RFL
Kigali

Nyina wa Beyoncé yihanije abagereranya umukobwa we na Taylor Swift

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/08/2023 10:55
0


Tina Lawson yihanije abagereranya umukobwa we Beyoncé n'umuhanzikazi Taylor Swift, abibutsa ko nta muhanzi n'umwe ukwiriye kwigereranya n'umwana we ndetse ko na Taylor ataragera ku kigero cye.



Hashize iminsi itari micye ku mbuga nkoranyambaga hari iterana ry'amagambo hagati yabagereranya Taylor Swift na Beyonce aho benshi bavugaga ko aba bahanzikazi bombi bamaze kugera ku kigero cyimwe mu muziki ndetse hari n'abavugaga ko Taylor Swift yaba amaze gucaho Beyonce mu bijyanye no gukora ibitaramo bikomeye.

Ibi byaje nyuma yaho aba bahanzikazi bombi bamaze iminsi mu bitaramo bizenguruka Isi cyane cyane mu bihugu by'Uburayi. Ibitaramo bya Taylor Swift yise 'Eras World Tour' n'ibya Beyonce yise 'Renaissance World Tour' byose bimaze guca uduhigo two kuzuza sitade zikomeye mu Burayi no muri Amerika. 

Ibi bikaba byaratumye bamwe bavuga ko Beyonce atari we muhanzikazi wenyine wuzuza sitade kuko Taylor Swift amaze kumurengaho.

Nyina wa Beyonce ntabyumwa kimwe n'abagereranya umukobwa we na Taylor Swift

Mu mashusho y'ikiganiro TMZ yagiranye na Tina Lawson ubyara icyamamarekazi Beyonce, yabajijwe icyo atekereza kubagereranye umukobwa we na Taylor Swift. Mu magambo ye yagize ati: ''Icya mbere ni uko bombi ari abahanzikazi b'abahanga kandi buri wese afite umwihariko we. Buri wese afite icyo arusha undi''.

Tina Lawson usanzwe ari umuhanzi w'imideli, yakomeje agira ati: ''Ni tugera kubijyanye n'imiririmbire n'uburyo bwo kwitwara ku rubyiniro, ndatekereza ko ntawurusha Beyonce. Taylor Swift ni umuhanga ariko ntaragera aho umukobwa wanjye ari cyane cyane imitegurire y'ibitaramo''.

Tina yemera ko Taylor Swift ari umuhanga gusa ataragera aho umukobwa we ageze

Abaza umunyamakuru, Tina yagize ati: ''Ese wowe wari wajya mu gitaramo cya Taylor Swift ngo umbwire niba warabonye arusha Beyonce? Sinibaza ko hari umuhanzi umurusha. Abagereranya Beyonce na Swift bakwiye kwigaya kuko ntibakwiye no gushyirwa mu kiciro kimwe''.

Uyu mubyeyi usanzwe azwiho kuba umufana ukomeye w'umukobwa we yasoje agira ati: ''Abagereranya Taylor Swift na Beyonce bakwiye kurekera aho kuko ndumva badasobanukiwe umuziki ahubwo bajya b'abafana buri umwe kugiti cye aho kubagereranya kuko Beyonce ari mu kiciro cye wenyine''.

Nyina wa Beyonce yasabye abantu kudakomeza kugerera aba bahanzikazi kuko ngo Beyonce ari mu kiciro cye cyihariye

Tina Lawson w'imyaka 69 avuze ibi nyuma y'iminsi micye yihanije abagaya Beyonce ko ajyana imfura ye Blue Ivy ku rubyiniro bagafatanya kubyina. Tina akaba yaravuze ko ntakosa ririmo kuko Beyonce ari kwigisha umwana we hakiri kare kugirango azatere ikirenge mucye mubyo kwitara neza ku rubyiniro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND