RFL
Kigali

Premier League: Manchester United yacitse Wolverhampton Wanderers

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/08/2023 23:18
0


Ikipe ya Manchester United bigoranye yatsinze Wolverhampton Wanderers mu mukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.



Uyu ni umukino wabaye kuri uyu wa mbere taliki 14 Kanama saa tatu z'ijoro. Manchester United niyo yari yawakiriye ku kibuga Old Trafford.

Abakinnyi 11 ba Manchester United babanje mu kibuga:Onana, Wan-Bissaka, Varane, Martinez, Shaw, Casemiro, Mount, Antony, Bruno Fernandes, Garnacho na Rashford.

Abakinnyi 11 ba Wolves babanje mu kibuga: Jose Sa, Ait-Nouri, Semedo, Dawson, Kilman, Lemina, Gomes, Nunes, Sarabia, Neto ndetse na Cunha.

Umukino watangiye ukinirwa mu kibuga hagati gusa Wolves ikanyuzamo igashaka gutungurana. 

Ku munota wa 10 Manchester United yashoboraga kuba yafunguye amazamu ku mupira mwiza Antony yari ahaye Marcus Rashford ariko umuzamu wa Wolves aratabara.

Manchester United yakomeje gukina icungira ku kwirukankana imipira ariko ba myugariro ba Wolves bakaba maso.

Kuwa 26 Matheus Cunha wa Wolves yazamukanye umupira mu kibuga hagati agenda acenga ahereza umupira Pablo Sarabia imbere y'izamu arekura ishoti riremeye gusa ku bw'amahirwe macye rinyura impande y'izamu gato.

Ikipe ya Wolverhampton Wanderers yakomeje gushaka aho imenera ngo ishake igitego, ku wa 34 Pedro Neto yarekuye ishoti ariko rinyura impande y'izamu gato.

Mu minota 36 Manchester United yabaye nk'iriye Amavubi maze itangira gusatira cyane ndetse binashoboka ko yabona penariti aho Nelson Semedo yakojeje intoki ku mupira ari mu rubuga rw'mahina ariko umusifuzi arasanza.

Igice cyabere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. 

Igice cya kabiri cyatangiye Wolves ariyo gusatira cyane dore ko ku munota wa 46 gusa bari bamaze kubona koroneri nubwo nta cyavuyemo.

Mu minota 50 Manchester United yongeye kwatsa umuriro imbere y'izamu rya Wolves abakinnyi barimo Marcus Rashford na Antony barekura amashoti ariko Jose Sa agakora akazi gakomeye ayakuramo.

Wolverhampton Wanderers niyo yakomeje kwiharira umukino gusa yagera imbere y'izamu igapfusha ubusa amahirwe.

Ba rutahizamu ba Wolves barimo Neto bakomeje kubona imipira myiza imbere y'izamu rya Manchester United ariko gutereka mu nshundura biranga.

Kuwa 75 Manchester United yatanze ikosora ifungura amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Rafael Varane ahawe umupira na Wan-Bissaka.

Nyuma yo kubona igitego Manchester United yagerageje kuyobora umukino ndetse inongera kubona ibundi buryo bwashoboraga no kuvamo ibitego.

Mu minota ya nyuma y'umukino Wolverhampton Wanderers yasatiriye cyane ariko Onana wa Manchester United aba ibamba. 

Umukino warangiye Manchester United ariyo yegukanye amanota 3 itsinze igitego 1-0.


Raphael Varane yishimira igitego yatsinze 


Manchester United yatsinze Wolverhampton Wanderers mu buryo bugoranye











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND