Umukobwa witwa Camila Uwineza ni we ufite amajwi menshi kugeza ubu mu matora yo kuri internet mu irushanwa rya Rwanda Global Top Model azasiga hamenyekanye 20 bazajya mu cyiciro cya nyuma.
Ni nyuma y'iminsi itanu aba bakobwa batangiye guhatana.
Camila Uwineza [Nimero 2] uri ku mwanya wa mbere afite amajwi 3,034, akurikiwe
na Anet Mbabazi [Nimero 4] ufite amajwi 2,980; Muziranenge Alice [Nimero 10] ufite
amajwi 2,819 ari ku mwanya wa Gatatu, Mushimiyimana Anita [Nimero 31] ku mwanya
wa kane n'amajwi 2,213.
Ku mwanya wa Gatanu hariho Gihozo Blesing [Nimero 40] ufite amajwi 1,589, ku mwanya wa Gatandatu hariho Tuyizere Grace [Nimero 44] ufite amajwi 1,152, Bianca Yonsen [Nimero 20] ari ku mwanya wa Karindwi n'amajwi 1,087.
Ku mwanya wa munani hari Mukamisha Sandrine [Nimero 11] ufite
amajwi 1,035 n'aho ku mwanya wa cyenda hari Benitha Atete [Nimero 3] ufite amajwi
977 ndetse na Mugeni Queen uri ku mwanya wa cumi n’amajwi 880.
Aba bakobwa 44 bari guhatana bavuye muri 88 bari biyandikishije
bagaragaza inyota yo guhatana muri iri rushanwa rigamije gufasha abanyamideli
kugera ku rwego Mpuzamahanga.
44 batsinze bari guhatana muri iki cyiciro cy’amatora
yo kuri internet, bazavamo 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma.
Aba 20 nabo bazavamo batatu bazatsinda, ari nabo
bazafashwa gushakisha amarushanwa Mpuzamahanga yo ku rwego rw’Isi bazitabira.
Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa aherutse
kubwria InyaRwanda ko 44 batoranyijwe hashingiye ku bintu bitandukanye.
Ati “Dushingira cyane ku kureba umukobwa wujuje
iby’amarushanwa Mpuzamahanga y’imideli dukorana n’ayo (ibyo) adusaba, hanyuma
tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi.”
Akomeza ati “Ariko bitavuze ko atabashije gukomeza
batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe. Turabifuriza kuzageragera kuyindi
nshuro.”
Ndekwe Paulette ashima Leta "idufasha mu gushyigikira impano z’urubyiruko" kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n’ibindi byabangiriza ejo hazaza.
Abakobwa 44 batsinzemo biganjemo amasura mashya uretse
Gretta Iwacu wagarutsemo nyuma yo gutahana muri iri rushanwa ku nshuro ya
mbere.
1.Camila Uwineza: 3,034
2.Mbabazi Anet: 2,980
3.Muziranenge Alliance: 2,819
4.Mushimyimana Anita: 2,213
5.Gihozo Blesing: 1,594
6.Tuyizere Grace: 1,152
7.Bianca Yonsen: 1,087
8.Mukamisha Sandrine: 1,036
9.Benitha Atete: 977
10.Mugeni Queen: 880
TANGA IGITECYEREZO