Kigali

Sherrie Silver yahuye na Perezida Kagame na Madamu nyuma yo kubataramira

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/08/2023 23:50
0


Ibyishimo ni byose ku mubyinnyi w’umunyarwandakazi, Sherrie Silver usanzwe ubarizwa mu Bwongereza, ni nyuma y’uko ahuye na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.



Yabataramiye mu mbyino yateguye yifashishije urubyiruko rwo mu bihugu 16 bitabiriye iserukiramuco ‘Giants of Africa’ ryatangijwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023 mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.

Sherrie Silver ari kumwe n’urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye babyinnye izi ndirimbo, ariko banyuzamo babyina n’indirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Spryo’ ya Tiwa Savage, bakina umukino yabatoje ugaragaza umuco w’ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Uyu mukobwa yagiye ahindura imyenda uko yabaga asanze ababyinnyi b’igihugu cyabaga kigezweho mu kwerekana imbyino.

Uyu mukobwa wavukiye mu Karere ka Huye, yanditse ubutumwa kuri konti ye ya Twitter yaherekeje ifoto ari kumwe na Perezida Kagame na Madamu.

Yavuze ko iri joro ridasanzwe kuri we. Kuko yagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame na Madamu bakora ibikorwa bishyigikira urubyiruko.

Mu bihe bitandukanye, Sherrie Silver agaragaza ko ari mu batewe ishema n’imiyoborere ya Perezida Kagame n’uburyo ashyigikira urubyiruko urushishikariza kwishakamo ibisubizo, baharanira kuba ibihangange kandi bagateza imbere Umugabane wa Afurika.

Uyu mukobwa yagiye ahura n’abayobozi bakomeye ku Isi. Nko mu 2019, yahuye kandi agirana ibiganiro na Pope Francis, nyuma ahura Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani ndetse na Perezida wa Repubulika y’Abadominikani.

Sherrie Silver ni umunyarwandakazi w’imyaka 26 akaba n’umubyinnyi wabigize umwuga. Yahanzwe ijisho n’isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo iri kubica bigacika ya Childish Gambino yitwa ‘This Is America’.

Asanzwe ari Ambasaderi w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Iterambere ry'Ubuhinzi (IFAD), cyita ku rubyiruko rwo mu cyaro. Kandi yakoranye n’abahanzi barimo Tiwa Savage, RunTown, Sean Paul, Ice Prince, Wizkid n’abandi.

 

Ibyishimo ni byose kuri Sherrie Silver nyuma y’uko ahuye na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame

 

Sherrie Silver yafashije ku rubyiniro Massamba Intore mu ndirimbo zinyuranye yaririmbye 


Sherrie yashimye Perezida Kagame ku bwo gushyigikira no gutera inkunga urubyiruko


Sherrie [Ubanza ibumoso] ari kumwe na Massamba Intore ku rubyiniro

  

Sherrie yataramiye imbere ya Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame





Massamba Intore yaserutse atwaye ibendera ry'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND