RFL
Kigali

Uko Oda Paccy yagurishije imodoka kugira ngo akorere indirimbo muri Wasafi ya Diamond

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/08/2023 10:33
0


Ijoro ribara uwariraye koko! Mu myaka itandatu ishize umuraperikazi Oda Paccy yafashe icyemezo gikomeye atanga imfunguzo z'imodoka kugirango abashe kubona ubwishyu bw’indirimbo “No Body” yari yakoreye mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Wasafi Records y'umunyamuziki Diamond yo muri Tanzania.



Ubwo yajyaga muri Wasafi yasohoye amafoto n'amashusho amugaragaza ari mu ikorwa ry'iriya ndirimbo nk'imwe mu ntego yari yihaye yo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu gukorana n'abantu bazamufasha kwambutsa umuziki we no gukorana n'abasanzwe bafite uburambe mu muziki.

Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe na Lizer Classic n'aho amashusho yayobowe na Khalifan Khalmandiro. Aba ba Producer bombi bagize uruhare rukomeye ku ndirimbo nyinshi za Diamond zakunzwe mu buryo bukomeye, kandi mu bihe bitandukanye.

Muri iriya myaka gukorera muri Wasafi cyari kimwe mu byifuzo bya benshi mu bahanzi, ahanini bitewe n'uko nta ndirimbo yavagamo ngo ibure gukundwa.

Oda Paccy yabwiye InyaRwanda ko gukorera indirimbo muri Wasafi byamusabye kugurisha imodoka yari afite kugirango abone amafaranga akwiye yasabwaga nubwo adatangaza umubare.

Uyu munyamuziki avuga ko icyemezo yafashe, atakisangije kuko no mu buzima bw'ubushabitsi, hari benshi bafata ibyemezo nk'ibi bagamije gukora ibintu biri ku rwego rwiza.

Avuga ko amafaranga atari yamushiranye ijana ku ijana ahubwo yashakaga kugera ku ntego ye yo gukorera muri iyi nzu iri mu zikomeye muri Afurika.

Ati"Oya! Hari ubwo amafaranga aba atagushiranye ahubwo bitewe n'icyo wifuza gukora ugashaka ibirenze ubushobozi bwawe. Kandi burya akazi katabamo ibitambo ntuba ugakunze.”

Oda Paccy uherutse gusohora indirimbo "Ngicyo" avuga ko kwemera akagurisha imodoka ye, bisobanuye ko 'nta mpamvu n'imwe ufite yatuma utagera ku nzozi zawe."

Yabwiye abakiri bato kwihanganira imvune zose bahura nazo mu rugendo rw'abo rw'ubuzima, kuko baba bari gusatira intsinzi. Ati "Imvune byaba bigusaba zose upfa kuba zitakwangiza."

Akomeza ati "Ariko mu gihe hari aho wifuza kugera ntugacike intege kandi ni byiza kugira inzozi."

Ashingiye ku musaruro iyi ndirimbo 'No Body' yatanze, Oda Paccya avuga ko nta gihombo yagize, kuko yongeye kugura imodoka.

Ati "Nobody ni indirimbo yatanze umusaruro ku rwego nishimiye cyane kuburyo nta gihombo nabibonyemo."

Diamond washinze Wasafi yigeze kuvuga ko atangira urugendo rw'umuziki we, byamusabye kugurisha impeta ya Nyina kugirango abone amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere.

Ibi byabaye imvano yo gukunda birushijeho umubyeyi we, akorera amafaranga aramwitura-Yabashije kumuha buri kimwe umwana w'umuntu yakwifuza muri ubu buzima.

Mu 2018, ikinyamakuru Kenya.com cyatangaje ko gukorera indirimbo muri Wasafi mu buryo bw'amajwi (Audio) wishyura amashilingi 30,000 [283,844 RWF] ni mu gihe gukorerwa amashusho y'indirimbo wishyura amashilingi 600,000 [4,937,731 Frw]. Iki kinyamakuru ariko cyavugaga ko bitewe n'aho ibintu bigeze, aya mafaranga yiyongereye.

Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] ni umunyarwandakazi w'umuhanzi wamenyekanye mu njyana ya Hip Hop. Afite ibihembo bibiri bya Salax Award akesha uruhare rwe mu guteza imbere Hip Hop no gutinyura abandi bakobwa kuyoboka iyi njyana.

Yagize izina rikomeye abicyesha indirimbo zirimo nka Mbese Nzapfa, Umunsi umwe, Boom boom, Miss President, Amaganya, Ninde n’izindi.

Aherutse gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri muri Kaminuza y'Ubukerarugendo mu Ishami rya Business Information Technology.

Oda Paccy ari kumwe na Lizer Classic wamukoreye indirimbo 'Nobody'
Oda yavuze ko yafashe icyemezo cyo kugurisha imodoka ye kugirango agere ku nzozi ze 

Paccy avuga ko ntawe ukwiye gucika intege mu rugendo rumugeza kucyo ashaka 

Oda avuga ko indirimbo 'Nobody' yatanze umusaruro ashingiye ku nyungu yakuyemo 

Paccy aherutse kuririmba mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Urubyiruko 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NOBODY' YA ODA PACCY

"> 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NGICYO' YA ODA PACCY

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND