RFL
Kigali

Bamwe mu byamamare nyarwanda bahesheje ishema u Rwanda ku rwego mpuzamahanga-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/08/2023 11:50
2


Mu Rwanda havuka ibyamamare byinshi birimo abaririmbyi, abakinnyi b’umupira w’amaguru n’indi mikino inyuranye, aba bose bakaba bagira uruhare mu guteza imbere igihugu ariko hari bamwe mu bantu b’ibyamamare batazigera bibagirana mu mateka y’abanyarwanda kubera ibendera ry’igihugu bazamuye.



Uru rutonde rw’abantu bo mu byiciro bitandukanye by’imyidagaduro, rugaragaramo abahanzi, abakinnyi na ba Nyampinga bahesheje ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga bagatuma ibendera ry’igihugu cyacu rizamurwa, aha hakaba harimo abari mu Rwanda ndetse n’abakomoka mu Rwanda baba hanze ariko uruhare rwabo mu guhesha ishema u Rwanda rukaba rugaragara.

1. Jimmy Gatete

Uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru wavutse tariki 11 Ukuboza 1982, ntazigera yibagirana mu mitima y’abanyarwanda benshi kubera ubuhanga yagaragaje ubwo yatsindaga ibitego byafashije ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru kugera mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Africa cy’ibihugu (CAN 2004), iyo ikaba ari nayo nshuro rukumbi u Rwanda rwabashije kugera kuri iyo ntera.

2. Disi Dieudonne

Disi Dieudonne wavukiye i Ntyazo mu cyahoze ari Butare tariki 24 Ugushyingo 1980, ni umukinnyi w’umunyarwanda mu mukino wo kwiruka n’amaguru umaze guhesha ishema igihugu kenshi kandi mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye, akaba yaragiye yegukana imidari myinshi nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere. Yatangiye kwigaragaza ubwo yegukanaga umwanya wa 4 mu marushanwa yabereye i Brazzaville muri 2004, hanyuma biba akarusho muri 2005 ubwo yegukanaga umwanya wa mbere mu gusiganwa muri metero 10.000 ndetse n’umwanya wa 3 mu gusiganwa muri metero 5.000, icyo gihe akaba yaratsinze amahanga mu marushanwa yari yabereye i Niamey muri Niger maze ibendera ry’u Rwanda rirazamurwa.

Uyu mwanya wa mbere kandi yaje no kongera kuwegukana mu marushanwa mpuzamahanga yabereye i Marseille mu Bufaransa ndetse n’andi marushanwa mpuzamahanga akomeye yabereye i Beirut muri Libani. Kugeza ubu amaze kwitabira amarushanwa menshi ku rwego mpuzamahanga kandi yagiye yitwara neza muri rusange ahesha ishema u Rwanda anegukana imidari myinshi.

3.  Alpha Rwirangira

 Alpha Rwirangira wavutse tariki 25 Gicurasi 1986, ni umusore w’umuhanzi w’umunyarwanda wamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga ubwo yegukanaga igihembo cy’irushanwa rya Tusker Project Fame ku nshuro ya 3 yari ibaye, icyo gihe akaba yarakuye igihembo muri Kenya maze ahita yamamara mu Rwanda, Kenya, Burundi, Uganda, Tanzania, Sudani n’ahandi hirya no hino muri Afurika, bihesha ishema u Rwanda ku rwego rwo hejuru.

Ibi ntibyaje kurangirira aho kuko uyu muhanzi muri 2011 yaje no kongera kwegukana igihembo gikomeye muri Tusker Project Fame, icyo kikaba ari icy’irushanwa ryahuje abigeze gutsinda muri Tusker Project Fame bose mu cyiswe « Tusker All Stars » maze nabwo yongera gutsinda, ibendera ry’u Rwanda ryongera kuzamurwa amahanga yibonera ubuhanga bw’umusore uvuka mu rwa Gasabo.

