Yicaye mu nzozi ze! Ibyaranze ubwana bw'Umunyarwenya Dogiteri Nsabi

Cinema - 15/08/2023 9:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Yicaye mu nzozi ze! Ibyaranze ubwana bw'Umunyarwenya Dogiteri Nsabi

Umunyarwenya Eric Nsabimana wamenyekanye nka Dogiteri Nsabi mu gutera urwenya agakundwa n’imbaga y’abanyarwanda ndetse n’abandi bo hanze y’Igihugu, yicaye mu nzozi yarotaga akiri muto, ndetse ari kwaguka umunsi ku munsi.

Dogiteri Nsabi umunyarwenya usetsa cyane, yamenyekanye muri Dogiteri Nsabi Comedy, Killer man empire, Ivuko series, Fine media Tv, n’izindi. Yatangaje ibyamuranze mu bwana bwe birimo guhuruza imbaga bitewe no gusetsa kwe.

Ukimureba mu maso, ukareba imyambarire ye, uburyo agenda mu gihe akina, biguhatira guseka atarakina cyangwa ngo agire icyo avuga.

Uyu musore ukiri muto yatangaje ko yakuze yiyumvamo kuzaba icyamamare ndetse akaba umuntu wakijijwe n’impano ye, dore ko akiri muto yahoranaga urwenya, benshi bakifuza kumwicara iruhande igihe cyose.

Yatangaje ko yakuze azi byinshi kandi yabyaza umusaruro, ariko bikarangira impano yo gusetsa no gukina filime imuganjije, ibindi bikaburizwamo, nawe akabona ko urwenya rukwiye kumubera akazi ka buri munsi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Dogiteri Nsabi yatangaje ko akiri mu mashuri yisumbuye, yakunze kugana ama karabu (clubs) akina amakinamico n’ibindi, atangira kwagura impano ye buhoro buhoro, kugeza ubwo yigaruriye imitima ya benshi kubera kubasetsa.

Mu gihe cy’icorezo cya Covid19, uyu musore yakoze aka videwo gato yasuwe n’umukobwa akanga gutaha yitwaje guma mu rugo, Dogiteri akarira cyane amubwira ngo atahe, ariko umukobwa agakomeza kwanga gutaha.

Iyi videwo niyo ya mbere yakunzwe cyane maze imuhuza na benshi barimo n’itangazamakuru, n’abandi.

Ubwo yasobanuraga ibyishimo yagize kubera iyi videwo, yagize ati “Byari bimeze nk’ubukwe kuri njye, byasaga no gushaka umugore! Narishimye niha intego yo gukora cyane kugira ngo ngere mu nzozi zanjye, benshi bamenye ibyo nshoboye, mbikore kinyamwuga ".

Avuga ko yatangiye kugira icyizere kurutaho, ubwo yabonaga benshi batangiye kumenya icyo ashoboye, ndetse ashimishwa no kubona benshi mu bantu bazwi ku mbuga nkoranyambaga, bakunda ibyo yakoze, bamwe bafite aho bahuriye n’impano ye, nk’abakinnyi ba filimi.

Yasobanuye byinshi ku myambarire isetsa benshi imuranga, avuga ko imyambarire ijyana n’akazi k’umuntu akora, avuga ko kandi kuba umunyarwenya bisaba no kwambara imyenda itanga urwenya yo ubwayo ku bagukurikiye.

Umunyarwenya Dogiteri Nsabi w’imyaka 25, yatangaje ko afite byinshi ari gutegura bizashimisha abakunzi be birimo kubaha urwenya rwinshi ariko rutanga n’inyigisho, ndetse ko azakomeza gutangaza n'indi mishinga ye mishya azashyira ahagaragara.

Ubwo yagarukaga ku rwego agezeho akabya inzozi ze yavuze ko inzozi ze zarenze kugerwaho zikikuba kenshi, ndetse akaba ari mu bantu bishimiye ubuzima barimo, nubwo mu Isi ntawubura ibimubabaza. 

Avuka ko yarotaga kuzabaho ubuzima akunze, atirenganya cyangwa ngo abeho mu gahinda. Yaize ati “Ndi gukunda ubuzima mbayeho, bwo nifuzaga kubaho, ubwo narotaga kubaho ndetse bwarenze kuba inzozi, zikuba inshuro zirenze ebyiri ".

Asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira no gukunda ibyo akora kuko inkunga bamugaragariza ituma yaguka mu kazi ke ka buri munsi.


Uyu munyarwenya yakuranye impano nyinshi ariko iyo gusetsa iramuganza


Ukimubona uko areba, uko yambara, uko avuga, biguhatira guseka 


Ashimira abakunzi be bakomeza kumuba hafi, bagashyigikira ibikorwa bye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...