Imyaka irenga 10 ari mu ruganda rw’umuziki Mupenda Ramadhan wamenye nka Bad Rama, ayisobanura nk’urugendo rwiza rwatumye yaguka mu ishoramari rye, ariko kandi afasha abahanzi bo mu Rwanda no kuyindi migabane kugaragaza impano zabo.
Yumvikanisha ko nk’ubundi bushabitsi bwose, umuziki
bisaba gushora kandi ukagenzura buri kimwe, rimwe ukunguka amafaranga cyangwa
se ugahomba.
Ntabifata nko guhomba mu bundi bushabitsi, kuko kuva
cyera yakuze ashaka gushyira itafari mu muziki, yaba uwo mu Rwanda cyangwa se
mu muhanga.
Uyu mugabo niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya
muziki ya The Mane, ifite ibice bitandukanye birimo ikibanda ku gukora umuziki,
filime n’ibindi. Yagiye anagira uruhare mu gutegura ibitaramo byinshi byatanze
ibyishimo ku baturage.
Inzu ye ya The Mane yafashije benshi mu bahanzi barimo
Safi Madiba, Queen Cha, Calvin Mbanda, Marina n’abandi.
Yanakorewemo filime zinyuranye, kandi baherutse no
gutangiza umushinga mugari wa ‘The Don Podcast’ yanyuzagaho ibiganiro
bishamikiye ku myidagaduro.
Mu 2022, ni bwo Bad Rama yabonye ibyangombwa bimwerera
gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuturage.
Ni nyuma y’uko kuva mu 2019 yagiye ajya muri iki
gihugu cy’igihangange ku Isi, akahakorera ibikorwa binyuranye, ariko yari
atarabona uburenganzira.
2022
wabaye umwaka urura kandi mwiza
Mu kiganiro na InyaRwanda, Bad Rama yavuze ko umwaka
2022 utamugendekenye neza nk’uko yabyifuzaga, kuko yapfushije Se.
Avuga ko yahuye n’agahinda gakabije, kuko Se yitabye
Imana ari bwo avuga ko atangiye gutegura ibikorwa bikomeye mu muziki no
kumwitaho, bimusubiza inyuma.
Yagize ati “2022 ntabwo yambaniye muri gahunda zanjye
z’ubuzima. Nagombaga kwagura ibikorwa byanjye bya The Mane, ariko Imana
yisubiza umubyeyi wanjye. Yambereye umubyeyi mwiza, kandi yaranshyigikiye mu
bikorwa byanjye. Imana ikomeze kumutuza aheza.”
Bad Rama avuga ko muri uriya mwaka ari nabwo yatangije
ibiganiro ku rubuga rwa ‘Podcast’ rutari rumenyerewe cyane mu Rwanda.
Kuri we, ni igitego yatsinze mu kugaragaza ko gucuruza
umuziki no kwamamaza ibikorwa byawo bikwiye kurenga kubikorera ku rubuga rwa
Youtube, Spotify n’ahandi.
Ati “Imana ishimwe ko nabashije kwereka abanyarwanda
icyo nshoboye. Ndamutse mvuze ko ari njye muntu wa mbere mu Rwanda watangije
‘Podcast’ sinaba mbeshye. Twayihaye Abanyarwanda, rero nishimira ko yatanze
umusaruro.”
Yagiye akora ibiganiro n’abahanzi bagahishura byinshi
ku buzima bw’abo. Kandi avuga ko aho agereye muri Amerika agiye kugarura ibiganiro
yanyuzagamo kuri Podcast
Ibiganiro
bizajya bikorerwa muri Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Bad Rama yabwiye InyaRwanda ko akimara gusubira muri
Amerika, byamusabye kongera kwisuganya, anavugurura studio yo mu Rwanda
yakoreragamo ibiganiro bya Podcast kandi irimurwa. Cyo kimwe na studio azajya
akorera ibiganiro muri Amerika.
Uyu mugabo avuga ko mu minsi ya vuba batangira gutambutsa
ibiganiro kuri Podcast byakorewe mu Rwanda no muri Amerika.
Ati “Namaze kubona abakozi tuzakorana buri kimwe.
Abantu bazajya babona ibiganiro byo mu Rwanda ndetse no muri Amerika. Urumva
aha hose bisaba imbaraga za buri umwe, ikipe wizeye, ibikoresho bigezweho
n’ibindi bigufasha mu kazi.”
Bad Rama avuga ko iriya Podcast yayitangije mu rwego
rwo kugaragza ubuzima abahanzi babayemo, burenze ubwo abantu babona mu
ndirimbo.
Ibiganiro byinshi yagiye abikora ari kumwe n’umuhanzi
Rafiki wamaze gutangiza iye, nyuma y’uko Bad Rama agiye muri Amerika.
Yatangije
The Mane Entertainment Hub bigizwemo uruhare na The Ben
Bad Rama yavuze ko akigera muri Amerika yatekereje
uburyo yakagura The Mane ikagira ishami ry’ayo muri kiriya gihugu, mu rwego rwo
gutangira gukora ibikorwa biri ku rwego mpuzamahanga.
Avuga ko umwe mu bantu baganiriye kuri uyu mushinga
ari Mugisha Benjamin [The Ben] wamushyigikiye, kandi amubwira ko yiteguye
gukorera ibikorwa bye muri The Mane.
Ati “The Ben ndamushimira cyane, kuko yaramfashije mu
gushyira mu bikorwa iki gitekerezo. Ambwira ko nawe bizamufasha mu bikorwa bye
by’umuziki. Kandi si we gusa bizagiraho ingaruka nziza, kuko buri muhanzi,
ukora filime n’abandi bazatugana.”
Bad Rama yavuze ko nta muhanzi bazagirana imikorere mu
ishami rya The Mane muri Amerika, ahubwo bazajya bagirana amasezerano y’akazi
asanzwe.
Ati “Dushobora kugirana amasezerano yo kumukorera
album, kuyamamaza mu itangazamakuru, kuyicuruza ku mbuga zitandukanye, kumuhuza
n’abandi bahanzi. Urumva ko ari amasezerano asanzwe, ariko ntiwavuga ko ari
umuhanzi uzaba warasinye muri The Mane.”
Uyu mugabo yavuze ko ashaka gushyira imbaraga mu
gutunganya cyane indirimbo ndetse na filime by’abantu banyuranye, kuko abona
ariho Isi iri kugana.
Avuga ko kuba muri Amerika bamwaguye, kuko yasanze
studio z’aho zihuza imbaraga, ku buryo umuhanzi umwe yazikoreramo, kandi buri
studio igafata inyungu yayo.
Bad Rama avuga ko tariki 27 Kanama 2023 ari bwo
bazakora umuhango wo kumurika ku mugaragaro iri shami rya The Mane muri
Amerika, uzabera mu Mujyi wa Phoenix usanzwe utuyemo abahanzi nka Meddy,
Scillah, Emmy n’abandi.
Kuva mu 2019, uyu mugabo yumvikanye cyane mu
itangazamakuru avuga ko ashaka gutangiza ibikorwa bye muri kiriya gihugu ariko
yagiye ahura n’inzitizi.
Ati “Muri Gicurasi 2023 nibwo numvise igihe kigeza cyo
gutangira kuhakorera. Ibyo dukora bisaba gukorana n’abandi. Ntabwo
nakwirengagiza ko ibi byose dukora biva muri Amerika.”
Akomeza ati “Ntabwo tuzongera gukora ‘Label’ nk’uko
byari bisanzwe, ahubwo izajya ifasha buri wese. Uwo ari we wese yemerewe kuzana
igitekerezo cye. Hano muri Amerika ‘studio’ zishobora gukorana ari eshanu.”
Bad Rama avuga ko agiye gutangira ibikorwa bya The Mane
afatanyije na Producer Cedru usanzwe ukora indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amashusho
ndetse na Producer Dyton ukora indirimbo z’abahanzi mu buryo bwa ‘Audio’.
Dyton yize umuziki muri Tanzania nyuma yerekeza muri
California akomeza amasomo y’umuziki. Hari indirimbo yigeze gukorera Gaby
Kamanzi.
Bad Rama anashima cyane Producer Lick Lick kuko
yamubahaye hafi, kandi yumva neza igitekerezo cye cyo gutangiza ishami rya The
Mane muri Amerika.
Ati “Yamfashije mu bijyanye no kubona ibikoresho byiza
byo gukoresha. Ndamushimiye cyane.”
Bad Rama yashimye The Ben washyigikiye igitekerezo cyo
gutangiza The Mane Entertainment Hub
Bad Rama yavuze ko ashaka gushyira ibikorwa bye ku
rwego Mpuzamahanga
Bad Rama yishimira umusaruro Podcast yatanze, akizeza ibiganiro bizajya bifatirwa mu Rwanda no muri Amerika
Bad yavuze ko batazongera kugirana amasezerano n'umuhanzi yo kumufasha, aho bazajya bagirana amasezerano bitewe n'ibyo bagiye gukorana Binyuze kuri Don Podcast, Bad Rama yagiranye ibiganiro n'abarimo Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi
Rafiki niwe wafashaga Bad Rama mu biganiro
byatambukaga kuri Podcast, muri iki gihe yashinze iye
Umunyamideli Keza ari mu batanze ikiganiro kuri The
Don Podcast
Kenny Sol na Okkama ubwo baganiraga na Bad Rama na Rafiki
KANDA HANO UREBE KIMWE MU BIGANIRO BYATAMBUTSE KURI PODCAST YA THE MANE
TANGA IGITECYEREZO