4.Miss Mutesi Aurore

Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda 2012, ni umwe mu bakobwa b’abanyarwandakazi babashije kwitabira amarushanwa mpuzamahanga menshi y’ubwiza, muri ayo yose akaba yaranaje kwambikwa ikamba rya Miss FESPAM 2013, iri rikaba ari ikamba yakuye muri Congo Brazzaville atsinze abandi bakobwa bari bitabiriye aya marushanwa yateguwe n’iserukiramuco nyafurika rihuza abahanzi b’abanyamuziki.

Uyu mukobwa, yabashije gutsinda amahanga ibendera ry’u Rwanda rirazamurwa, anahabwa ibehembo bishimishije birimo no guhagararira umugabane wa Afurika  mu bikorwa bya FESPAM ku rwego rw’Isi, iyi ikaba ari intera ikomeye yabashije kugeza kuri we ubwe, ku Rwanda ndetse no ku banyarwanda bose muri rusange kuko gutsinda k’Umunyarwanda bitabura kuba ishema ry’abenegihugu bose.

5. Mani Martin

Maniraruta Martin ni umuhanzi w’umunyarwanda wavutse tariki 24 Ukuboza 1988, akaba amenyerewe ku izina ry’ubuhanzi rya Mani Martin. Uyu musore yakunzwe kuva cyera ubwo yatangiraga muzika aririmba indirimbo zihimbaza Imana nk’iyitwa Urukumbuzi yakunzwe cyane, nyuma aza kugenda akora n’izindi zifite ubutumwa bwafashije benshi nk’iyitwa ‘Icyo Dupfana ’, Intero y'Amahoro  n’izindi.

Mu ndirimbo za Mani Martin zakunzwe zikanamuhesha ishema ndetse bigatuma n’ibendera ry’u Rwanda rizamurwa, ntayamurutira « My Destiny », iyi ikaba yarashyizwe na BBC ku rutonde rw’indirimbo 50 z’ibihe byose ku mugabane wa Afurika, ibintu byashimishije abanyarwanda kandi na nyir’ubwite akagaragaza ko ari ishema kuri we no ku Rwanda avukamo.

6.Ben Kayiranga

Umuhanzi w’umunyarwanda Ben Kayiranga utuye mu gihugu cy’u Bufaransa unanyuzamo akagaruka mu Rwanda, yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa « Freedom », iyi ikaba yaraje no kumuhesha ishema mu ruhando mpuzamahanga tariki 31 Mutarama 2013 ubwo yashyirwaga ku mwanya wa Gatanu ku rutonde rw’indirimbo 20 zahinduye Isi, ibi bikaba byarakozwe na BBC News Magazine nyuma yo gukora ubushakashatsi igasanga iyi ndirimbo iri mu zatanze umusaruro mu guhindura Isi hifashishijwe ubutumwa bwiza buyirimo.

Iri ni ishema kuri uyu muhanzi Ben Kayiranga ariko rikaba n’ishema rikomeye ku Rwanda n’abanyarwanda kuba indirimbo y’umuhanzi nyarwanda yashyirwa ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’indirimbo zahinduye Isi.

Uyu nawe akaba yaragize uruhare mu gutuma ibendera ry’u Rwanda ryazamurwa amahanga akamenya ko i Rwanda ko  hari abahanzi bahanga ibyagirira Isi akamaro.

7. Sonia Uwitonze Rolland

Sonia Uwitonze Rolland wavukiye i Kigali tariki 11 Gashyantare 1981 kuri nyina w’umunyarwandakazi na se w’Umufaransa, ni umugore ukiri muto ukomeye ku rwego mpuzamahanga dore ko ubu ari umukinnyi w’amafilime akaba n'umwanditsi w'ibitabo ukomeye mu Bufaransa. Miss Sonia Rolland yabashije guca agahigo kataragirwa n’undi wese ko kuba Miss France yaravukiye ku mugabane wa Afurika, aho yavukiye hakaba nta handi hatari mu Rwanda.

