Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, abahanzi nyarwanda Kenny Sol, B-Threy, Marina Deborah na Bushali basendereje ibyishimo abitabiriye igitaramo cyo gufungura ku mugaragaro The B Lounge.
Abatuye
n’abagenderera Nyamirambo, bongeye gutarama karahava mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2023, mu gitaramo cyo gufungura ku mugaragaro akabari
kagezweho ‘The B Lounge’.
Ni igitaramo kitabiriwe ku rwego rwo hejuru, ibintu bishimangira ko abatuye ko
abatuye n’abagenderera Nyamirambo yahoze ari igicumbi cy’imyidagaduro, bari
bafite inyota yo gutaramirwa n’abahanzi bakomeye mu muziki w’u Rwanda.
Kuva saa mbili z’umugoroba abantu bari bamaze kuzura mu mbuga aka kabari
gakoreramo, yitegeye umujyi wa Kigali bari gususurutswa na Dj Brianne ugezweho
muri iki gihe, ari nako bamwe dushinga iryingo ka mushikake, abandi bari
kugorora imihogo.
Uko baryoherwaga n’umuziki niko Mc Tino yabasetsaga mu nkuru zaranze
imyidagaduro yo ha mbere, mu gihe inkumi za Kigali Protocal ari ko zakiraga
ibyamamare byiganjemo abahanzi n’abanyamakuru bari bari kwinjira muri VIP.
B-Threy niwe wabanje ku rubyiniro yinjirira mu ndirimbo ‘Nicyo Gituma’ yashyize
hanze mu 2020. Uyu muraperi uri mu bakunzwe yabyinishije abitabiriye iki gitaramo
mu zindi ndirimbo zirimo ‘Niki’ yakoranye na Bushali, ‘Nakwica’ yifashishijemo
umufasha we, ‘Solo’ yakoranye na Shemi na Dj Pyfo n’izindi.
Kenny Sol niwe wakurikiye B Threy ku rubyiniro, aririmba indirimbo zakunzwe
zirimo ‘Stronger Than Before’, ‘Haso’, ‘One More Time’ yakoranye na Harmonize, n’izindi,
abafana bazakirana urukundo rwinshi. Marina yakurikiyeho aririmba zimwe mu
ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Bimpame’ yakoranye na Dj Phil Peter, ‘Shawe’, ‘Vanilla’
n’izindi.
Umuraperi Bushali niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo aririmba indirimbo zirimo
‘Ku Gasima’, ‘Kamwe’, ‘KinyaTrap’ n’izindi. Mc Tino yahise yurira urubyiniro atangaza
ko igitaramo gisojwe, bamwe mu bacyitabiriye bagaragaza ko batishimiye uyu
mwanzuro.
B-Threy yanyuze abitabiriye igitaramo cyo gufungura ‘The B Lounge’
B-Threy yaririmbye indirimbo ‘Niki’ yakoranye na Bushali na ‘Solo’ yakoranye na
Shemi zakiranwa urukundo rwinshi
Mbere yo gutarama, B-Threy yatangaje ko yari akumbuye gutaramira i Nyamirambo yakuriye
Kenny Sol yakiranywe akaruru k’abakobwa bitabiriye igitaramo cyo gufungura ‘The
B Lounge’
Indirimbo ‘Haso’ na Stronger Than Before’ za Kenny Sol zakiriwe neza n’abitabiriye
iki gitaramo
Kenny Sol yanyuzagamo agaharira abafana, bakamufasha kuririmba
Marina yeretswe ko yari akumbuwe nyuma y’iminsi atagaragara mu ruhame
Deborah yishimiwe cyane bituma agira amarangamutima y’ibyishimo
Indirimbo ‘Bimpame’ yakoranye na Dj Phil Peter yakiranywe urukundo rwinshi
Dj Briane niwe wacurangiye abahanzi bose bataramye muri iki gitaramo cyo
gufungura ‘The B Lounge’
Bushali yibukije abantu bya bihe byo ‘Kugasima’
Bushali niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo
Mc Tino niwe wayoboye iki gitaramo cyo gufungura ‘The B Lounge’
Inkumi za Kigali Protocal nizo zakiriye ibyamamare n’abantu bitabiriye iki
gitaramo
TWASUYE AKA KABARI KARI I NYAMIRAMBO "MU MURWA MUKURU" WA KIGALI
TANGA IGITECYEREZO