RFL
Kigali

Akari ku mutima wa Josh Ishimwe uririmbye inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe imbere y'abarimo Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/08/2023 15:40
0


Josh Ishimwe ukunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘Yezu wanjye’ na ‘Reka Ndate Imana Data’ yasubiyemo, yasazwe n’ibishimo nyuma yo kuririmba inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe imbere y'abanyacyubahiro barimo Madamu Jeannette Kagame.



Josh Ishimwe ni umutaramyi ugezweho muri iyi minsi, akaba yarihebeye umuziki uhimbaza Imana mu njyana Gakondo. Ni umukristo mu Itorero rya ADEPR, ariko inganzo ye iryohera cyane abo mu matorero n’amadini atandukanye arimo na Kiliziya Gatolika.

Uyu musore w’imyaka 22 uherutse kongera uburyohe mu ndirimbo “Sinogenda Ntashimye”, yaciye agahigo mu muziki wa Gospel aho yabashije kuririmba inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe imbere y’Umufasha w’Umukuru w’Igihugu Madamu Jeannette Kagame.

Kuwa Gatanu tariki 11 Kanama 2023, Josh Ishimwe yaririmbye mu isozwa ry’igiterane All Women Together (AWT2023) gitegurwa na Women Foundation Ministries yashinzwe ndetse iyoborwa na Apotre Mignonne Kabera uzwiho gushyigikira cyane abaramyi.

Ni igiterane cyabereye muri Kigali Convention Center, kitabirwa n’abagore barenga 5,000. Madamu Jeannette Kagame wari Umushyitsi Mukuru, yagaragaye yizihiwe cyane mu ndirimbo “Reka Ndate Imana Data” yaririmbwe n’abaririmbyi bari barangajwe imbere na Josh Ishimwe.

KANDA HANO UGURE ITIKE Y'IGITARAMO CYA JOSH ISHIMWE

Madamu Jeannete Kagame yabyinnye iyi ndirimbo ari kumwe na Apotre Mignonne Kabera na Sinach wo muri Nigeria ufatwa nka nimero ya mbere muri Afrika mu bahanzikazi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Babyinnye iyi ndirimbo banayiririmba ijambo ku rindi.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abagore bitabiriye iki giterane ko “ubwo u Rwanda rufite ba nyampinga bangana namwe turahirwa". Yashimye Women Foundation Ministries, ababwira ko ibikorwa byabo "bifite uruhare rukomeye mu mibereho myiza n’iterambere ry’umuryango nyarwanda". 

Yavuze ko iyo wubatse ubushobozi bw’umugore uba wubatse umuryango bityo ukaba uteje imbere igihugu. Ati “Ubutumwa mutanga busubiza imwe mu mirongo ngenderwaho y’igihugu. Ntako bisa gusoreza umunsi mu iteraniro nk’iri ry’abategarugori babereye Imana, bareye u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko “Intego nyamukuru y’ubuzima bwacu ikwiye kuba urukundo". Ati "Urukundo ruturange muri byose twange ikibi, duharanire kubaka aho gusenya maze tube rya tabaza rimurikira bose rikanirukana umwijima. Yohana 4:16 Haravuga ngo ‘Imana ni urukundo, urukundo niryo shingiro rya byose, bityo tugomba kubiharanira nkuko Bibiliya ibidutoza.”

Ku cyumweru tariki 13 Kanama 2023, Josh Ishimwe yongeye kugirirwa umugisha wo kuririmba imbere ya Madamu Jeannette Kagame. Hari mu masengesho yo gusengera igihugu cy'u Rwanda, yabereye muri Kigali Serena Hotel, akaba ahuza urubyiruko ruri mu nzego z’ubuyobozi.

Aya masengesho azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast, yitabiriwe n’abagera kuri 400 biganjemo urubyiruko. Insanganyamatsiko yayo yari “Abayobozi bato no kurera muri iyi Minsi’ bisobanuye "Young leaders and parenting today", ikaba iboneka mu Imigani 127: 3-5.


Josh Ishimwe witegura gukora igitaramo cye cya mbere arashima Imana ikomeje kumwiyereka

Mu bitabiriye aya masengesho ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, harimo: Madamu Jeannette Kagame wari Umushyitsi Mukuru, Ange Kagame, Bertrand Ndengeyingoma, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude;

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Aline Gahongayire, Lt Col Simon Kabera, Atome/Gasumuni, Producer Ishimwe Clement, Lucky Nzeyimana, Pamela Mudakikwa, Ingabire Egidie Bibio wa Televiziyo Rwanda, Mutesi Scovia, Sandrine Isheja, n’abandi.

Abahanzi baririmbye muri aya masegesho bari bayobowe na Josh Ishimwe – niwe wateraga indirimbo. Ubwo Madamu Jeannette Kagame yinjiraga, yasanze barimo kuririmba indirimbo “Inkovu z’urukundo” y'umuramyi Aime Uwimana ukunzwe bikomeye mu ndirimbo "Muririmbire Uwiteka".

Josh Ishimwe n'aba baririmbyi baririmbye indirimbo zitandukanye, iteraniro ryose ririzihirwa cyane. Mu zo baririmbye harimo "Inkingi Negamiye", "Imana iraduteturuye", "Reka Ndate Imana Data", "Rumuri Rutazima", zose zikaba zarasubiwemo na Josh Ishimwe mu mudiho wa Kinyarwanda.

Madamu Jeannette Kagame yahaye impanuro abitabiriye aya masengesho yateguwe na Rwanda Leaders Fellowship. Ati “Igaburo ry’uyu munsi, si iritunga umubiri gusa ahubwo riragaburira umutima nama n’umutima-Mana, mu gihe tukiri ku Isi kuko ari byo bitegura ijuru tutabonesha amaso yacu.”

Yakomeje avuga ko ibanga ryatuma abana babo babo abatsinzi, ni ukwita ku burere bwabo, kandi butangirira mu muryango. Ati “ Bitangirira mu rugo n’ubushobozi bw’umubyeyi bwo gufasha abana be kumenya ibyo bakeneye kumenya ku Isi ndetse n’uko Imana yabaremye mu ishusho yayo".

Yunzemo ko "Niba mushaka ko abana banyu baba abatsinzi, ba umutsinzi wowe ubwawe. Niba ushaka ko abana bawe barangwa n’ibyishimo, banza wishime wowe ubwawe.”

Josh Ishimwe yavuze ko yanejejwe no kuririmba imbere y’abanyacyubahiro barimo Madamu Jeannette Kagame. Ati “Byankoze ku mutima. Byari ibyishimo kuririmba imbere y’umubyeyi wacu First Lady ndetse na Apostle Mignonne na Sinach, ntibyari ibisanzwe pee”.

Aganira na InyaRwanda, Josh Ishimwe yavuze ko Ijambo rimwe yabwira Madamu Jeannette Kagame wagaragaye yaryohewe cyane n'umuziki we, ni uko amukunda cyane bitewe n’ubumuntu agira. Ati “Ijambo rimwe namubwira ni uko mukunda, ni umubyeyi mwiza wuje ubumuntu”.

Josh Ishimwe afite igitaramo mu mpera z’iki cyumweru - ni cyo cya mbere azaba akoze, akaba azataramana n’abakunzi be. Ni igitaramo yise “Ibisingizo bya Nyiribiremwa” kizaba ku Cyumweru tariki 20/08/2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba azahurira ku rubyiniro na Alarm Ministries na Chorale Christus Regnat yamamaye muri Kiliziya Gatolika. Ati “Ni iby’icyubahiro kuri njye kuzahurira ku rubyiniro (Stage) n’aba bakozi b’Imana.”


Madamu Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kwita ku burere bw'abana babo

Alarm Ministries bamamaye mu ndirimbo zirimo nka Songa Mbele, Hariho impamvu n'izindi zitandukanye. Ni mu gihe Chorale Christus Regnat ari korali imaze kuba ubukombe mu makorali ya Kiliziya Gatolika ikaba ibarizwa muri Paruwasi Regina Pacis/Remera.

Kwinjira muri iki gitaramo Josh Ishimwe yise "Ibisingizo bya Nyiribiremwa", ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu myanya y'imbere, 15,000 Frw muri VIP ndetse na 20,000 Frw muri VVIP. Ameza y'abantu batanu ni 250,000 Frw, bivuze ko umuntu umwe ari 50,000 Frw.

Amatike ari kuboneka ku Isomero rya Regina Pacis, Zion Temple Gatenga, Bethesda Holy Church Gisozi, Sainte Famille, EAR Remera, Camelia (CHIC). Kuri Momo ni *182*8*1*604473#. Ushobora no kugura itike kuri interineti unyuze kuri www.eventixr.com. Ukeneye ko bayikugezaho aho uri wahamagara nimero: 0782051627.

Josh Ishimwe aherutse kubwira InyaRwanda ko muri iki gitaramo ari gutegura hazabonekamo ibyishimo bidasanzwe no gutaramira Imana, ndetse akaririmbira abakunzi be imbona nkubone bagafatanya kuramya Nyagasani.

Yagize ati “Ni ukuri Imana izatugirira neza, kandi tuzayitaramira bitinde”. Ararikira abakunzi b’ibihangano bye kuzaza ari benshi bagafatanya kuramya no gusingiza Imana binyuze mu ndirimbo.

Uyu musore yanyuze mu matsinda atandukanye y’abaramyi ari na ko akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize. Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n’abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

Mu mwaka wa 2021, Josh Ishimwe yabwiye The New Times ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo “mbifashijwemo n’abahanzi nka Yvan Ngenzi”. Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo.

Igitaramo agiye gukora ni cyo azamurikiramo Album ye ya mbere igizwe ahanini n’indirimbo z’abandi bahanzi yasubiyemo ariko akaziha umwihariko w’injyana Gakondo. Avuga ko nyuma y’iki gitaramo, azashyira hanze izindi ndirimbo ziganjemo ize bwite.

Kuri ubu akunzwe cyane mu ndirimbo “Sinogenda Ntashimye” isanzwe ari iy'Abarundi bibumbiye muri Korali Ninahazimana, ikaba yarageze hanze mu 2009. Irakunzwe cyane yaba i Burundi no mu Rwanda. Muri iyi ndirimbo, Josh Ishimwe agira ati “Oya, oya, oya yee sinogenda ntashimye”.


Josh Ishimwe arataramana n'abakunzi be kuri iki cyumweru muri Camp Kigali


Igitaramo "Ibisingizo bya Nyiribiremwa" gitegerezanyijwe amatsiko menshi n'abakunzi b'umuziki usingiza Imana

AMAFOTO YO MU MASENGESHO Y'URUBYIRUKO RURI MU NZEGO Z'UBUYOBOZI


Josh Ishimwe yataramiye abitabiriye aya masengesho


Abarimo Lt Col Simon Kabera n'umufasha we barahagurutse babyinira Imana

Indirimbo "Reka Ndate Imana" ikomeje kumwicazanya n'abakomeye

Lucyman Nzeyimana na Ishimwe Clement mu bitabiriye aya masengesho

Ange Kagame n'umugabo we bari bizihiwe cyane mu ndirimbo zayobowe na Josh Ishimwe

AMAFOTO MU ISOZWA RYA ALL WOMEN TOGETHER YITABIRIWE NA MADAMU JEANNETTE KAGAME MU BIRORI BYARIRIMBWEMO NA JOSH ISHIMWE


Josh Ishimwe yarateye arikirizwa mu gusoza igiterane All Women Together 2023


Ababyeyi barimo Madamu Jeannette Kagame babyiniye Imana mu buryo bukomeye

Ni igiterane cyaririmbyemo icyamamare Sinach wo muri Nigeria

Nyuma y'igiterane bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Madamu Jeannette Kagame

REBA INDIRIMBO "REKA NDATE IMANA DATA" IRI MU ZO JOSH ISHIMWE YARIRIMBYE IMBERE Y'ABARIMO MADAMU JEANNETTE KAGAME


AMAFOTO: Moses Niyonzima - Kigali Today






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND