Kigali

Neymar Jr yerekeje muri Arabia Saudite

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:16/08/2023 8:14
0


Umunya Brazil wakiniraga Paris Saint-Germain Neymar Jr yafashe umwanzuro wo gutandukana na PSG maze yerekeza muri Al-Hilal yo muri Arabia Saudite.



Baca umugani mu kinyarwanda ngo " aho ifaranga rikubise haroroha. Neymar Jr yari amaze iminsi atangaje ko yifuza gusubira muri FC Barcelona yagiriyemo ibihe byiza, gusa byarangiye kuri miliyoni 90€  yetekeje mu Burasirazuba bwo hagati.

Neymar Jr yagize ati " Nageze kuri byinshi nkina ku mugabane w'u Burayi. Numvaga ko ngomba gukora cyane nkagera ku byo ntari naragezeho. Gusa biba ngombwa ko duhindura ikerekezo maze tukabona n'ubunararibonye bw'ahandi.

Ukurikije uko Paris Saint-Germain yari imeze muri Pre Season, wabonaga Neymar Jr atari mu bakinnyi bakenewe cyane n'umutoza Luis Enrique.

Neymar Jr yagiye muri Paris Saint-Germain muri 2017 aguzwe miliyoni 220€ kugeza ubu aracyafite ako gahigo ko kuba ariwe mukinnyi waguzwe menshi ku Isi. Ku wa  Gatandatu ntabwo Neymar Jr yifashishijwe ku mukino Paris Saint-Germain yanganyijemo na Lorient igitego kimwe kuri kimwe.

Neymar Jr nubwo atari yishimiwe muri Paris Saint-Germain, yaciwe intege cyane n'igenda rya  Lionel Messi bari barabanye muri FC Barcelona. 

Mu Masezerano y'imyaka ibiri, Neymar Jr yasinye, amafaranga azajya ahembwa azaba akubye inshuro Esheshatu ayo yafataga muri Paris Saint-Germain. Muri Al-Hilal Neymar azajya ahembwa Miliyoni 150€ ku mwaka.


Neymar Jr yafashe umwanzuro wo kuva muri Paris Saint-Germain maze yerekeza muri Al-Hilal yo muri Arabia Saudite










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND