Ifoto y’amateka y’umunyamuziki Diamond Platnumz ahura na Perezida Kagame iri imbere y’izindi mu ishakiro rya Google, ndetse yahererekanyijwe cyane kuva mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023.
Iyi foto yafatiwe muri kimwe mu byumba bigize inyubako
y’imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Ni nyuma y’uko Diamond yari amaze gutanga ibyishimo ku
rubyiruko rwo mu bihugu 16 bitabiriye iserukiramuco ry’umuryango ‘Giants of
Africa’ bizihiza imyaka 20.
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Jeje’,
yaririmbye inyuma ye hari umurinzi we, umujyanama we Sallam Sk, Masai Ujiri
washinze Giants of Africa, ikipe ngari igira uruhare mu gutegura iri
serukiramuco n’abandi bihereye ijisho uburyo uyu musore wo mu gace ka Tandale
anezeza abanya-Kigali.
Kuri Diamond ni inzozi zabaye impano, kuko yari amaze
imyaka itanu yifuza gutaramira muri iyi nyubako.
Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023, Perezida
Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo azubakwa ikibuga kizwi nka ‘Zaria Court’ giteganyijwe
kuzuzura mu ntangiriro za 2025.
Iki kibuga cya Basketball gihujwe n'ibindi bikorwa
bitandukanye, kuko harimo n'ikibuga cya Tennis, icya Handball n'ibindi.
Cyatangiye kubakwa ahahoze hakorera Ikigo cy’Igihugu
Gishinzwe kwita ku Buzima (RBC) i Remera. Kizaba kirimo hotel y’ibyumba 80,
Restaurants, hazajya habera ibikorwa by’imikino inyuranye, ubucuruzi n’ibindi.
Mu ijambo rye, Masai Ujiri washinze Giants of Africa yavuze ko atewe ishema no kuba hagiye gutangira kubakwa 'Zaria Court'
ashima Perezida Kagame, abafatanyabikorwa, umuryango we n'abandi bagira uruhare mu gutuma
ibikorwa by'umushinga 'Giants of Africa' byihuta mu iterambere.
Masai avuga ko Siporo ikwiye kuba urubuga rwo gusabana
ariko bigahuzwa n'ubushabitsi. Yavuze ko inyubako ya BK Arena ari ikimenyetso
cy'ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, urajwe ishinga no guteza imbere siporo
ndetse n'urubyiryuko.
Yavuze ko iyi nyubako iri mu bihugu bicye ku Isi,
bityo bigaragaza umuyobozi ureba kure. Masai Ujiri avuga ko kubaka ikibuga cya
'Zaria Court' biri mu murongo wo guteza imbere urubyiruko rwiyumvamo impano,
kuzamura urwego rw'ubucuruzi n'ibindi.
Ariko kandi iki kibuga gishobora kujya cyakira imikino
ikomeye ku Isi kandi 'hakavamo inyungu'. Iki kibuga gifunguwe nyuma y'uko kuri
iki Cyumweru, Giants of Africa yafunguye ibibuga bibiri bya Baskteball mu ikigo
Agahozo-Shalom Youth Village.
Masai Ujiri avuga ko ntawashidikanya ko umuziki na Siporo
ari byo bintu bibiri bihuza cyane abantu, kandi bikunzwe- bikagira
uruhare mu mibanire y'abantu.
Uyu mugabo yatanze urugero avuga ko Diamond ariwe
wamusabye ko amuhuza na Perezida Kagame mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru. Ati “Yambwiye
ko ashaka guhura na Perezida Kagame. Bahuye."
Masai yavuze ko Diamond yashimye Perezida Kagame ku bwo
kubaka inyubako nka BK Arena, kuko yamufashije gukabya inzozi yahoranye.
Diamond yabwiye Umukuru w'Igihugu ko yifuje igihe
kinini, ko inyubako nk'iyi yakubakwa muri Tanzania.
Uyu muhanzi aravuga ibi kuko bagenzi be bahaganye mu
muziki nka Burna Boy, Davido, Tiwa Savage, Wizkid n'abandi bamaze guca uduhigo
mu bitaramo bakoreye mu bihugu bitandukanye bifite inyubako nk'iyi ya Arena.
Babikesha imbaraga bashyize mu muziki no kuba barahiriwe n'umuziki wubakiye ku
njyana ya Afrobeat.
Si rimwe, si kabiri Diamond yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko afite igishyika cyo gutaramira
mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera muri Kigali.
Mu 2019, yataramiye bwa mbere i Kigali. Mbere
yo gusubira iwabo, ku wa 17 Kanama 2019 yasuye BK Arena ari kumwe n’umujyanama
we batembera ibice bitandukanye bigize iyi nyubako, maze ageze iwabo abwira
abanya-Tanzania ko yabonye inyubako idasanzwe, kandi yifuza kuyitaramiramo.
Icyo gihe yabwiye uwari Perezida wa Tanzania
kububakira inyubako nk’iyi. Yanditse avuga ko “…Bagenzi bacu bo mu Rwanda
bamaze kubona inyubako ya Arena ya mbere muri Afurika y’Ibisurazuba […]
bambwiye ko yubatswe mu mezi make.”
Mu 2022, habuze gato ngo ataramire i Kigali, ni nyuma
y’uko East Gold Entertainment yari yamutumiye gutaramira Abanyarwanda ku wa 23
Ukuboza 2022 mu gitaramo ‘One People Concert’. Yasubitse iki gitaramo ariko
yizeza ko azongera agataramira abanya-Kigali.
Diamond ari mu banyamuziki b’ikiragano gishya
cy’umuziki bahiriwe. Yubakiye urugendo rw’umuziki we ku njyana ya Bongo Flava,
akaba umwanditsi w’indirimbo, umushabitsi, umubyinnyi kandi agakora ibikorwa
by’urukundo.
Ni we washinze inzu y’umuziki ya Wasafi Record Label,
anafite ibitangazamakuru birimo Wasafi Media. Yaciye agahigo ko kuba umuhanzi
wa mbere wo muri Afurika warebwe n’abantu miliyoni 900 ku rubuga rwa Youtube.
Uyu mugabo yatangiye umuziki mu 2006 ubwo yari afite
imyaka 18 y’amavuko acuruza imyenda, aho amafaranga yagiye akuramo yamushyigikiye
mu gukora indirimbo.
Izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma y’uko mu
2010 asohoye indirimbo ‘Kamwambie’. Mu 2014, yashyizwe mu bahataniye ibihembo
BET Awards.
Diamond afite album zirimo ‘Kamwambie’ yo mu 2010,
Lala Salama yo mu 2012, A Boy from Tandale yo mu 2018 na First of All yo mu
2022. Ntasiba mu itangazamakuru ahanini binyuze mu nkuru z’urukundo avugwaho
n’abagore banyuranye.
Perezida Kagame ari kumwe na Masai Ujiri batangije ibikorwa byo kubaka ibikorwa remezo birimo ibibuga by'imikino na hoteli
Masai Ujiri yatangaje ko Diamond yamusabye kumuhuza na
Perezida Kagame
Masai avuga ko umuziki na Siporo ari byo bintu bibiri
bihuza abantu, kandi bikongera ubusabane
Diamond yashimye Perezida Kagame ku bwo kubaka BK
Arena- Amubwira ko ari inzozi yahoranye zo gutaramira muri iyi nyubako
Masai Ujiri ashima Perezida Kagame ku bw’uruhare mu
muryango ‘Giants of Africa’ yashinze
TANGA IGITECYEREZO