Kigali

Akari ku mutima wa Diamond nyuma yo guhura na Perezida Kagame

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:15/08/2023 6:25
0


Diamond Platnumz yashimiye Perezida Paul Kagame kubwo kwitabira igitaramo cye anamushimira kandi ku ruhare rwiza agira mu miyoborere myiza ishingiye ku rubyiruko.



Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yakoreye igitaramo mu nyubako ya BK Arena yahoze ari inzozi ze ndetse biba umugisha udasanzwe kuri we nyuma y'uko Perezida Paul Kagame yitabiriye igitaramo cye.

Ni igitaramo cyabaye hafungurwa ku mugaragaro iserukiramuco rya African Giant ririmo kubera mu Rwanda hizihizwa n'imyaka 20 ishize Masai Ujiri ashinze iri serukiramuco.

Nyuma yo kuririmba, Diamond yasabye Masai ko yamuhuza na Perezida Kagame  akamusuzuhuza nk'umuntu aha icyubahiro kandi akaba ari ishema guhura na Perezida Paul Kagame.

Nubwo yasubiye muri Tanzania igicuku kinishye, Diamond yajyanye ibyishimo dore ko yageze muri Tanzania agitekereza ku byiza yabonye mu gihugu cy'u Rwanda.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Diamond Platnumz yashimiye Kagame kuba yitabiriye igitaramo cye ndetse anavuga ko ari urugero rwiza rw'umuyobozi ubereye Afurika yunga mu rya Masai n'itsinda ryose ritegura African Giants ryahaye umupira Perezida Kagame bavuga ko ariwe gihangange cya Africa.

Diamond yagize ati "Uretse kugira gahunda ihamye, ariko urukundo ukunda urubyiruko no kwiyemeza guteza imbere ubuhanzi na siporo byagaragaye ubwo wazaga kwifatanya natwe ejo. Ubushake bwawe mu guteza imbere umuco n'ubuhanzi birashimishije."

Diamond yashimiye Perezida Kagame ku mubano mwiza ibihugu bya Tanzania n'u Rwanda bifitanye neza ndetse amwizeza ko uyu mubano uzakomeza kuba mwiza mu mikoranire y'uburyo bwose.

Diamond ati "Ndabashimira uburyo mwakira ababagana ndetse no gushyiraho uburyo bwiza bw'ubufatanye mu iterambere. Tuzakomeza guteza imbere umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi, umuziki wacu ndetse na siporo. Afurika irakwishimira."

Diamond Platnumz ubu ari mu gihugu cya Tanzania nyuma yo kuva mu Rwanda mu ijoro agiye gukora ibikorwa bye harimo no kwitegura igitaramo azakorera muri USA mu mpera z'iki cyumweru.

Mu mpera z'iki cyumweru twatangiye kandi, nibwo iri serukiramuco rya African Giants rizasozwa mu birori bizaririmbamo abahanzi barimo Bruce Melodie, Tiwa Savage ndetse na Davido wigeze guhura na Kagame nawe agatangaza ko aricyo kintu cyamushimishije kuva yatangira gukora umuziki.


Perezida Kagame yahwe umupira nk'ikirango cy'uko ariwe Gihangange cya Africa.


Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cyo gufungura ku mugaragaro iserukiramuco rya African Giants.


Diamond Platnumz yishimiye guhura na Perezida Kagame.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND