Si rimwe si kabiri umunyamuziki w’umunya-Tanzania, Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond] yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko afite amashyushyu yo gutaramira mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera muri Kigali.
Mu 2019, Diamond yataramiye bwa mbere i Kigali. Mbere
yo gusubira iwabo, ku wa 17 Kanama 2019 yasuye BK Arena ari kumwe n’umujyanama
we batembera ibice bitandukanye bigize iyi nyubako, maze ageze iwabo abwira
abanya-Tanzania ko yabonye inyubako idasanzwe, kandi yifuza kuyitaramiramo.
Icyo gihe yabwiye uwari Perezida wa Tanzania
kububakira inyubako nk’iyi. Yanditse avuga ko “…Bagenzi bacu bo mu Rwanda
bamaze kubona inyubako ya Arena ya mbere muri Afurika y’Ibisurazuba […]
bambwiye ko yubatswe mu mezi make.”
Mu 2022, habuze gato ngo ataramire i Kigali, ni nyuma
y’uko East Gold Entertainment yari yamutumiye gutaramira Abanyarwanda ku wa 23
Ukuboza 2022 mu gitaramo ‘One People Concert’. Yasubitse iki gitaramo ariko
yizeza ko azongera agataramira abanya-Kigali.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023, yabashije
kubigeraho nyuma y’uko ataramiye urubyiruko ibihumbi rwitabiriye ibiganiro byo
kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko.
Ibi biganiro byateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation
ku bufatanye na Giants of Africa iri kwizihiza imyaka 20 ishize ifasha
urubyiruko rufite impano muri Basketball.
Byitabiriwe n’abarimo Rt Lt Gen Roméo Dallaire wari
umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu gihe cya Jenoside yakorewe
Abatutsi, ndetse na Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, ikina
muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA), Masai Ujiri, Minisitiri wa
Siporo, Aurore Mimosa n’abandi.
Nyuma yo gutaramira urubyiruko, uyu muhanzi yagaragaje
amashusho kuri konti ye ya Instagram amugaragaza ari mu rugendo ajya i Mwanza
mu gikorwa yitabiriye cyo gutangiza iserukiramuco rya Wasafi Festival 2023
risanzwe riba buri mwaka.
Yabwiye abanya-Kigali ko azaba ari kumwe n’abo kuri
iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023 mu gitaramo azakorera muri BK Arena, ku
nshuro ye ya kabiri.
Uyu muhanzi wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu
wa 11 Kanama 2023, yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati “Ndagaruka/Nzagaruka
ejo gukora ibitangaza muri BK Arena mu Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa.”
Iki gitaramo azagihuriramo na Sherrie Silver ndetse na
Massamba Intore. Sherrie usanzwe ubarizwa mu Bwongereza yifashishije imbuga
nkoranyambaga ze, yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo
kizafungura ku mugaragaro Giants of Africa.
Wasafi TV yatangaje ko iki gitaramo ari icya Diamond,
kandi ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri BK Arena yamaze
gushira.
Giants of Africa Festival ni gahunda ishaka guha
urubyiruko rwo muri Afurika amahirwe yo kwitabira imyitozo ya basketball
yabigize umwuga no kubaha imbaraga zo kugera kubyo bashoboye byose birenze
umukino.
Diamond ari mu banyamuziki b’ikiragano gishya
cy’umuziki bahiriwe. Yubakiye urugendo rw’umuziki we ku njyana ya Bongo Flava,
akaba umwanditsi w’indirimbo, umushabitsi, umubyinnyi kandi agakora ibikorwa
by’urukundo.
Ni we washinze inzu y’umuziki ya Wasafi Record Label,
anafite ibitangazamakuru birimo Wasafi Media. Yaciye agahigo ko kuba umuhanzi
wa mbere wo muri Afurika warebwe n’abantu miliyoni 900 ku rubuga rwa Youtube.
Uyu mugabo yatangiye umuziki mu 2006 ubwo yari afite
imyaka 18 y’amavuko acuruza imyenda, aho amafaranga yagiye akuramo yamushyigikiye
mu gukora indirimbo.
Izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma y’uko mu
2010 asohoye indirimbo ‘Kamwambie’. Mu 2014, yashyizwe mu bahataniye ibihembo
BET Awards.
Diamond afite album zirimo ‘Kamwambie’ yo mu 2010,
Lala Salama yo mu 2012, A Boy from Tandale yo mu 2018 na First of All yo mu
2022. Ntasiba mu itangazamakuru ahanini binyuze mu nkuru z’urukundo avugwaho
n’abagore banyuranye.
Diamond yataramiye ‘bwa mbere’ muri BK Arena nyuma yo
kubyifuza kenshi
Kuva mu 2019, Diamond yagaragaje ko yifuza gutamira
abanya-Kigali
Mu 2022 habuze gato kugira ngo Diamond ataramire
abanyarwanda abafashe gusoza neza umwaka
Ibiganiro byahuje urubyiruko byabereye muri Kigali
muri BK Arena byateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Giants of
Africa
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kubyaza amahirwe rufite ruteza imbere umugabane wa Afurika
Lt Gen Romeo Dallaire washinze ikigo Dallaire Institute kita ku bana, amahoro n’umutekano
Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors, Masai Ujiri yavuze uko Madamu Jeannette Kagame yamugiriye inama ikomeye yagejeje ku gufata umwanzuro
Lt Gen Romeo Dallaire avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite amahirwe atigeze agira mu buzima bwe
Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa yitabiriye ibiganiro byahuje urubyiruko mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko
Umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver ari i Kigali-Ategerejwe mu gitaramo azahuriramo na Diamond
Lt Gen Romeo Dallaire ari kumwe n'umugore bitabiriye
kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Urubyiruko
Umuhanzi Bukuru witabiriye Art Rwanda-Ubuhanzi
yataramiye urubyiruko muri BK Arena
AMAFOTO: Giants of Africa
TANGA IGITECYEREZO