Label ni inzu iba yarashinzwe igamije kureberera inyungu abahanzi, aba Djs n'abanyamideri mu bikorwa byabo bakora bya buri munsi bijyanye n'ubuhanzi n’ibindi bitandukanye, gusa hano turaza kwibanda ku bahanzi.
Mu muziki kugira ngo umuhanzi agire icyo ageraho, ni ukuvuga atere imbere ndetse amenyekane ku ruhando mpuzamahanga, buriya bisaba ibintu byinshi bikubiyemo amafaranga.
Zimwe muri izo nzu kuri ubu ziri mu Rwanda twavugamo nka: Kina Music, Kikac Music, MIE Empire, Giti Business Group, Rocky Entertainment (kuri ubu itabarizwamo umuhanzi), 1:55AM, Uncle’s Empire, Ibisumizi, 1000 Hills Entertainment, Arthur Nation Dare, Cyaaze Gang, 1K Entertainment n'iyitwa Sunday Entertainment.
Inshuro nyinshi, abahanzi baba mu nzu zibareberera inyungu bakunda gutera imbere ndetse no kumenyekana cyane mu buryo bwose bushoboka. Ariko nanone tukibaza tuti "kuki iyo umuhanzi avuye muri iyo nzu ahita asubira inyuma ndetse bikagera no ku rwego rwo kwibagirana?".
Twagerageje gukusanya zimwe mu mpamvu zitera aba bahanzi kuzima ( nkuko bakunze kubivuga) nyamara bari bafite izina riremereye:
1.Ubusanzwe, iyo umuhanzi aba muri label akenshi icyo aba ashinzwe cyane biba ari ugutanga umushinga yapanze kugira ngo ushyirwe mu bikorwa, ukwitabira mu gihe cyo gufata amajwi y'indirimbo;
Gufata amashusho y'indirimbo no gukora igitaramo mu gihe cyabonetse ibisigaye bigakorwa n'ikipe ye harimo: gushaka ibiganiro n'itangazamakuru(interviews), kwamamaza indirimbo n'ibindi byinshi ariko iyo avuye yo biramugora kubikora wenyine agacika intege.
Umuhanzikazi Marina yabaye muri The Mane afite izina riremereye muri muzika, nyuma aza kuyivamo avuga ko Badrama (Boss) yamukoreraga ibintu byose amufata nk'umwana, gusa ariko bamaze gutandukana byaramugoye cyane kuko kugeza ubu haciyemo amezi agera kuri 4 nta ndirimbo nshya ashyize hanze.
Agenda agaragara mu zo aba yakoranye n’abandi ariko rero Marina wari muri The Mane Music atandukanye na Marina wa none. Yaba indirimbo zigezweho, ibitaramo bifatika, kugarukwaho cyane mu itangazamakuru byose biri kugenda bicyendera buhoro buhoro nubwo wenda igihe kizagera akabona uburyo bwo gukora ahozaho.
Marina ntacyumvikana cyane mu muziki nyuma yo kuva muri The Mane
Ni kimwe na Queen Cha nawe uri kugenda yibagirana uko bwije n’uko bukeye nyamara akiri muri iriya nzu yabafashaga wasangaga ahora agarukwaho mu itangazamakuru, akabona akazi kandi n’indirimbo zarasohokaga nubwo nawe akirimo atakoze cyane nk’uko abanyarwanda bari bamwiteze. Uwavuga ko byahumiye ku murari ntiyaba abeshye.
2. Akenshi umuhanzi iyo avuye muri label, havuka amakimbirane hagati ye ndetse na nabel yabagamo. Ibi nabyo biri mu byatuma azima kuko akenshi label iba imurusha izina, bisaba ngo byibuze age muri label ifite izina riruta cyangwa ringana n'aho agiye.
Umuhanzi Papa Cyangwe yavuye muri Label ya Rocky Entertainment, arenzaho kugenda amusebya, nyamara yibagiwe ko Rocky amurusha izina ndetse yubatse n'igikundiro mu bantu, akenshi abantu banavugaga ko amubeshyera bityo n'indirimbo nyinshi ashyize hanze ntizitwike nkuko byahoze bakiri kumwe.
Papa Cyangwe ari kwibagirana
Papa Cyangwe kuri ubu asigaye yikorana buri kimwe cyose ku buryo bishobora kuba aribyo bimugora. Atandukana na Rocky yavuze ko agiye bitewe nuko nta ’Gatwiko katinjiza’ yumvikanishaga ko akora akamamara ariko nta kintu kinjira mu mufuka.
3. Burya ngo uvuga aba atarabona, Hari nk'igihe umuhanzi atangirana na label atarigeze yikorana wenyine ngo yumve uko bigorana gukora umuziki kuko byose baba babimukorera, agatangira kuvuga ko bamurya;
Akavuga ko baba bagomba kugabana inyungu bakaringaniza 50/50 nyamara yirengagije ko ny'iri label uba washoye amafaranga menshi, byibuze aba agomba kumurushaho nka 60%. Iyo asezeye ibintu bikamucanga, atangira kwicuza.
Niyo Bosco, yasezeye muri Lebel yitwa MIE Empire avuga ko icyo yatahiye ari ukubyibuha gusa, nyamara yari yaratangiye umuziki atangiranye na label, bivuze ko atari azi uburyo gushora mu gukora indirimbo bigorana aza kuvamo, kugeza ubu hashize umwaka urenga nta ndirimbo arashyira hanze.
Bivuze ko ikibazo cy'ubushobozi cyaragoranye. Ariko rero n’igikundiro yari afite kigenda kiyoyoka. Mu gitaramo cyo kumurika ’Mawe’ ya Rumaga Junior, uyu Niyo Bosco yafashe guitar akora mu mirya aracuranga ukabona abantu ntibashaka kumwumva.
Rwose yakoze ibishoboka byose ariko wararanganya amaso mu bafana ukabona bararangaye ntibashaka kumutiza amatwi. Ukibaza ese Niyo Bosco wahoze akunzwe n’uku iminsi iri kumugira?
4. Umutwe umwe wifasha gusara, kenshi na kenshi uzasanga iyo umuhanzi yavuye muri label indirimbo ashyira hanze zidakundwa, impamvu nta yindi ni uko iyo ndirimbo aba yandika iba idafite umwimerere uhagije cyane.
Iyo ari muri label, mu gihe cyo kwandika indirimbo baba bahana ibitekerezo byatuma indirimbo iryohera abakunzi babo. Ariko iyo ari wenyine yandika ajyanishije n’uburyo we yumva biryoshye yibagiwe ko bishobora kubihira abandi.
5. Ubushobozi buke buganisha ku ndirimbo zidashobora guhatana ku isoko: Mu gihe aba abarizwa mu nzu imureberera inyungu, uzasanga bashyira hanze ibihangano biryoheye amatwi ndetse n’amaso kuko iba yarashowemo amafaranga ahagije yo kubikora.
Murabizi aho ifaranga rikubise haroroha, ariko naba ari umwe bizagorana, akore indirimbo zibihira umufana mu buryo bwose bugaragara kubera kubura amafaranga ahagije yo kubikora.
Amalon akiri mu biganza bya Dj Pius washinze 1k Entertainment yari ameze neza ahorana akazi kandi akora imiziki myiza. Akimara gutandukana n'iyi label, nibwo twatangiye kubura Amalon buhoro buhoro. None ubu biragoye ko yakubura umutwe kuko abahanzi bakora cyane bamaze kumwibagirisha abafana.
Amalon yahoranaga akazi akibarizwa muri 1k Entertainment ya Dj Pius
6. Hari igihe label yavuyemo bashobora kujya bamufungira amayira yo kubona amafaranga mu buryo bumwe cyangwa se ubundi, urugero nko mu bitaramo. Ibi nabyo byatuma azima. Ibi binabaho cyane. Uti ese bikorwa gute? Kubera ko umuhanzi aba yarashoweho akayabo akivumbura akagenda wa mushoramari ataratangira kurya ku mbuto birangira bibyaye inzigo.
Umuhanzi uzasanga atagira abantu bashobora kuvugana iby’ubucuruzi kuko aba yarishyize mu biganza by’umujyanama we cyangwa se label. Aha rero niho bikunze kugorana ugasanga ntabwo wa muhanzi azi aho gahunda zikorerwa we abona umugati ku meza.
Ntabwo aba yarimenyereje kwishakira amasoko, ibitaramo, ibiganiro ku buryo iyo avuye muri label aba ameze nk’uwo ijuru riguyeho. Ikindi usanga abahanzi batazi uburyo bwo kuganira n’abashobora kubaha akazi. Ugasanga telefoni ye ijyaho abishatse.
Rimwe na rimwe akaba yanakwitaba umuntu azi gusa. Ni abahanzi benshi uhamagara ugasanga teefoni zabo zirazimije. Ku mushoramari rero nta mwanya aba afite wo kumwirukaho ahita atanga akazi ku bari tayali.
Ikindi kandi kubera ko umuhanzi aba yaramaze kwiremamo ko ari icyamamare aba yumva abandi batari ibyamamare nta birenze bavugana. Aha rero kaba kabaye kuko ntumenya uzazana akazi aho azaturuka.
7. Kugorwa no kwiyakira: umuhanzi wavuye muri label bitewe rimwe na rimwe no kugira ihungabana kuko aba atarakira neza ubuzima aba ari kunyuramo, bishobora kumugora guhita yongera kugira indirmbo akora, ibyo nabyo bishobora kumusunikira kwibagirana mu mitwe y’abantu.
Urugero rwiza ni Niyo Bosco yigeze kubwira Inyarwanda ko agitandukana na MIE Empire yagize agahinda gakabije’depression’ kwiyakira byabanje kumugora kubera indi si yari agiye gutangira kubamo bundi bushya kandi atarabimenyereye.
Christopher Muneza yigeze gushaka kureka umuziki bitewe no kugira agahinda gakabije. Akimara gutandukana na Kina Music yakomerewe n’ibihe kugeza ubwo atangira kubura ku isoko rya muzika nyarwanda.
Ku bw’amahirwe yarongeye arakora agaruka mu murongo ariko ntabwo byari ku rwego rwiza kuko yahoze ahanganye na Bruce Melodie, rimwe na rimwe bakanabagereranya. Nyamara iri hangana ryararangiye kuko Bruce Melodie ahubwo asigaye agereranywa na The Ben.
Kugeza n’aho hadutse amatsinda y’abanyamakuru bakora imyidagaduro aho usanga hari Team B (ikipe ya Bruce Melodie) na Team B (ikipe ya The Ben). Iyo biza kuba hambere hari kuba ari Team B (ikipe ya Bruce Melodie) na Team C (ikipe ya Christopher) none ihatana ryararangiye ntabwo bakiri ku rwego rwo kubagereranya.
8. Kwigira mu zindi gahunda zitari umuziki: kenshi na kenshi mu bituma abahanzi baba bafite amazina iyo bavuye muri labels babura, ni uko bahita bigira mu bundi bushabitsi budafite aho buhuriye n’umuziki na gato.
Mu by'ukuri ubundi labels zifite akamaro gakomeye cyane, zifasha abahanzi mu buryo bwose bushoboka ndetse n'umuhanzi wese aba yifuza ko yabona amahirwe yo kuba yabasha kuba muri iyi nzu.
Si ngombwa kuba umuhanzi aba afite label kugirango atere imbere ariko umuhanzi akeneye umujyanama mwiza uzi neza isoko ry’umuziki kandi uzi kubaka umuhanzi kugirango ave ku rwego rumwe agere ku rundi. Muri iyi minsi biragoye ko umuhanzi yatangira ku giti cye adafite amaboko amusunika ngo azabashe kurenga umutaru.
Charly na Nina bakiri kumwe na Muyoboke Alexis bari bamaze kwigarurira umuziki w'Akarere ka Afrika y'Uburasirazuba, none baburiwe irengero
TANGA IGITECYEREZO