, aho iki gihugu kizaba ari umushyitsi Mukuru muri iri serukiramuco.
Hakizimana Pierre avuga ko bazakorana na Ambasaderi wa
Uganda mu Rwanda, (Rtd) Maj Gen Robert Rusoke 'mu rwego rwo kugaragaza imico
y'ibihugu byombi'.
Ni ku nshuro ya 19 umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi
ugiye kuba. Uzaba ku wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023.
Uzabera mu Karere ka Musanze muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga
mu Kinigi. Uyu muhango uhuzwa n’ibikorwa bya Guverinoma bigamije guhindura
imibereho myiza y’abaturage baturiye za Pariki, bagerwaho n’inyungu iva mu
bukerarugendo.
RDB ivuga ko hamaze gukoreshwa nibura Miliyari 10 Frw
mu mishinga irenga 1000 yegereye Pariki zitandukanye zirimo nka
Gishwati-Mukura, Nyungwe, Ibirunga na Pariki ya Akagera.
Uyu muhango kandi uhuza abayobozi mu nzego zinyuranye,
ibyamamare mu ngeri zinyuranye yaba mu Rwanda no mu mahanga, abaturiye Pariki n’abandi
bishimira uruhare rwa buri umwe mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Abana 23 nibo bazitwa amazina bavutse mu mezi 12
ashize. Kuva mu 2005, abana 374 bamaze guhabwa amazina kuva iki gikorwa
cyatangizwa.
Mu minsi iri imbere hazatangazwa amazina y’abazagira
uruhare mu kwita izina abana b'ingagi, barimo abazwi ku rwego Mpuzamahanga, inshuti z’u
Rwanda n’abandi.
Imibare ya RDB igaragaza ko u Rwanda rwinjije Miliyoni 247$ [Asaga miliyari 290 Frw] mu mezi atandatu ya mbere ya 2023 avuye mu bukerarugendo, bingana n’izamuka rya 56% kuri Miliyoni 158$ yinjijwe n’ubukerarugendo mu mwaka wa 2022.
Bushali wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Kugasima', 'Kirika' n'izindi ategerejwe mu iserukiramuco rizaherekeza Kwita Izina
Sintex uherutse gusohora indirimbo 'Ye Ye Ye' agiye
kongera kuririmba muri iri serukiramuco
Umuraperi Navy Climax utegerejwe muri iri serukiramuco
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'NDIRIMBO 'YE YE YE' YA SINTEX
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AKAFANANYI' YA MR LARGE
TANGA IGITECYEREZO