Uyu mugore kugeza ubu ufite abana babiri b’abakobwa, yakunze gufasha abanyarwanda cyane cyane abatishoboye n’abari mu kaga kandi akaba agaragaza kenshi ko aterwa ishema n’aho avuka. Uwitonze Sonia Rolland yahesheje ishema cyane igihugu avukamo ubwo yakorwaga nka Miss France mu mwaka w’2000, kuva icyo gihe akaba atarahwemye kwerekana ko intsinzi ye ari iy’abanyarwanda nubwo yatsinze nka Miss France.

8. Yvan Buravan

Nyakwigendera Yvan Buravan wabonye izuba ku wa 27 Mata 1995 akitaba Imana ku wa 17 Nyakanga 2022, ari mu bahanzi b'abanyempano batazibagirana mu mitima y'Abanyarwanda bitewe n'ibihangano bye byanyuze benshi byumwihariko akaba yarabashije gushesha ishema u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Yvan Buravan yazamuye ibendera ry'u Rwanda ubwo yatwaraga igihembo gikomeye cya ‘Prix Decouverte’ gitegurwa  na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), ku wa 8 Ugushyingo 2018. Mu bihembo yahawe harimo urugendo rw’ibitaramo bikomeye yakoze azenguruka Afurika, amayero ibihumbi icumi[10,000 euros] kongeraho n’igitaramo kiruta ibindi yakoreye mu mujyi wa Paris. Ibi bikazahora byibukwa mu mitima y'abakunzi b'umuziki nyarwanda.

9. Jean Paul Samputu

Umuhanzi Jean Paul Samputu, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bagize amateka akomeye kandi babashije kwegukana ibihembo mpuzamahanga bitandukanye byatumye ahesha ishema u Rwanda kandi akabasha no kuzamura ibendera ry’igihugu mu ruhando mpuzamahanga. Mu bihembo mpuzamahanga yegukanye harimo Kora Awards yatsindiye muri 2003.

Mu mwaka wa 2006, Samputu yatsindiye umwanya wa mbere mu irushanwa mpuzamahanga ryo kwandika indirimbo aho yanditse iyitwa ‘Psalm 150’.

Yagizwe ambasaderi w’amahoro n’umuryango witwa « Universal Peace Federation » hari ku itariki 18 Ugushyingo 2007. Samputu abasha kuririmba mu ndimi 6 arizo; Ikinyarwanda, Igiswahili, Ilingala, Ikigande, Igifaransa, n’Icyongereza.Kuri ubu, Jean Paul Samputu afitanye amasezerano na kompanyi ebyiri zikomeye zimukorera ibijyanye na muzika, imwe ni Mi5 Recordings ndetse na EMI.

10. Sherrie Silver

Umubyinnyi kabuhariwe Sherrie Silver uri mu bayoboye mu Bwongereza nawe akomoka mu Rwanda aho yavutse kuri Se w'umunyarwanda. Mu 1994 Sherrie na Nyina witwa Florence Silver bagiye kuba i Londre ari naho atuye kugeza ubu.

 Izina rye ryatangiye kumenyekana cyane mu 2018 ubwo yabyinaga mu mashusho y'indirimbo y'icyamamare Childish Gambino yise 'This Is America' yanaherewe igihembo cya MTV Video Music Award muri uwo mwaka. Ibi byatumye n'abahanzi nyafurika barimo Diamond Platnumz bamwitabaza ngo ababyinire mu ndirimbo zabo.

Kugeza ubu Sherrie Silver ni umwambasaderi wa UN mu bijyanye n'ubuhinzi ndetse yanigeze kwigisha kubyina Tedros Adhanom umuyobozi mukuru w'Ishyami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (World Health Organization). Kubera imibyinire ye myiza Sherrie Silver yakorewe ikibumbano cye gishirwa rwagati mu mujyi wa London mu Bwongereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Erneste nshimiyimana 1 year ago
    Habuzemo Alia_cool ambassador
  • kay1 year ago
    Jean Paul Samputu ubu yaneye mu mateke ikigarasha nomber uno





Inyarwanda BACKGROUND