Kigali

Natasha Joubert wiyamamaje ubwa kabiri yabaye Nyampinga wa Afurika y’Epfo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2023 5:05
0


Natasha Joubert yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo 2023, ahigitse bagenzi be barindwi bageranye mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.



Uyu mukobwa w’imyaka 25 y’amavuko ari kumwe na bagenzi be bari bamaze iminsi bakora imikoro inyuranye bahatanira ikamba ryiswe ‘Mowana, The ‘Tree of Life’.

Yatowe n’Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Jo-Ann Staruss wabaye Nyampinga wa Afurika y’Epfo, R’Bonney Nola wabaye Miss Universe, umukinnyi wa filime Leandie du Randt, umunyamakuru Devi Sankaree Govender ndetse n’umukinnyi wa filime Those Mbedu.

Ni mu birori byabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya Sun Bet Arena, Time Square mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023 muri Afurika y’Epfo.

Yagaragiwe na Bryoni Govender wo mu gace ka Gautenge w’imyaka 26 wambitswe ikamba ry’igisonga cya Mbere na Nande Mabala w’imyaka 24 y’amavuko wo mu gace ka Cape wegukanye ikamba ry’igisonga cya kabiri.

Natasha Joubert wegukanye ikamba yavukiye mu gace Gauteng, afite Impamyabumenyi ya Kaminuza mu imenyekanishabikorwa, kandi afite inzu ihanga imideli yise Natalia Jefferys yatangiye afite imyaka 19 y’amavuko.

Uyu mukobwa yivuga nk’umuntu utajya uheranwa n’ibibazo cyangwa ubuzima bugoye, kuko buri gihe ahora ashaka icyatuma agera ku nzozi ze, kandi agaharanira kwigira.

Avuga ko akunda kumara igihe cye kinini akora siporo yo kuzamuka imisozi, gutemberera ahantu nyaburanga n’ibindi akora bituma yumva amerewe neza.

Ni ku nshuro ya kabiri yari ahatanye muri iri rushanwa, ni nyuma y’uko hakozwe amavugurura mu mabwiriza arigenga muri uyu mwaka.

Mu 2020, uyu mukobwa yahatanye muri iri rushanwa abasha kwegukana ikamba ry’igisonga cya Mbere bimuha amahirwe yo guhagararira Afurika y’Epfo muri Miss Universe 2021.   

Mu 2016, uyu mukobwa nabwo yegukanye ikamba rya Miss Globe South Africa. Byamuhesheje amahirwe yo guhagararira iki gihugu mu irushanwa ryabereye muri Albani rya Miss Globe abasha kuboneka mu bakobwa batanu ba mbere.

Nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo, yahawe ibihembo birimo Mililyoni 3 y’amafaranga akoreshwa muri kiriya gihugu. 

Natasha yabaye umukobwa wa mbere wambitswe ikamba ryiswe ‘Mowana, the Tree of Life,’ ryahanzwe na Ursula Pule afatanyije n’umugabo we Kealeboga Pule.

Abakobwa barindwi bageranye mu cyiciro cya nyuma ni Anke Rothmann, Bryoni Govender, Homba Mazaleni, Jordan van der Vyver, Melissa Nayimuli ndetse na Nande Mabala.

Akimara kwambikwa ikamba rya Miss South Africa, yavuze ko kugaruka muri iri rushanwa kuri we ari ubuhamya azishimira gusangiza abandi.

Yavuze ko kwemera guhatana muri iri rushanwa atari amahirwe yari gupfusha ubusa. Kandi yizera neza ko amahitamo buri wese afata ariyo agena ahazaza he.

Ibirori byo gutangaza Nyampinga wa Afurika y’Epfo byayobowe na n’umunyamakuru akaba n’umushabitsi, Bonang Matheba. 

Ni ku nshuro ya Gatatu, uyu mugore ahawe amahirwe yo kuyobora uyu muhango uri mu yikomeye muri kiriya gihugu.

Ubwo yari ayoboye uyu muhango, yavuze ko ari ishema kuri we, kuko azirikana neza ko uyu muhango ukurikirwa n’umubare munini w’abantu kuri Televiziyo.

Kandi bivuze ikintu kinini kuri we, kuba yabashije kongera kuwuyobora ku nshuro ye ya Gatatu.

Natasha w'imyaka 25 yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Afurika y'Epfo 

Natasha areshya na 1.71m- Asanzwe afite ikamba rya Miss Globe South Africa

Natasha avuga ko nyuma y'uko mu 2021 avuye muri Miss Universe yahuye n'indwara y'agahinda gakabije
 Natasha bivugwa ko atunze amadorali arenga 200,000 

Natasha Joubert wabaye Miss South Africa 2023 ari kumwe na Ndavi Nokeri wabaye Miss South Africa yasimbuye

 Uyu mukobwa avuga ko mu mashuri yisumbuye yakinaga umukino wa Karate 

Ikamba Natasha Jourbert yambitswe- Ni ku nshuro ya mbere ritanzwe muri iki gihugu


Ubwo mu 2020, Shudufhadzo Musida (Uri hagati), yegukanaga ikamba rya Miss South Africa, yagaragiwe na Thato Mosehle [Uri ibumoso] wabaye igisonga cya kabiri na Natasha Joubert [Uri iburyo] wabaye igisonga Mbere










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND