RFL
Kigali

The Mane yagukiye muri USA, uruhare rwa The Ben… Ikiganiro na Bad Rama wihebeye umuziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/08/2023 10:03
0


Imyaka irenga 10 ari mu ruganda rw’umuziki Mupenda Ramadhan wamenye nka Bad Rama, ayisobanura nk’urugendo rwiza rwatumye yaguka mu ishoramari rye, ariko kandi afasha abahanzi bo mu Rwanda no kuyindi migabane kugaragaza impano zabo.



Yumvikanisha ko nk’ubundi bushabitsi bwose, umuziki bisaba gushora kandi ukagenzura buri kimwe, rimwe ukunguka amafaranga cyangwa se ugahomba.

Ntabifata nko guhomba mu bundi bushabitsi, kuko kuva cyera yakuze ashaka gushyira itafari mu muziki, yaba uwo mu Rwanda cyangwa se mu muhanga.

Uyu mugabo niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muziki ya The Mane, ifite ibice bitandukanye birimo ikibanda ku gukora umuziki, filime n’ibindi. Yagiye anagira uruhare mu gutegura ibitaramo byinshi byatanze ibyishimo ku baturage.

Inzu ye ya The Mane yafashije benshi mu bahanzi barimo Safi Madiba, Queen Cha, Calvin Mbanda, Marina n’abandi.

Yanakorewemo filime zinyuranye, kandi baherutse no gutangiza umushinga mugari wa ‘The Don Podcast’ yanyuzagaho ibiganiro bishamikiye ku myidagaduro.

Mu 2022, ni bwo Bad Rama yabonye ibyangombwa bimwerera gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuturage.

Ni nyuma y’uko kuva mu 2019 yagiye ajya muri iki gihugu cy’igihangange ku Isi, akahakorera ibikorwa binyuranye, ariko yari atarabona uburenganzira.

2022 wabaye umwaka urura kandi mwiza

Mu kiganiro na InyaRwanda, Bad Rama yavuze ko umwaka 2022 utamugendekenye neza nk’uko yabyifuzaga, kuko yapfushije Se.

Avuga ko yahuye n’agahinda gakabije, kuko Se yitabye Imana ari bwo avuga ko atangiye gutegura ibikorwa bikomeye mu muziki no kumwitaho, bimusubiza inyuma.

Yagize ati “2022 ntabwo yambaniye muri gahunda zanjye z’ubuzima. Nagombaga kwagura ibikorwa byanjye bya The Mane, ariko Imana yisubiza umubyeyi wanjye. Yambereye umubyeyi mwiza, kandi yaranshyigikiye mu bikorwa byanjye. Imana ikomeze kumutuza aheza.”

Bad Rama avuga ko muri uriya mwaka ari nabwo yatangije ibiganiro ku rubuga rwa ‘Podcast’ rutari rumenyerewe cyane mu Rwanda.

Kuri we, ni igitego yatsinze mu kugaragaza ko gucuruza umuziki no kwamamaza ibikorwa byawo bikwiye kurenga kubikorera ku rubuga rwa Youtube, Spotify n’ahandi.

Ati “Imana ishimwe ko nabashije kwereka abanyarwanda icyo nshoboye. Ndamutse mvuze ko ari njye muntu wa mbere mu Rwanda watangije ‘Podcast’ sinaba mbeshye. Twayihaye Abanyarwanda, rero nishimira ko yatanze umusaruro.”

Yagiye akora ibiganiro n’abahanzi bagahishura byinshi ku buzima bw’abo. Kandi avuga ko aho agereye muri Amerika agiye kugarura ibiganiro yanyuzagamo kuri Podcast

Ibiganiro bizajya bikorerwa muri Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Bad Rama yabwiye InyaRwanda ko akimara gusubira muri Amerika, byamusabye kongera kwisuganya, anavugurura studio yo mu Rwanda yakoreragamo ibiganiro bya Podcast kandi irimurwa. Cyo kimwe na studio azajya akorera ibiganiro muri Amerika.

Uyu mugabo avuga ko mu minsi ya vuba batangira gutambutsa ibiganiro kuri Podcast byakorewe mu Rwanda no muri Amerika.

Ati “Namaze kubona abakozi tuzakorana buri kimwe. Abantu bazajya babona ibiganiro byo mu Rwanda ndetse no muri Amerika. Urumva aha hose bisaba imbaraga za buri umwe, ikipe wizeye, ibikoresho bigezweho n’ibindi bigufasha mu kazi.”

Bad Rama avuga ko iriya Podcast yayitangije mu rwego rwo kugaragza ubuzima abahanzi babayemo, burenze ubwo abantu babona mu ndirimbo.

Ibiganiro byinshi yagiye abikora ari kumwe n’umuhanzi Rafiki wamaze gutangiza iye, nyuma y’uko Bad Rama agiye muri Amerika.


Yatangije The Mane Entertainment Hub bigizwemo uruhare na The Ben

Bad Rama yavuze ko akigera muri Amerika yatekereje uburyo yakagura The Mane ikagira ishami ry’ayo muri kiriya gihugu, mu rwego rwo gutangira gukora ibikorwa biri ku rwego mpuzamahanga.

Avuga ko umwe mu bantu baganiriye kuri uyu mushinga ari Mugisha Benjamin [The Ben] wamushyigikiye, kandi amubwira ko yiteguye gukorera ibikorwa bye muri The Mane.

Ati “The Ben ndamushimira cyane, kuko yaramfashije mu gushyira mu bikorwa iki gitekerezo. Ambwira ko nawe bizamufasha mu bikorwa bye by’umuziki. Kandi si we gusa bizagiraho ingaruka nziza, kuko buri muhanzi, ukora filime n’abandi bazatugana.”

Bad Rama yavuze ko nta muhanzi bazagirana imikorere mu ishami rya The Mane muri Amerika, ahubwo bazajya bagirana amasezerano y’akazi asanzwe.

Ati “Dushobora kugirana amasezerano yo kumukorera album, kuyamamaza mu itangazamakuru, kuyicuruza ku mbuga zitandukanye, kumuhuza n’abandi bahanzi. Urumva ko ari amasezerano asanzwe, ariko ntiwavuga ko ari umuhanzi uzaba warasinye muri The Mane.”

Uyu mugabo yavuze ko ashaka gushyira imbaraga mu gutunganya cyane indirimbo ndetse na filime by’abantu banyuranye, kuko abona ariho Isi iri kugana.

Avuga ko kuba muri Amerika bamwaguye, kuko yasanze studio z’aho zihuza imbaraga, ku buryo umuhanzi umwe yazikoreramo, kandi buri studio igafata inyungu yayo.

Bad Rama avuga ko tariki 27 Kanama 2023 ari bwo bazakora umuhango wo kumurika ku mugaragaro iri shami rya The Mane muri Amerika, uzabera mu Mujyi wa Phoenix usanzwe utuyemo abahanzi nka Meddy, Scillah, Emmy n’abandi.

Kuva mu 2019, uyu mugabo yumvikanye cyane mu itangazamakuru avuga ko ashaka gutangiza ibikorwa bye muri kiriya gihugu ariko yagiye ahura n’inzitizi.

Ati “Muri Gicurasi 2023 nibwo numvise igihe kigeza cyo gutangira kuhakorera. Ibyo dukora bisaba gukorana n’abandi. Ntabwo nakwirengagiza ko ibi byose dukora biva muri Amerika.”

Akomeza ati “Ntabwo tuzongera gukora ‘Label’ nk’uko byari bisanzwe, ahubwo izajya ifasha buri wese. Uwo ari we wese yemerewe kuzana igitekerezo cye. Hano muri Amerika ‘studio’ zishobora gukorana ari eshanu.”

Bad Rama avuga ko agiye gutangira ibikorwa bya The Mane afatanyije na Producer Cedru usanzwe ukora indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amashusho ndetse na Producer Dyton ukora indirimbo z’abahanzi mu buryo bwa ‘Audio’.

Dyton yize umuziki muri Tanzania nyuma yerekeza muri California akomeza amasomo y’umuziki. Hari indirimbo yigeze gukorera Gaby Kamanzi.

Bad Rama anashima cyane Producer Lick Lick kuko yamubahaye hafi, kandi yumva neza igitekerezo cye cyo gutangiza ishami rya The Mane muri Amerika.

Ati “Yamfashije mu bijyanye no kubona ibikoresho byiza byo gukoresha. Ndamushimiye cyane.”

Bad Rama yashimye The Ben washyigikiye igitekerezo cyo gutangiza The Mane Entertainment Hub
Bad Rama yavuze ko ashaka gushyira ibikorwa bye ku rwego Mpuzamahanga 

Bad Rama yishimira umusaruro Podcast yatanze, akizeza ibiganiro bizajya bifatirwa mu Rwanda no muri Amerika 

Bad yavuze ko batazongera kugirana amasezerano n'umuhanzi yo kumufasha, aho bazajya bagirana amasezerano bitewe n'ibyo bagiye gukorana Binyuze kuri Don Podcast, Bad Rama yagiranye ibiganiro n'abarimo Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi


Rafiki niwe wafashaga Bad Rama mu biganiro byatambukaga kuri Podcast, muri 
iki gihe yashinze iye
 

Umunyamideli Keza ari mu batanze ikiganiro kuri The Don Podcast

Kenny Sol na Okkama ubwo baganiraga na Bad Rama na Rafiki

KANDA HANO UREBE KIMWE MU BIGANIRO BYATAMBUTSE KURI PODCAST YA THE MANE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND