Ni umwe mu banyarwenya bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba badasiba mu itangazamakuru, biturutse ku nkuru z’urukundo, uburyo yizirika ku ruganda rw’imyidagaduro, kuvuga cyane ku ngingo ziba zigezweho muri Kenya n’ibindi bituma ahangwa ijisho igihe kinini.
Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu bijya kure,
bikanavuga ko n’uburyo yambara mu ruhame, uko yigaragaza ku mbuga nkoranyambaga
biri mu bitembagaza abantu mu bihe bitandukanye.
Ikinyamakuru Ke. Opera News mu myaka ibiri ishize cyo
cyanasohoye inkuru cyavuzemo ko Eric Omondi mu mashuri yisumbuye yambaraga
umwambaro w’ishuri mu buryo busekeje, kandi ko n’uburyo yitwara imbere y’ibyuma
bifata amashusho bituma abantu batamukuraho ijisho.
Ibi ngo ni byo byamufashije gusohoka ku rutonde rw’abanyarwenya
10 bo muri Afurika basetsa cyane. Uyu mugabo yagize igikundiro cyanye nyuma y’uko
atangiye kugaragara mu ruhererekane rw’ibiganiro by’urwenya ‘Churchill’.
Omondi ntiyigeze abura ku rutonde rw’abasakuje mu
mashuri yisumbuye. Kandi benshi mu banyeshuri biganye bakunze kuvuga ko ‘buri
jambo ryose yavugaga ryabaga risekeje’. Bati “Yaba ari mu ishuri cyangwa
adahari, ntiyaburaga ku rutonde’.
Uyu mugabo uherutse kwibaruka umwana w’umukobwa afite
impamyabumenyi ya Kaminuza yakuye muri Daystar University mu itagazamakuru n’itumanaho.
Yayibonye nyuma y’imyaka irindwi yari ishize ari ku
ntebe y’ishuri (2003-2010). Ibi byaturutse ku kuba yarabuze amafaranga y’ishuri
yasabwaga amashilingi 107,000 ni mu gihe we yari afite amashilingi 24,000.
Yiyandikishije muri iyi Kaminuza hanyuma ajya mu gace
ka Kisumu aho yamaze imyaka ibiri ashakisha amafaranga y’ishuri abona kugaruka
muri Kaminuza.
Omondi akigaruka muri iyi Kaminuza yatorewe kuba
Umuyobozi w’abanyeshuri Wungirije bimufasha kubona buruse yigiyeyo
kugeza asoje amasomo ye.
Hari ibinyamakuru bivuga ko uyu mugabo muri iki gihe
afite umutungo uri hagati y’amashilingi Miliyoni 30 n’amashilingi Miliyoni 350.
Mu bihe bitandukanye yakunze kugaragaza uburyo
yihebeye umupira w’amaguru, kandi ni umufana w’imbere w’ikipe ya Manchester
United yo mu Bwongereza.
Mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana avuga ko
afatira urugero ku munyarwenya Will Smith wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
ku buryo yifuza gutera ikirenge mu cye.
Kuri ubu ari myiteguro yo kuza gutaramira mu Mujyi wa
Kigali binyuze mu gitaramo cya Seka Live kizaba ku wa 29 Kanama 2023 muri Camp
Kigali.
Amaze iminsi ari mu byishimo bishibuka ku mukunzi we
Lynne Njihira uherutse kumubyarira umwana w’’umukobwa bise Princess Kyla.
Aherutse kwifashisha umuyoboro we wa Youtube atangaza
ko umuntu ushaka kureba umukobwa we agomba kumwishyura amashilingi Miliyoni 50.
Umwaka wa 2022 wagendekeye nabi Eric Omondi, kuko ari
bwo umugore we yagize ibibazo bituma inda yari atwite ivamo.
Omondi yaherukaga i Kigali, ku wa 29 Ukuboza 2023. Mu
2019 nabwo yataramiye Kigali binyuze muri Seka Live.
Uyu mugabo ni umunya-Kenya ukunze kugaragara kuri Televiziyo
zitandukanye. Ni umunyarwenya w’umukozi udakunda kwitwa ‘ususurutsa abandi ahubwo
avuga ko ari umuganga’.
Uyu mugabo akunze kurangwa n’ibikorwa bitungura
benshi, ajya anyuzamo akambara ubusa, agaterana amagambo n’umukunzi we n’ibindi
byinshi bituma buri gihe akurikirwa.
Yigeze gukora akazi kuri Televiziyo NTV. Umunsi umwe
yigeze kuvuga ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri yakoze inkuru imwe abwirwa ko
atari umukozi mwiza kandi ko atujuje ibyo Televiziyo yari ikeneye.
Nyuma y’umwaka umwe yabonye akazi kuri KTN akora
ikiganiro cy’urwenya ‘Hawaya’. Avuga ko igihe yamaze kuri KTN yatumye arushaho
kwiyungura ubumenyi mu mwuga we wo gutera urwenya.
Omondi yakunze kwifashishwa cyane mu bitaramo bya Seka
Live biba buri kwezi
Omondi ni umufana ukomeye w’ikipe ya Machenster United
yo mu Bwongereza
Omondi yagiye afungwa bya hato na hato kubera kutemeranya na bimwe mu bikorerwa muri Kenya
TANGA IGITECYEREZO