Kigali

Perezida Kagame yahuye na Diamond

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2023 1:02
0


Umunyamuziki Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond] azahorana ku mutima itariki ya 13 Kanama 2023 kuko yamusigiye urwibutso rudasaza, ni nyuma y’uko agize amahirwe yo guhura no kugirana ibiganiro na Perezida Kagame.



Ifoto imwe yasohotse mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023 yafatiwe mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.

Ni nyuma y’iminota micye yari ishize Diamond avuye ku rubyiniro yari amazeho isaha n’iminota 13’ anezeza abanya-Kigali.

Yagize amahirwe akomeye yo gutaramira imbere ya Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abazukuru babo, Ange Kagame, Bertrand Ndengeyingoma, Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye.

Ni ubwa mbere uyu mugabo wo muri Tanzani yari ataramiye muri BK Arena. Kandi yakunze gufata indangururamajwi akumvikanisha ko akunda u Rwanda. Yanashimye abakunzi be b’i Kigali kubera ukuntu bazi ibihangano bye.

Umushinga wa Giants of Africa urizihiza imyaka 20 umaze ufasha urubyiruko rwo muri Afurika rufite impano mu mukino wa Basketball.

Iri serukiramuco rigiye kumara iminsi irindwi. Aho abaryitabiriye bazahabwa imyitozo yo ku rwego rwo hejuru n’inzobere mu mukino wa Basketball hagamijwe kubafasha kugira ubumenyi bwihariye kuri uyu mukino wakijije benshi mu bo wahiriye.

Ubwo Diamond yari ku rubyiniro, Perezida Kagame yagarutse muri BK Arena anyura mu bafana abasuhuza, ari na ko baririmba bati ‘Muzehe wacu… Muzehe wacu…”

Mu ijambo rito yavuze, Diamond yumvikanishije ko yakozwe ku mutima no kuba Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cye.

Yavuze ko ‘iyo uje mu Rwanda urahakunda’ kuko ari igihugu cy’isuku, kandi biri kimwe kiri ku murongo.

Uyu munyamuziki wamamaye mu njyana ya Bongo Flava, yabwiye Perezida Kagame ati "Ntewe ishema nawe". Ati “Unyizere. Turagukunda.”

Nyuma yo gusoza igitaramo, Diamond yagiye gusuhuza Perezida Kagame mbere y’uko yerekeza kuri Hotel acumbitsemo.

Iki gitaramo yakoreye mu Rwanda, cyabaye igitaramo cya Gatatu yakoze mu gihe cy’iminsi ibiri. 

Kuko mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023 yataramiye urubyiruko muri BK Arena, nyuma yerekeza i Mwanza muri Tanzania mu gutangiza iserukiramuco rya Wasafai Tv n’aho ataramira abakunzi be.


Perezida Kagame yahuye kandi agirana ikiganiro na Diamond nyuma y’igitaramo yakoreye i Kigali 


Diamond yavuye i Kigali, abakunzi be bamukuriye ingofero 


Diamond yakoze ibishoboka byose asigira ibyishimo abakunzi be bari bamutegereje kuva mu myaka itanu ishize 


Diamond yabwiye Perezida Kagame ko amukunda, kandi azirikana ibikorwa amaze kugeza ku Banyarwanda 


Ibihumbi by'abantu biganjemo urubyiruko rwo mu bihugu 16 byo muri Afurika bataramanye na Diamond







REBA UKO DIAMOND YITWAYE MU GITARAMO YAKOREYE I KIGALI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND