RFL
Kigali

Producer Jimmy muri batatu bahawe ishimwe na Ambasaderi w'u Buhinde mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/08/2023 16:15
0


Producer Jimmy ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko ahawe ishimwe (Ikamba) rikomeye cyane ryubahwa mu gihugu cy'u Buhinde ku rwego rw'Isi.



Iri kamba yaryambitswe na Ambasaderi w'u Buhinde mu Rwanda, Oscar Kerketta, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama 2023 mu muhango wo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora k'u Buhinde ku nshuro ya 77.

Ni ikamba akesha uburambe afite mu rugendo rwo guhuza imico y'ibihugu bitandukaye abinyujije mu buhanzi akora nk'umwuga.

Mu 2012, nibwo uyu mugabo yatangiye gukora umuziki ufite umwihariko, atangirira ku njyana y'ikinyemera afatanyije na Eric Mucyo.

Niwe wakoze indirimbo nka 'Biteye Ubwoba' ya Oda Paccy, 'Ibwiza' ya Eric Mucyo, 'Nkwegukana' ya Umutare Gaby, iza Munyanshoza Dieudonne n'izindi.

Yisunze injyana y'ikinyemera yayivanze n'izindi njyana z'amahanga babyita Gakondo-Fusion.

Amaze iminsi atangiye urugendo rw'indirimbo zo mu Buhinde, aho asubiramo zimwe mu ndirimbo za kera (Cover) akazivugurura kandi akagaragazamo umuco w'u Rwanda haba mu bicurangisho no mu mashusho.

Uyu musore aherutse gusubiramo indirimbo "Jeena Jeeana", "Sonwa Ke Pinjira Mein", "Hum Hai Rahi Pyar Ke" ari nayo yatumye ahabwa na Ambasaderi w'u Buhinde, Oscar Kerketta, ishimwe ry'icyubahiro kubera intego afite yo gushimangira no guhuza imico y'ibihugu byombi.

Uretse Producer Jimmy hari n'abandi babiri bahawe ishimwe, bashimirwa cyane uruhare rwabo mu kwamamaza indirimbo z'igihinde mu Rwanda, ndetse no gushimangira guhuza imico y'Ibihugu byombi.

Jimmy yabwiye InyaRwanda ko ari ibintu bikomeye kuri we no mu rugendo rwa muzika asanzwe akora.

Avuga ko bimuhaye imbaraga zo gukomeza kwimakaza umuco w'u Rwanda anawuhuza n'uw'ibindi bihugu abinyujije mu muziki we.

Indirimbo zo mu Buhinde zaramamaye cyane ku Isi kugeza n’ubu biturutse kuri filime zo muri kiriya gihugu, zikunze kugaragaramo indirimbo nyinshi.

Biragoye kubona filime yo mu Buhinde itarimo indirimbo, ngo ubone umusore aririmbira umukobwa.

Byatumye iki gihugu gituwe n’abantu Miliyari 1,430,234,437 kimenyekana ku Isi. Kandi ubukerarugendo bw’aho butera imbere umunsi ku munsi.

Bamwe mu bakinnye muri izi filime baramenyekanye ku Isi, kandi abenshi muri bo begukana ibihembo bikomeye ku Isi. 

U Buhinde ni kimwe mu bihugu biherereye mu Majyefo y’Umugabane wa Asia, cyabonye ubwigenge mu 1947. 

Ubwo Ambasaderi w'u Buhinde mu Rwanda, Oscar Kerketta yambikaga ikamba Producer Jimmy amushimira guteza imbere indirimbo z'igihinde 

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama 2023, u Buhinde bwizihije imyaka 77 bubonye ubwigenge 

Producer Jimmy yahawe ishimwe kubera guteza imbere umuziki wubakiye ku mico y'ibihugu byombi

Uhereye ibumoso: Muhanano Elie, Ambasaderi Oscar, Jimmy Pro, Jyotsana Sinha n'umugabo we
 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SONWA KEPINJIRA MEIN

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND