RFL
Kigali

Nyirigira Yves uyobora Mukura yagaragaje impamvu 3 zizatuma iyi kipe yegukana shampiyona - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/08/2023 8:29
0


Inyota, umuhate ndetse n'imikorere mishya, ni zimwe mu nkingi 3 ikipe ya Mukura Victory Sports ishingiyeho mu rugendo rw'umwaka w'imikino 2023-24 igiye gutangira.



Ku munsi wa mbere wa shampiyona umwaka w'imikino 2023-24 Mukura izakina na Amagaju FC aherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Mukura ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 60, umuyobozi wa Nyirigira Yves yatangaje ko igihe kigeze ngo iyi kipe ibe muzihatanira ibikombe bikinirwa mu Rwanda. 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Yves yongoye gushimangira iyi mvugo, yemeza ko bafite impamvu irenga imwe yatuma begukana igikombe.

Yagize Ati"Ikintu cya mbere ni uko dushyize hamwe, dufite ubushake, dufite inyota, kandi turashaka gukora amateka. Turebye mu ba Perezida bagiye babaho, ni njyewe muperezida mutoya, ku bw'ibyo rero ndashaka gukora amateka mu buryo bwanjye, n'abo dufatanyije. Tuzagerageza kandi ndizera ko bizagenda neza."

Agana ku musozo Perezida yavuze ko kugura Djabel nabyo biri mu bihamya ko igikombe gishoboka. Ati "Djabel ni umukinnyi mwiza, mu Rwanda sinapfa kubona umukinnyi mugereranya nawe ni umukinnyi wari Kapiteni w'ikipe ikomeye yatwaye shampiyona. Mukura nk'ikipe ifite inyota y'igikombe cya shampiyona, twari dukeneye umukinnyi uzi uko giterurwa".

Mukura Victory Sports iheruka igikombe cy'Amahoro mu 2018 ubwo yatsindaga Rayon Sports ku mukino wa nyuma, igahita inahagararira u Rwanda, mu gihe itarabasha gukoza intoki ku gikombe cya shampiyona.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND