Indirimbo z'ibihe byose nka 'A song for Mama', 'End of the Road', 'Doin' just Fine' n'izindi z'itsinda Boyz II Men zizumvikana imbona nkubone mu nkuta z'inyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, ku wa 28 Ukwakira 2023 mu gitaramo iri tsinda rigiye gukorera i Kigali ku nshuro yabo ya mbere.
Iri tsinda ryarakunzwe karahava kuva mu myaka irenga
40 ishize. Amateka n'ibigwi byabo bihera mu Mujyi wa Philadelphia aho
batangiriye bigizwemo uruhare na Nathan Morris ndetse na Marc Nelson batangiye
baririmbana biga mu mashuri yisumbuye.
Nyuma bihurije hamwe bashinga itsinda bongeramo Wanya
Morris ndetse na Shawn Stockman. Bari kumwe bakoreye ibitaramo mu bihugu binyuranye,
kandi bagurishije kopi za Album zirenga Miliyoni 60, bituma baca agahigo ko
kuba itsinda rya mbere ku isi ryabashije kugurisha izi kopi za Album.
Mu 1991 iri tsinda ryasohoye album ya mbere bise
"Cooleyhighharmony", ni nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
n'inzu ya Michael Bivins.
Iyi album yisanzuye ku isoko iragurwa biturutse ku
ndirimbo nka ‘End of the Road' yabubakiye izina. Iyi ndirimbo yamaze ibyumweru
13 iyoboye urutonde rwa Billboard Hot 100.
Yakuyeho agahigo kari gafitwe n'indirimbo ya Elvis
Presley. Byagezeho hagurishwa kopi Miliyoni 100 z'iyi album, bihesha Boyz II
Men kwegukana Grammy Awards nk'itsinda ritanga icyizere mu muziki.
Mu 1994, iri tsinda ryasohoye album bise
"II" iriho indirimbo nka "I'II Make Love to you", "On
Bended Knee", "Water Runs Dry" n'izindi zatumye iyi album
ikundwa cyane kubera ko yubakiye ku njyana ya R&B.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine iyi album
yaguzweho kopi Miliyoni 12, bituma iba album ya mbere ku Isi y'ibihe byose yagurishijwe
cyane.
Iri tsinda byarenze gukora umuziki, ahubwo banakina
muri filime nka "Lethal Weapon 4", "Soul Men" n'izindi.
Basanzwe bafite inyubako mu Mujyi wa Las Vegas bagiye bakorera ibitaramo
by'amateka, kuko amatike yagiye ashira bakibitangaza.
Mu 2000 iri tsinda ryubatse inzu yakira urubyiruko n'abandi
bari mu mibereho mibi, bakafasha kubona icyo kurya, kwiga, ubujyanama n'ibindi
bibafasha kugaruka mu buzima.
Bamaze kwegukana Grammy Awards enye ndetse na
Hollywood Walk of Fame. Urugendo rw'abo rw'umuziki rwatinyuye benshi mu bahanzi
bakora umuziki muri iki gihe.
Kuva mu myaka ya 1990 iri tsinda ryubakiye ku majwi azira
amakaraza, kandi bashyize hanze indirimbo z'umudiho wa Rythm and Blues.
Imyaka irenze 40 bari mu muziki, kandi ibihangano by'abo biracyafite icyanga
Rigizwe na Nathana Bartholomew [Nathan Morris] wavutse ku wa 18 Kamena 1971 mu Mujyi wa Pennsylvania, Michael Sean McCary [Michael Mcary] wavutse ku wa 16 Ukuboza 1971 avukira mu Mujyi wa Pennsylvania;
Shawn Patrick
Stockman [Shawn Stockman] wavutse ku wa 26 Nzeri 1972 muri Philadelphia ndetse
na Wanyá Jermaine Morris [Wanya Morris] wavukiye muri Pennsylvania ku wa 29
Nyakanga 1973.
Inyandiko zimwe zigaragaza ko aba bagabo bose bakuriye
mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Philadelphia ari inshuti nyuma baza kwihuriza
hamwe bakimara gusoza amasomo mu mashuri yisumbuye. Bombi bize umuziki ndetse
no gukoresha ijwi.
Mu 1997 basohoye Album 'Evolution' itarakunzwe cyane
n'ubwo yariho indirimbo nka 'A Song for Mama'. Nyuma basohoye album 'Nathan
Michael Shawn wanya yo mu 2000, mu 2002 basohoye album bise 'Full Circle'.
Mu 2003, McCary wari mu bagize iri tsinda yarivuyemo
kubera ibibazo by'ubuzima. Bagenzi be bakomeza urugendo rw'ibitaramo, kandi
bashyira hanze nka 'Throwback' yo mu 2004 iriho indirimbo zakunzwe, n'aho mu
2007 basohoye album nka 'The Remedy'.
Bamaze igihe badasohora album, nyuma mu 2011 basohoye
album bise 'Twenty', mu 2014 basohora iyo bise 'Collide' n'aho mu 2017 basohoye
'Under the Streetlight'.
Iri tsinda ryigeze
kuvuga ko bahisemo kwitwa ‘Boyz To Men’ kubera gukunda indirimbo y’itsinda New
Edition bise ‘Boys To Men’ yakunzwe mu buryo bukomeye.
Hari inyandiko zivuga
ko iri tsinda ryatangiye umuziki ryitwa Unique Attraction, bamaze gukunda iriya
ndirimbo bahitamo kwitwa ‘Boyz II Men’.
Bashimangiye uyu
mwanzuro nyuma yo guhura na Bell Biv Devoe ndetse na Michael Bivins bari bagize
itsinda New Edition nyuma y’igitaramo bahuriyemo.
Bivins utuganya
indirimbo za Boyz II Men mu buryo bw’amajwi yigeze kubwira Ikinyamakuru
Phillymag ko gukundwa kw’iri tsinda atari ibintu byizanye.
Yavuze ko umunsi wa
mbere ahura n’abo bamubwiye intego bafite n’aho bashakaga kuganisha umuziki w’abo,
kuva icyo gihe baranzika.
Ati “Abasore bane
bashakaga gukora umuziki. Baza kundeba. Ndababaza nti mwitwa bande, barambwira
ngo bitwa ‘Boyz II Men’ urumva icyo nshaka kuvuga. Ndavuga nti reka tubikore.
None reba ibyo bari gukora.”
Kwinjira gitaramo bagiye
gukorera i Kigali ni ibihumbi 100Frw mu myanya yiswe 'Diamond', mu myanya yiswe
'Gold' ni 75,000Frw na 50,000Frw mu myanya yiswe 'Silver'. Birashoboka ko ari bo
ba mbere bagiye gukorera i Kigali igitaramo gihenze.
Uhereye ibumoso abagize itsinda Boyz II Men: Nathan
Morris, Wanya Morris ndetse na Shawn Stockman/Ifoto ya Get Images yo mu 2019
Boyz II Men babitse mu kabati Grammy Awards enye, American
Music Awards icyenda, MTV Video Music eshanu n’ibindi
Iri tsinda ryamamaye mu myaka ya 1990 ariko ryashinzwe
mu 1988. Indirimbo z'abo zatanze ibyishimo ku mubare munini w’abatuye Isi kandi
zunga benshi
Mu rugendo rw’abo rw’umuziki bakoranye n’abahanzi b’ibikomerezwa
ku Isi nka: Mariah Carey, Will Smith, nyakwigendera Michael Jackson, Patti
Labelle n’abandi
Indirimbo yabo ‘Motownphilly’ yarakunzwe kugeza ubwo Alanis Morissette, Blackstreet ndetse n’umuraperi Dr. Dre bayisubiyemo
Mu 2003 McCary yavuye muri Boyz II Men asimburwa n’umucuranzi wa gitari base Eric Nicholson, mu 2007 nawe yavuyemo asimburwa na Joseph “Jo Jo” McReyonolds nawe waje kuvamo mu 2011
Iri tsinda ryubatse ibigwi mu ndirimbo nka “End Of The
Road”, “I’ll Make Love To You”
Uhereye ibumoso: Shawn Stockman, Wanyá Morris, Michael McCary na Nathan Morris mu 1990
Boyz II Men bategerejwe mu gitaramo kizaba ku wa 28 Ukwakira 2023
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ' A SONG FOR MAMA' YA BOYZ II MEN
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'END OF THE ROAD' YA BOYZ TO MEN
TANGA IGITECYEREZO