Kigali

Rayon Sports yahagaritse amatsinda y'abafana agera ku 10

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/08/2023 14:48
0


Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwahagaritse amwe mu matsinda y'abafana (Fan Club) agera ku icumi, kubera kutubahiriza amategeko ayagenga.



Ni urwandiko rwashyizweho umukono tariki 9 Kanama 2023, aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo guhagarika izi Fan Club by'agateganyo.

Izi Fan Club zahagaritswe ni; Urungano Fan Club, Ishema Ry'Umurayon, Kinyaga Fan Club, Indatwa Fan Club, Champion Fan Club, Gicumbi cy'Abarayon, Gikundiro yacu, The Blue sky, The Blue Stars Fan Club na Rusizi Bugaramana.

Izi Fan Club zabaye zihagaritswe ku gihe kigera ku mezi atatu, zikaba zazize kudatanga umusanzu w'abanyamuryango, kutagaragaza umubare w'abagize Fan Club, kutagaragaza abagize Komite nyobozi, no kutitabira ibikorwa by'umuryango wa Rayon Sports.


Fan Club zahagaritswe zisanzwe zitagaragara cyane aho Rayon Sports yakiniye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND